• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Peter wahoze muri P Square yageze i Kigali (Amafoto na Video)

Peter wahoze muri P Square yageze i Kigali (Amafoto na Video)

Ubwanditsi 29 Apr 2018 Mu Rwanda

Peter Okoye wahoze mu itsinda rya P Square yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu aho yitabiriye igitaramo gisoza inama yiga ku miyoborere yiswe ‘2018 Ibrahim Governance Weekend’.

Iyi nama ihurije hamwe abanyapolitike ndetse n’abashoramari baturutse muri Afurika, abahagariye imiryango itegamiye kuri Leta n’indi miryango ikorera mu turere dutandukanye kuri uyu mugabane, ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu kwigira hamwe ingingo zitandukanye zigamije guteza imbere imiyoborere muri Afurika.

Peter Okoye ukoresha izina Mr P mu buhanzi, yageze i Kigali saa tatu n’iminota itanu azanywe n’indege ya RwandAir yari yahagurutse i Lagos muri Nigeria saa kumi n’iminota 35 ku isaha y’i Kigali.

Yaherekejwe n’abantu bane barimo ababyinnyi be babiri, ushinzwe kuvangavanga umuziki ndetse n’umujyanama we.

Abo bazanye mu Rwanda ni Asobe Nonso Cajetan uzwi nka Don Flex, umwe mu babyinnyi bakomeye muri Afurika; Emem Ema usigaye ari umujyanama we; Kelvin Ayanruoh, umubyinnyi wegukanye irushanwa rya Dance With Peter ndetse na Obianuju Catherine Udeh uzwi nka DJ Switch akaba ari umwe mu ba DJ b’abagore bakomeye kuri uyu mugabane.

Iki gitaramo azaririmbamo kizitabirwa kandi n’Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya [ryamaze kugera mu i Kigali] n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Riderman, Knowless, Phionah Mbabazi na Charly & Nina.

Peter Okoye yaherukaga mu Rwanda mu 2012, icyo gihe yari P Square yari yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi wari umaze ushinzwe.

Kelvin Ayanruoh umwe mu babyinnyi ba Peter niwe wasohotse mu kibuga cy’indege ari imbere

Peter Okoye yari ari kumwe na Don Flex, umwe mu babyinnyi bakomeye muri Afurika

Umujyanama wa Peter Okoye, Emem Ema, (uri guseka) ubwo yageraga i Kigali akanyamuneza kari kose ku maso

Peter aherutse gushyira hanze indirimbo yise Look into my eyes

Izi nizo nkweto Peter w’imyaka 36 yageze i Kigali yambaye

Peter aganira n’umwe mu bateguye igitaramo yitabiriye

Yatwawe mu modoka izwi nka V8

2018-04-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali: Abagabo babiri batawe muri yombi bacyekwaho gutemagura inka 3 z’abagenzi babo

Kigali: Abagabo babiri batawe muri yombi bacyekwaho gutemagura inka 3 z’abagenzi babo

Ubwanditsi 05 Sep 2017
Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo usize amakipe nka Kirehe FC, Amagaju FC na Sunrise FC zitwaye neza naho AS Muhanga yatakarije i Kigali

Ubwanditsi 08 Nov 2021
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Ubwanditsi 10 Jul 2024
Umutekano n’ituze by’abanyarwanda byaje ku isonga mu bushakashatsi bwa gatandatu bw’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere [ RGB ]

Umutekano n’ituze by’abanyarwanda byaje ku isonga mu bushakashatsi bwa gatandatu bw’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere [ RGB ]

Ubwanditsi 31 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi uhana imbibi n’u Burundi
Mu Mahanga

RDC: Imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi uhana imbibi n’u Burundi

Ubwanditsi 30 Sep 2017
Hugh Masekela:Umwami w’injyana ya Jazz muri South Africa yitabye Imana
SHOWBIZ

Hugh Masekela:Umwami w’injyana ya Jazz muri South Africa yitabye Imana

Ubwanditsi 24 Jan 2018
AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n’umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA
Amakuru

AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n’umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA

Ubwanditsi 04 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru