• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

  • AMAFOTO – Police FC yasinyishije abakinnyi batanu bashya icyarimwe, inatangaza Rutsindura Antoine nk’umuyobozi mushya wa Tekiniki   |   03 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya

Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya

RUSHYASHYA 07 Jul 2026 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu mugoroba wo ku wa 4 Nyakanga 1973, mu gihe Kigali yari isinziriye, Habyarimana yakoresheje ingabo za Leta mu guhirika Grégoire Kayibanda wari waramugiriye icyizere kandi akamufasha kuzamuka mu nzego z’ubutegetsi.

Mu gitondo cyakurikiyeho, Grégoire Kayibanda, Perezida wa mbere w’u Rwanda nyuma “y’ubwigenge” yari amaze guhinduka imfungwa mu gihugu cye, hamwe n’abo mu muryango we, abanyapolitiki n’abasirikare bakuru, abenshi bakomokaga mu majyepfo y’u Rwanda no mu gice cyo hagati cyarwo.

Repubulika ya Mbere yari ihirimye, ihiritswe bucece n’umuntu wari wararahiriye kuyirinda uko azashobora.

Igihe coup d’état yakorewe cyarushijeho kwerekana uburemere bw’ubugambanyi. Iminsi ine gusa mbere yaho, ku Munsi w’Ubwigenge, Kayibanda yari yabwiye Abanyarwanda ijambo rya nyuma, atazi ko Minisitiri w’Ingabo yashyizeho, umuntu yari yarizamuriye ku giti cye kandi akamugirira icyizere gikomeye, yari arimo kurangiza umugambi karundura wo kumuhirika.

Abanyarwanda benshi babonye coup d’état uko yari iri koko: Ntabwo yari ubutabazi, ahubwo yari ubugambanyi bwaturutse imbere mu butegetsi. Ubutegetsi bwa Kayibanda bwahiritswe nta ntambara ibayeho.

Habyarimana yakoresheje imodoka z’intambara n’abasirikare b’Ingabo z’Igihugu mu kurwanya ubutegetsi bwa gisivili butari bufite intwaro, agota ibiro bya Perezida wa Repubulika, afata Inteko Ishinga Amategeko ndetse na Radiyo y’Igihugu.

Ni kuri iyo radiyo yanatangarijeho ko Itegeko Nshinga rihagaritswe kandi ko amashyaka yose ya politike abujijwe gukora.

Icyo gihe mu mbwirwaruhame yo ku wa 6 Nyakanga 1973, Habyarimana yagize ati “Mwaraye mwumvise ingingo z’ ingenzi zemejwe n’ingabo z’ igihugu kugira ngo u Rwanda rwacu rukomeze rugire amahoro. Ingabo z’igihugu nta bundi buryo zari zifite butari ubwo guhagarika abatari bacyitaye ku mutekano w’abaturage. Ntizari gushobora kwirengangiza ko ari zo u Rwanda rwose ruhanze amaso kugira ngo ruhorane amahoro n’ ubumwe. Bamwe bananije uwari watorewe kuyobora igihugu, bamupakiramo ibitekerezo biciye ukubiri n’ amahoro n’ ubumwe u Rwanda rukeneye. Icyo twakwishimira gusa, ni uko abo bagizi ba nabi ari bake cyane. Mwese mudufashe kubagaya, mudufashe no kurwanya ibyo bitekerezo byabo. Ntawavuga ko bari bahagarariye u Rwanda. Ntawavuga ko bari bahagarariye perefegitura iyi n’ iyi cyangwa se komini. Bari bihagarariye ubwabo.”

Saa Sita z’amanywa, byose byari birangiye. Igihugu cyari gituwe n’abaturage babarirwa muri za miliyoni cyamenyeshejwe binyuze kuri radiyo ko kuva uwo munsi ubutegetsi bwari bubayoboye bwari mu maboko y’abasirikare, abasivile bashyizwe ku ruhande.

Habyarimana yashinje abo yise “abanzi b’amahoro”, maze agerageza kwerekana ifatwa ry’ubutegetsi nk’impinduramatwara ishingiye ku ndangagaciro.

Habyarimana yavuze ko abari bayoboye u Rwanda bacuraga amagambo, bakarara bapagasa bayahwihwisa, kugira ngo bitoneshe “nk’ibya kera”, maze asebya uwamureze ko yagizwe igikoresho.

Ati “Icyakora ubwo bagaragaye, ntawe bagishoboye gushuka, nk’ uko babigiriye uwahoze ari umukuru w’ igihugu. Ni nde wavuga ko bamugiriye neza mu kumugira igikoresho cyabo mu matiku n’ inzangano? Ingabo z’ igihugu ni byo zishaka gukuraho. Zabitewe n’ uko igihugu cyari kigeze iw’abandi.”

Mu kimwaro cyinshi no kukijisha abaturage, Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose, mu guharanira iterambere igihugu cyari kirangamiye.

Icyakora amateka agaragaza ikinyuranyo cy’ibyo: ryari itsinda ry’abasirikare bakomokaga mu Majyaruguru y’u Rwanda ryari rikemuye urugamba rwo gusaranganya ubutegetsi n’abanyapolitiki bakomokaga mu Majyepfo rikoresheje ingufu za gisirikare.

Coup d’état yabaye nta maraso amenetse mu masaha yayo ya mbere gusa. Hagati ya 1974 na 1977, abantu 56, abenshi muri bo bari abayobozi b’ubutegetsi bwari bumaze guhirikwa, bishwe n’inzego z’umutekano. Kayibanda ubwe yapfiriye mu buroko mu 1976, bikekwa ko yishwe n’inzara nyuma y’igihe yari amaze afungiwe na Habyarimana mu rugo rwe rwari i Kavumu muri Perefegitura yahoze ari iya Gitarama.

Nyuma yaho, Habyarimana yashinze MRND ayigira ishyaka rukumbi ryemewe n’amategeko, anashimangira politiki y’amajonjora n’ipiganwa rishingiye ku bwoko yabuzaga Abatutsi amahirwe angana yo kwiga no kubona akazi mu nzego za Leta, bityo akarushaho gukomeza imikorere y’ubutegetsi ishingiye ku ivangura no guheza.

Iyi mikorere yari ihabanye kure n’ibyo yavugiraga kuri radiyo avuga ko aharanira amahoro y’Abanyarwanda bose nk’uko yari yabishimangiye mu mbwirwaruhame ye.

Ati “Mwumvikane mwese kandi mwubahane. Murwanye icyashaka kubateranya, gishingiye ku bwoko cyangwa ku karere. Ababunza impuha bose n’ abagenzwa no kwanganisha abantu mubime amatwi, mubamenyeshe abashinzwe kubahiriza amahoro mu gihugu. Mukurikire inama komite y’ amahoro ibagira.”

Ibyo byasigaye aho haba kuri we wari uyoboye abahiritse ubutegetsi no ku bo bayoboranye ku myaka 21 yamaze ku butegetsi kugeza ubwo indege yari imutwaye yaraswaga ku wa 6 Mata 1994.

Icyo gihe, ubutegetsi bwari bwaravutse ku wa 5 Nyakanga 1973 bwari bumaze gushyiraho byinshi mu byabaye imizi n’ishingiro rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imyaka 53 irashize, ariko iryo joro rikwiye kwibukwa uko ryagenze koko: umusirikare yagambaniye Perezida we, azimya ubuzima bwa politiki bw’igihugu, maze ashyira u Rwanda mu nzira y’amakuba n’ibyago, ingaruka zabyo igihugu cyakomeje kwishyura mu buryo bukomeye.

Habyarimana wahiritse Kayibanda yibanze kuri politiki yoretse u Rwanda mu manga

Muri aba basirikare harimo bamwe bafatanyije na Habyarimana gukora coup d’état, bari biyise Les Camarades du 5 Juillet

Uhereye ibumoso: Maj. Buregeya Bonaventure, Maj. Gahimano Fabien wayoboraga Ishuri ry’Abofisiye i Kigali, Maj. Ruhashya Epimaque wari ukuriye Ikigo gikomeye cyo mu Ruhengeri, Maj. Benda Sabin wayoboraga Ikigo cya Camp Kigali, Maj. Ntibitura Bonaventure, Maj. Serubuga Laurent, Maj. Simba Aloys, Maj. Nsekalije Aloys , Lt. Col. Kanyarengwe Alexis wayoboraga Iseminari Nto yo ku Nyundo na Gen. Maj. Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo na Polisi akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo. Iyi foto iraburamo Maj. Jean Nepomuscène Munyandekwe na we wari mu bagize itsinda ryiyise ‘Les Camarades du 5 Juillet” ryarimo abasirikare bakuru 11 bahiritse ku butegetsi uwari Perezida wa Repubulika, Kayibanda Grégoire, bamushinja kuba imbohe y’ibitekerezo by’abanzi b’amahoro bisenya ubumwe bw’igihugu

2026-07-07
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Ubwanditsi 09 Aug 2021
U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi

U Rwanda rugiye kwakira Inama mpuzamahanga iziga ku micungire y’imyanda mu mijyi

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Ingabo z’Abarundi na Gabon zirashinjwa gusambanya no guhohotera abaturage muri Centrafrica

Ingabo z’Abarundi na Gabon zirashinjwa gusambanya no guhohotera abaturage muri Centrafrica

Ubwanditsi 07 Dec 2016
Dore ibyo Koffi Olomide yatangaje nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba

Dore ibyo Koffi Olomide yatangaje nyuma y’urupfu rwa Papa Wemba

Ubwanditsi 25 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13
Amakuru

Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13

Ubwanditsi 03 Mar 2023
Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe
Mu Rwanda

Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare
INKURU NYAMUKURU

Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare

Ubwanditsi 05 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru