• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%

Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%

RUSHYASHYA 20 Aug 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI, UBUREZI

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%, kandi ko biyongereye ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/2025, kuko bari 75,6%.

Urebye umubare w’abakobwa gusa, batsinze ku kigero cya 87,1%, mu gihe abahungu harebwe umubare wabo gusa batsinze ku kigero cya 89,59%, mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Abana bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza uyu mwaka ni 276,579 mu gihugu hose bo mu mashuri 3,895. Abahungu bagize ijanisha rya 44,35%, mu gihe abakobwa ari bo benshi ku ijanisha rya 55,65%.

NESA yatangaje ko abakoze ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni 149.015, mu gihe abatsinze ari 85,70%.

Uyu mubare w’abatsinze wariyongereye bigaragara kuko mu mu mwaka ushize wa 2024/25 bari batsinze ku ijanisha rya 64%.

Urebye umubare w’abakobwa gusa, batsinze ku ijanisha rya 82,62%, mu gihe abahungu na bo harebwe umubare wabo gusa batsinze ku ijanisha rya 89,8%.

Ufashe abanyeshuri bose batsinze bajya mu mwaka wa mbere, 17412 ni bo bahawe imyanya mu mashuri biga babamo mu gihe abarenga 226546 bakaziga mu mashuri biga bataha.

Mu bajya mu wa kane w’ayisumbuye biga uburezi rusange, 18944, abaziga bataha ni 57276, abashyizwe mu mashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro ni ibihumbi 260098 abaziga bataha ni ibihumbi 17.

Abiga inyigisho mbonezamwuga ni 7497, baziga babayo, naho 148 bakaziga bataha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yatangaje ko muri rusange abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu byiciro byombi bagaragaje umusaruro mwiza, ndetse ko imibare yazamutse ugereranyije n’umwaka ushize, kuko biyongereyeho abarenga ibihumbi 50.

Ati “Iyo abanyeshuri ari benshi no gutsinda kwabo bikaba byiyongereye, birumvikana ko bigira uruhare mu kugena amashuri abanyeshuri baherezwamo.”

Icyakora, yavuze ko hagomba kunengwa imyitwarire mibi yagaragaye kuri bamwe yo gukopera no gukopezanya, ndetse ko ababagizemo uruhare bose bagomba kubihanirwa.

Ati “Hagaragaye gukopera no gukopezanya, kandi aho byagaragaye uwabigizemo uruhare wese tuzamuhana hakurikijwe amabwiriza agenga ibizamini bya Leta. Abakekwaho gukopera amanota yabo ntituyabaha uyu munsi, ahubwo tubanza gukora iperereza ryimbitse.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yagaragaje ko muri uyu mwaka w’amashuri abanyeshuri bagaragaje gutsinda ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’umwaka ushize.

Nko mu bizamini bisoza amashuri abanza, yagaragaje ko mu 2024 abana bari bafite hagati y’amanota 30% na 40% bari ibihumbi 10 birenga, ariko muri uyu mwaka baragabanyutse baba ibihumbi bine.

Yakomeje ati “N’abari bafite hagati ya 40% na 50% mu mwaka ushize bari ibihumbi birenga 41, ariko ubu baragabanyutse baba ibihumbi 27. Byatumye muri uyu mwaka abagira amanota menshi bazamuka kuko kuva ku bafite hagati ya 50% na 60% no hagati ya 90% bagiye biyongera. Bivuze ko ba bandi bavuye mu cyiciro cyo munsi ya 50% bagiye hejuru ya 50%.”

Minisitiri Irere yavuze ko abanyeshuri muri uyu mwaka batsinze cyane ugereranyije n’umwaka ushize

Abana babaye indashyikirwa bahembwe

Ababyeyi b’abana batsinze bari bagiye kubashyigikira

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yahamije ko abanyeshuri bagize amanota ari munsi ya 50% bagabanyutse cyane

Musonga Isimbi Orah wahize abandi yagize amanota 98,7% mu kizamini gisoza amashuri abanza

2026-08-20
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo aho bazakina na na Mogadishu City FC yo muri Somalia

Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo aho bazakina na na Mogadishu City FC yo muri Somalia

Ubwanditsi 31 Aug 2021
Abaturage ba Rusheshe barashima serivisi nziza bahabwa na Polisi

Abaturage ba Rusheshe barashima serivisi nziza bahabwa na Polisi

Ubwanditsi 04 Mar 2016
Tombola ya CAF Champions League isize APR FC izahura na US Monastir naho muri CAF Confederations Cup AS Kigali izahura na AS Ali Sabieh yo muri Djibouti

Tombola ya CAF Champions League isize APR FC izahura na US Monastir naho muri CAF Confederations Cup AS Kigali izahura na AS Ali Sabieh yo muri Djibouti

Ubwanditsi 09 Aug 2022
Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

Trump yasinye iteka rishya rikumira abimukira bo mu bihugu by’Abayisilamu

Ubwanditsi 08 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘ Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye’- Kagame
Mu Rwanda

‘ Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye’- Kagame

Ubwanditsi 17 Aug 2017
Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali
INKURU NYAMUKURU

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali

Ubwanditsi 06 Sep 2018
FARDC iratangaza ko ari yonyine mu rugamba rugamije kurandura burundu ADF
HIRYA NO HINO

FARDC iratangaza ko ari yonyine mu rugamba rugamije kurandura burundu ADF

Ubwanditsi 14 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru