• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Peter wahoze muri P Square yageze i Kigali (Amafoto na Video)

Peter wahoze muri P Square yageze i Kigali (Amafoto na Video)

Ubwanditsi 29 Apr 2018 Mu Rwanda

Peter Okoye wahoze mu itsinda rya P Square yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu aho yitabiriye igitaramo gisoza inama yiga ku miyoborere yiswe ‘2018 Ibrahim Governance Weekend’.

Iyi nama ihurije hamwe abanyapolitike ndetse n’abashoramari baturutse muri Afurika, abahagariye imiryango itegamiye kuri Leta n’indi miryango ikorera mu turere dutandukanye kuri uyu mugabane, ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu kwigira hamwe ingingo zitandukanye zigamije guteza imbere imiyoborere muri Afurika.

Peter Okoye ukoresha izina Mr P mu buhanzi, yageze i Kigali saa tatu n’iminota itanu azanywe n’indege ya RwandAir yari yahagurutse i Lagos muri Nigeria saa kumi n’iminota 35 ku isaha y’i Kigali.

Yaherekejwe n’abantu bane barimo ababyinnyi be babiri, ushinzwe kuvangavanga umuziki ndetse n’umujyanama we.

Abo bazanye mu Rwanda ni Asobe Nonso Cajetan uzwi nka Don Flex, umwe mu babyinnyi bakomeye muri Afurika; Emem Ema usigaye ari umujyanama we; Kelvin Ayanruoh, umubyinnyi wegukanye irushanwa rya Dance With Peter ndetse na Obianuju Catherine Udeh uzwi nka DJ Switch akaba ari umwe mu ba DJ b’abagore bakomeye kuri uyu mugabane.

Iki gitaramo azaririmbamo kizitabirwa kandi n’Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya [ryamaze kugera mu i Kigali] n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Riderman, Knowless, Phionah Mbabazi na Charly & Nina.

Peter Okoye yaherukaga mu Rwanda mu 2012, icyo gihe yari P Square yari yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi wari umaze ushinzwe.

Kelvin Ayanruoh umwe mu babyinnyi ba Peter niwe wasohotse mu kibuga cy’indege ari imbere

Peter Okoye yari ari kumwe na Don Flex, umwe mu babyinnyi bakomeye muri Afurika

Umujyanama wa Peter Okoye, Emem Ema, (uri guseka) ubwo yageraga i Kigali akanyamuneza kari kose ku maso

Peter aherutse gushyira hanze indirimbo yise Look into my eyes

Izi nizo nkweto Peter w’imyaka 36 yageze i Kigali yambaye

Peter aganira n’umwe mu bateguye igitaramo yitabiriye

Yatwawe mu modoka izwi nka V8

2018-04-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo, Guy Bukasa yongeye kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Gasogi United ahabwa inshingano yo gutwara igikombe

Nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo, Guy Bukasa yongeye kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Gasogi United ahabwa inshingano yo gutwara igikombe

Ubwanditsi 19 Aug 2021
Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Ubwanditsi 13 Sep 2021
APR FC na AS Kigali zikomeje kwitwara neza mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ni mugihe AS Muhanga ikomeje kugana habi.

APR FC na AS Kigali zikomeje kwitwara neza mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ni mugihe AS Muhanga ikomeje kugana habi.

Ubwanditsi 11 Jun 2021
Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize

Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize

Ubwanditsi 29 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwemezaga ko Col. Theoneste Bagosora arengana arashaka  kuba Perezida w’Abanyarwanda
ITOHOZA

Uwemezaga ko Col. Theoneste Bagosora arengana arashaka kuba Perezida w’Abanyarwanda

Ubwanditsi 30 Mar 2017
Perezida Kenyatta aramenya ibye kuri uyu wa mbere
POLITIKI

Perezida Kenyatta aramenya ibye kuri uyu wa mbere

Ubwanditsi 19 Nov 2017
Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?
Amakuru

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 14 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru