• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028

AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028

RUSHYASHYA 11 Oct 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore, She-Amavubi, yakomereje imyiteguro yayo mu mujyi wa Dire Dawa muri Ethiopia, aho izakinira umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki ya Los Angeles 2028.

Urugendo rwa She-Amavubi rwatangiye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026, ikipe ihaguruka i Kigali yerekeza muri Ethiopia. Nyuma yo kugera muri Addis Ababa, yakomereje urugendo mu ndege igana mu mujyi wa Dire Dawa, iherereye mu burasirazuba bwa Ethiopia.

Ikipe n’abandi bagize delegasiyo bageze muri Dire Dawa amahoro, bacumbitse muri Sharif Hotel.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2026, She-Amavubi yakoze imyitozo ya mbere kuva igeze muri Ethiopia. Iyi myitozo yabereye kuri Dire Dawa International Stadium, iri mu ntera y’ibilometero hafi bitatu uvuye kuri hoteli ikipe icumbitsemo, iyoborwa n’umutoza mukuru Casa Mbungo.

Imyitozo yagenze neza, ikipe ikaba izongera gukora imyitozo kuri iki kibuga ku wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira, mu rwego rwo gukomeza kwitegura umukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026.

Umukino uzabera kuri Dire Dawa International Stadium guhera saa kumi z’umugoroba ku isaha yo muri Ethiopia, ni ukuvuga saa cyenda z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda.

Uyu ni umukino wo kwishyura mu rugendo rwo gushaka itike y’imikino Olempiki ya 2028, nyuma y’umukino ubanza wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Kugeza ubu, amakuru atangwa na delegasiyo agaragaza ko abakinnyi n’abandi bayigize bameze neza, bakaba bakomeje imyiteguro nta kibazo.
ImageImageImageImage

2026-10-11
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Mu karere ka Bugesera hafatiwe umugabo ucyekwaho kwiba moto

Mu karere ka Bugesera hafatiwe umugabo ucyekwaho kwiba moto

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8

Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8

Ubwanditsi 07 Nov 2022
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

RUSHYASHYA 05 Aug 2026
Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Ubwanditsi 13 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo
Mu Mahanga

Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo

Ubwanditsi 15 Jun 2016
APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere
Amakuru

APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

Ubwanditsi 29 Jan 2022
RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura
INKURU NYAMUKURU

RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Ubwanditsi 11 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru