FDLR ni umutwe w’iterabwoba ugizwe n’inyeshyamba washinzwe mu mwaka wa 2000. Igizwe ahanini n’abahoze mu ngabo zari iz’u Rwanda (Ex-FAR) n’abasivili bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye muri Congo. Nubwo hashize imyaka hafi 30 irenga, u Rwanda ruyibona nk’ikibazo cy’ingutu kandi kinini ku mutekano warwo kubera ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ikomeza gukwirakwiza.
Mu mwaka wa 1994, nyuma yuko ingabo zahoze ari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikabohora igihugu, Abajenosideri, Interahamwe n’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) bafashe inzira bahungira muri Zaire maze bakirwa nk’amata y’abashyitsi.
Ubufatanye na Leta ya Congo: Raporo zitandukanye z’impuguke za Loni zishimangira ko FDLR ihagaze neza mu gihugu cya RDC kubera ubufatanye bwa hafi n’ingabo za RDC (FARDC) n’indi mitwe nka Wazalendo basanganywe intego yo kurwanya umutwe wa M23 ndetse n’u Rwanda aho baterwa inkunga n’u Burundi.
Aha hanazamo Kwisanisha n’Abacongo: Raporo nshya za Loni zerekana ko kubera gutakaza icyizere cyo gutera u Rwanda, FDLR yatangiye guhindura imyirondoro ikisanisha n’imitwe y’Abakongomani ngo igume muri icyo gihugu burundu.
Kenshi bakoresheje inkambi z’impunzi zari hafi y’umupaka w’u Rwanda nk’ibirindiro byo kongera kwisuganyiriza mu matsinda (nka ALiR) ari na yo yaje kuvamwo FDLR mu mwaka wa 2000, bafite umugambi wo gutera u Rwanda ngo basubizeho ubutegetsi bubi bwo kumara abatutsi mu karere

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Martin Ngoga yatangaje ko igihe cyose umutwe wa FDLR ugikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ugafashwa n’igihugu gituranye n’u Rwanda ari ikibazo gikomereye umutekano w’ihigu n’akarere, asaba ko ibikorwa byo kuwusenya bishyirwa mu byihutirwa.
Yabigarutseho mu Nama y’Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano mu nama yaganiraga ku bikorwa bya MONUSCO yabaye ku wa 29 Nzeri 2026.
Amb. Ngoga Rwanda yagaragarije Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ko kurandura burundu umutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari imwe mu ngingo z’ingenzi zigomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo haboneke amahoro arambye mu karere.
U Rwanda rwavuze ko rwakiriye neza ubuhuza bwakozwe binyuze mu biganiro bya Washington na Doha, ndetse ko rukomeje kwiyemeza kubahiriza amasezerano ya Washington n’inzira zashyizweho zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Hashyizweho itsinda rihuriweho ryo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington rizwi nka Joint Security Coordination Mechanism (JSCM), rigamije kureba niba ibyemezo byafashwe birimo no gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe.
U Rwanda rwavuze ko rwamaze guera intambwe mu gukuraho ingamba z’ubwirinzi kandi rwabimenyesheje inzego zashyizweho n’amasezerano ya Washington.
Amb Ngoga yagaragaje yagaragaje ko hari icyuho gikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, cyane cyane ku kibazo cyo kurandura FDLR.
Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko FDLR igikomeje ibikorwa mu bice birimo Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Walikale.
Amb. Ngoga yavuze ko yavuze ko amakuru u Rwanda rufite agaragaza ko mu mwaka wa 2026 habayeho gukorana mu bikorwa bya gisirikare hagati ya FARDC, FDLR, Wazalendo n’indi mitwe ifatanya na bo.
Ati “Amakuru ahari agaragaza ibikorwa by’ubufatanye hagati ya FADRC, FDLR, Wazalendo n’indi mitwe bafatanyije mu 2026.”
Amb. Ngoga yatanze ingero zirimo urwo ku wa 10 na 11 Gashyantare 2026, ubwo indege ya FARDC n’amakamyo ya gisirikare byajyanye toni 13 z’amasasu mu bice bya Pinga na Kibua, aho ngo toni esheshatu zagenewe abayobozi ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Ku wa 8 Werurwe 2026, indege ya FARDC yajyanye toni 12 z’amasasu n’ibiribwa mu Ntoto, bikaza kugabanywa hagati ya FARDC, FDLR, PARECO na APCLS.
Ku wa 31 Werurwe 2026, indege za FARDC zajyanye intwaro zirimo imbunda 693, toni esheshatu z’amasasu n’amafaranga byari bigenewe FDLR n’indi mitwe.
Yasobanuye ko imikoranire nk’iyi yakomeje kugaragara mu mezi ya Mata, Kamena na Nyakanga, ndetse ko ku wa 15 Kanama 2026 hari amakuru agaragaza ko FARDC yakoranaga na CNRD/FLN, FDLR na Wazalendo/Nyatura muri Teritwari ya Walungu.
U Rwanda rwanenze ibiganiro bya RDC na FDLR
Amb. Ngoga yavuze ko ibiganiro cyangwa amasezerano ayo ari yo yose hagati ya Guverinoma ya RDC na FDLR adakwiye gusimbura ibiteganyijwe mu masezerano ya Washington.
Ati “U Rwanda rwamaganye uburyo bwose bwo kugerageza guhindura ibikubiye mu byemeranyijweho. Uburyo bwose bwashyirwaho butandukanye n’ibyateganyijwe mu masezerano ya Washington yo kurandura FDLR, kuko butari mu bigize ayo masezerano.”
Yavuze ko gahunda yo kurandura FDLR ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi byemeranyijweho, kandi ko igomba gukorwa mu buryo bugaragara kandi bwuzuye.
U Rwanda rwagaragaje ko amasezerano ya Washington na gahunda y’imikorere izwi nka CONOPS na OPORD, bisobanura uburyo ibikorwa bigomba gukorwa, uko bizakurikiranywa n’igihe bigomba kurangirira.
FDLR, ikibazo cy’umutekano ku Rwanda
Amb. Ngoga yagaragaje ko kuba FDLR igikomeje gukorera mu burasirazuba bwa RDC, ndetse igikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa byibasira umutekano w’igihugu.
Ati “Umutwe witwaje intwaro ufite ingengabitekerezo ya Jenoside, ufite igisirikare cyateguwe neza ndetse n’amateka y’ibitero wagabye ku Rwanda, ukorera hafi y’umupaka wacu kandi ugafatanya n’ingabo z’igihugu duturanye, ntushobora gufatwa nk’ikibazo cy’umutekano kiri kure gusa kubera ko ukorera kure y’umurwa mukuru w’icyo gihugu.”
“Ku Rwanda, kuba FDLR igikomeje kugira ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa RDC bifatwa nk’ikibazo cy’umutekano cyihutirwa kandi gikomeye nk’uko byagenda iyo umutwe w’abarwanyi ufite ubushobozi nk’ubwo uba ukorera imbere mu Rwanda.”
Yashimangiye ko ari yo mpamvu gahunda yo kurandura uyu mutwe ikwiye gushyirwa imbere nk’uko biteganywa mu masezerano ya Washington.
U Rwanda rwongeye gusaba ko amasezerano ya Washington na Doha ashyirwa mu bikorwa n’impande zose kandi ko buri ruhande rugomba kubazwa ibyo rwiyemeje.




