• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze

Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze

RUSHYASHYA 29 Oct 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Rayon Sports yabonye intsinzi ya mbere muri BK Pro-League ya 2026-27, ni nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego bitatu ku busa.

Wari umukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatanu wa BK Pro-League utarakiniwe igihe aho Rayon Sports yari mu mikino Nyafurika yari yakiriye Musanze FC.

Ni umukino Rayon Sports yatangiranye imbaraga nyinshi cyane ishaka igitego hakiri kare ndetse igenda irema uburyo butandukanye aho ku munota wa gatanu Iradukunda Elie Tatou yagerageje Ishoti ariko rinyura hanze y’izamu. 

Aya mahirwe yakurikiwe n’andi yo ku munota wa 15 aho Charles Tchouplaou yateye ariko umupira nabwo ujya hanze y’izamu. 

Nsabimana Jean de Dieu, umunyezamu wa Musanze FC yakuyemo umupira w’umutwe ukomeye wa Mohamed Ouattara. 

Rayon Sports yarimo ishaka igitego muri iyi minota, yaje kukibona ku munota wa 21 cyatsinzwe na Junior Kameni Herman. 

Ni ku mupira muremure watewe na Mohammed Ouattara maze Muhoza Daniel awukoraho ntiyawugumana usanga ubwugarizi bwa Musanze maze Rodrigue Tuyishime ananirwa kuwukuraho, Kameni ahita atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

Aya mahirwe yakurikiwe n’andi yo ku munota wa 26 ubwo Iradukunda Elie Tatou yahinduraga umupira imbere y’izamu ukagenda uriganamo ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu akawufata.

Ku munota wa 38, Mokono Elie yagerageje ishoti ashaka igitego cya kabiri ariko umunyezamu awukuramo.

Musanze FC yakoraga amakosa menshi mu gice cya mbere nta mahirwe menshi yabonye kuko nk’ishoti rya Cedekla Kwihanga ku munota wa 28 ryagiye hanze ndetse na Rodrigue Tuyishime ku munota wa 37 rijya hanze. Amakipe yombi  kuruhuka ari kimwe ku busa.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Fabrice Nshimiyimana aha umwanya Ganijuru Elie. 

Nyuma yo gukinana neza kw’abakinnyi ba Rayon Sports, Muderi Akbar ku munota 46 yateye ishoti ariko rinyura hanze y’izamu. 

Issa Djiguiba yateye ishoti rikomeye ku mupira yari ahawe na Ganijuru Elie ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu awufata byoroshye. 

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri yaje kukibona ku munota wa 52 cyatsinzwe na na Iradukunda Elie Tatou ku mupira yahawe na Mokono Elie akinjirana ubwugarizi bwa Musanze agahita atera ishoti rikomeye umupira ukaruhukira mu rushundura. 

Ku munota wa 57, Musanze FC yakoze impinduka eshatu, Nonso Nzediegwe, Cedekla Kwihangana, François Bakari bavuyemo hinjiramo Thity Hakizimana, Omar Bizimungu na Frodouard Mugiraneza

Ku munota wa 64, Christivie Bioko yateye ishoti ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior awukuramo.

Rayon Sports yakoze impinduka ku munota wa 65 Issa Djiguiba na Muhoza Daniel bavuyemo hinjiramo Zuberi Hakizimana na Tambwe Ngongo Gloire. 

Zuberi Hakizimana wari winjiye mu kibuga asimbura, ku munota wa 67 yagerageje ishoti ariko umunyezamu awukuramo.

Rayon Sports yarimo ishaka igitego cya gatatu yaje kukibona ku munota wa 68 cyatsinzwe na Muderi Akbar ku mupira yazamukanye maze atera ishoti rikomeye. 

Ku munota wa 74, Ndayishimiye Edouard yateye ishoti ariko rigarurwa n’igiti cy’izamu rya Dande Junior. 

Christivie Bioko wa Musanze FC, ku munota wa 75 yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Dande Junior awukuramo. 

Ku munota wa 79, Elie Tatou wagize umukino mwiza yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu arikuramo.

Rayon Sports yongeye gukora impinduka ku munota wa 82, Ndayishimiye Didier na Nizeyimana Moubarak binjiye mu kibuga basimbura Iradukunda Elie Tatou na Kameni Junior. 

Musanze FC yakomeje gushaka igitego cy’impozamarira ariko umukino warangiye ari bitatu ku busa, wahise uba umukino wa mbere Rayon Sports itsinze muri BK Pro-League ya 2026-27, ni nyuma yo kunganya na Sunrise FC igatsindwa ha Gorilla FC. 

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports: Dande Junior, Mohamed Ouattara, Charles Tchouplaou, Nshimiyimana Emmanuel, Nshimimana Fabrice, Muderi Akbar, Mokono Elie, Issa Djiguiba, Iradukunda Elie Tatou, Muhoza Daniel na Junior Kameni Herman.

Musanze FC: Nsabimana Jean de Dieu, Christian Muke, Tuyishime Rodrigue, Niyitanga Emmanuel, Yvan Marcel Dikoume Kouathe, Bakari François, Charles Nonso Nzediegwe, Cedekla Kwihanga, Leonidas Munyurangano, Allan Katerega, Christivie Bioko.

2026-10-29
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Mugisha General Supplies ( MGS) yifurije  Nyakubahwa Paul Kagame  Isabukuru nziza y’Imyaka 60 amaze avutse

Mugisha General Supplies ( MGS) yifurije Nyakubahwa Paul Kagame Isabukuru nziza y’Imyaka 60 amaze avutse

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Bamwe mu banyapolitiki bakekwaho kuvamo umwe ushobora kuyobora Sena akaba numero ya kabiri mu gihugu

Bamwe mu banyapolitiki bakekwaho kuvamo umwe ushobora kuyobora Sena akaba numero ya kabiri mu gihugu

Ubwanditsi 10 Oct 2019
APR Fc yabonye amanota atatu i Rubavu mu mukino w’ikirarane

APR Fc yabonye amanota atatu i Rubavu mu mukino w’ikirarane

Ubwanditsi 26 Mar 2018
Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Nkuko urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Paul Rusesabagina atashimuswe, icyo gihugu nicyemere amakosa yo kuba cyaramuretse akahategurira ibikorwa byiterabwoba.

Ubwanditsi 25 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc
Amakuru

Amafoto – Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc

Ubwanditsi 01 Aug 2021
Umubikira w’i Kabgayi na mugenzi we w’i Janja biciwe muri Yemen
ITOHOZA

Umubikira w’i Kabgayi na mugenzi we w’i Janja biciwe muri Yemen

Ubwanditsi 06 Mar 2016
Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition
POLITIKI

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Ubwanditsi 26 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru