• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Karuranga John Vianney wasabwe gutera Gerenade mu Rwanda yambitse ubusa Abagome ataha mu Rwanda   |   11 Nov 2026

  • Jenoside ikomeje kwambika ubusa Interahamwe: Teganya Jean Léonard Yoherejwe na Amerika mu Rwanda   |   10 Nov 2026

  • Ibigarasha byataye umutwe kubera Hotel ya Pasteur Bizimungu bibura ayo bicira n’ayo bimira   |   10 Nov 2026

  • AMAFOTO – Rutahizamu akaba na Kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano y’imyaka ibiri   |   05 Nov 2026

  • Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye   |   05 Nov 2026

  • Ikipe ya Mukura VS yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na Kigali FC ubusa ku busa   |   03 Nov 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Karuranga John Vianney wasabwe gutera Gerenade mu Rwanda yambitse ubusa Abagome ataha mu Rwanda

Karuranga John Vianney wasabwe gutera Gerenade mu Rwanda yambitse ubusa Abagome ataha mu Rwanda

RUSHYASHYA 11 Nov 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Karuranga John Vianney amaze imyaka irenga 50 mu mahanga. Yamaze igihe kirekire ahanganye n’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal, nyuma ashinga ishyaka RPP (Rwanda People’s Party) ritavugaga rumwe n’umuryango FPR Inkotanyi ariko nyuma afata icyemezo cyo kurisenya.

Mu kiganiro na IGIHE, Karuranga yavuze ko yinjiye mu bikorwa bya politiki mu gihe cy’ubutegetsi bwa Idi Amin, akomereza mu butegetsi bwa Yoweri Museveni mu 1986 ubwo yamuberaga Umunyamabanga mu turere dutandukanye.

Ati “Nigeze kuba mu bya politiki ku gihe cya Amini no ku gihe cya Museveni, Uganda imaze kubohorwa, bavuye Tanzania. Ndi umwe wabaye Umunyamabanga wa Museveni mu Karere ka Masaka, Sembabule na Lyantonde ariko dutekereza ko umunsi umwe tuzataha.”

Yavuze ko tariki ya 29 Mata 1986, we na bagenzi be bagize igitekerezo cyo kuba bataha mu Rwanda, byandikwa n’ikinyamakuru Uganda Post, ibyo bikaba byarabaye intandaro yo gufungwa kwe uwo mwaka, ajyanwa muri gereza ya gisirikare ya Luzira, ahamara amezi atandatu.

Ati “Ku itariki ya 18 Ukwakira 1986, banzana Kabale, njya guhura n’abategetsi b’u Rwanda muri icyo gihe bari bayobowe na Augustin Nduwayezu, batubaza ku by’ishyaka ryacu twashinze. Yansabye ko twatahana i Rwanda, mubwira ko bidashoboka, arambwira ati ‘Ese uzataha ryari?’ Ndamubwira nti ‘Rero, njye uretse kumbaza ibyo, ngusaba ikintu kimwe. Ndashaka utwemerere dutahe kandi nutatwemerera ko dutaha, uko twahunze ni ko tuzagaruka’.”

Yasobanuye ko saa tatu z’ijoro rya tariki ya 28 Ukuboza 1986, uwari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe umutekano w’imbere, Eriya Kategaya, yamuvanye muri Gereza ya Luzira, amujyana aho yaraye, bukeye amujyana ku kibuga cy’indege cya Entebbe, aho yahuriye n’umuryango we, boherezwa muri Suède.

Ati “Batwuriza indege, tujya i Burayi. Sinigeze nsaba ubuhungiro. Twageze i Nairobi, dusanga Ambasaderi wa Suède adutegereje, avanaho pasiporo nari mfite, aduha uburenganzira bwo gutura burundu tutari twagera muri Suède. Muri Suède twakomeje guharanira uko twataha.”

Uko yakiriye urugamba rwa RPA rwo kubohora u Rwanda

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ingabo za RPA zari zigizwe n’impunzi z’Abanyarwanda zangiwe gutaha, zatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda, zinjirira Kagitumba mu burasirazuba bw’igihugu. Ubu ni mu Karere ka Nyagatare.

Karuranga yavuze ko yifuzaga kugira uruhare muri uru rugamba ariko ko bitari gushoboka mu gihe yari afite umuryango i Burayi.

Ati “Ku bwanjye nakubwira ko nashyigikiye FPR. Iyaba Prof. Alexandre Kimenyi yari ahari, ni we wakabaye atanga ubuhamya. Na Aloysie Inyumba ahari ni we wakabaye aba umuhamya ku buryo intwari yacu Rwigema bamaze kumwica, ndi mu bantu ba mbere bashoboye kubimenya. Ababimbwiye ni abantu bakuru.”

Yakomeje “Gufatanya na RPF, twifatanyije na yo ku mutima nk’uko wavuga uti ‘Turabashyigikiye’. Ntabwo icyari gikenewe ari ukurwana intambara, ahubwo ni uko intambara yarwanywe, Abanyarwanda bagataha. RPF yakoze umurimo? Yego, yarawukoze. Icyo ni cyo cya ngombwa.”

Yagarutse mu Rwanda, ashima umutekano

Karuranga yavuze ko abana basanzwe bajya mu Rwanda kenshi, agaragaza ko kuva kera yatekerezaga gutaha mu gihugu cyamubyaye, agaragaza ko nta mwana utaha iwabo ugomba guteguza.

Ati “Ni igitekerezo nari mfite kuva kera, mvuga nti ‘Nzataha kuko hano ni iwacu’. Ikindi, buriya nta mwana utaha ugomba guteguza ngo nzataha. Nta kintu kimbuza gutaha, nta kintu nishisha hano mu Rwanda.”

Yavuze ko tariki ya 18 Nzeri 1979, saa yine n’iminota 15 ari bwo Se yapfuye, asiga amubwiye ko agomba gukora ibishoboka akazataha mu gihugu cye.

Ati “Atari yapfa, afite ibintu bibiri yansabye. Ati ‘Muzatahe i Rwanda’. Iryo jambo ndaryumva. Ambwira umuntu wabaga i Kareba wamuhaye inka, ambwira amazina ye ariko narayibagiwe. Amaze gupfa, Mama yasubiye i Rwanda. Tugezeyo baduhaye indangamuntu y’igitare yanditseho ngo ‘Iyi ndangamuntu iranga Umunyarwanda wahunze, ntiyemerewe gutora, ntiyemerewe gutura’.”

Yasobanuye ko akimara kubona ibyanditse kuri iyo ndangamuntu, yafashe icyemezo cyo gusubira mu buhungiro, asiga nyina ariko amusezeranya ko we na bagenzi be baheze ishyanga bazataha.

Karuranga wageze i Kigali tariki ya 15 Ukwakira 2026, yavuze ko ateganya gusubira muri Suède nyuma y’amezi atatu, ariko ko azasubira mu Rwanda, akarubamo burundu kuko abona ko hari umusanzu yatanga ukagirira Abanyarwanda akamaro.

Ati “Nshobora wenda kutajya mu bya politiki, ndumva mbese ku ruhande rwanjye hari ibindi bintu nakora kandi byagirira u Rwanda n’Abanyarwanda akamaro.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko akigera mu Rwanda, yasanze iki gihugu kiri ku muvuduko wo hejuru w’iterambere, asobanura ko hari byinshi yasanze byarahindutse mu Mujyi wa Kigali kandi ko wagutse.

Yagize ati “Icya mbere, icyo nabonye nkigera ku kibuga cy’indege. Kuba hari abantu batanga serivisi nziza, bahuguwe mu buryo bwose bwo gufasha abinjira n’abasohoka. Aho ngaho rero n’ahandi nagiye mu mujyi no mu giturage, nabonye ko umuntu wese hano mu Rwanda, cyane cyane urubyiruko, bakora cyose gishoboka kugira ngo babe babona ikintu cyo gukora.”

Karuranga yavuze ko yasanze umutekano uhagaze neza mu Rwanda, agaragaza ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere ryose ryabaho mu gihugu. Abona ko ibyo bitandukanye cyane no mu bihugu by’i Burayi kuko ho haba hari ibyago byinshi by’uko umuntu yakwicwa.

Ati “Ni ikintu cyanshimishije cyane cy’uko u Rwanda rutekanye, umuntu akaba ari ntacyo yishisha. Nshaka no kukwereka ko umutekano hano mu Rwanda uruta uwo mu Burayi. I Burayi, Bruxelles, Paris, Stockholm na hehe, biba bishoboka cyane kwica umuntu kuruta hano. Bisobanuye ko umutekano wa hano uruta uw’i Burayi.”

Ku mitangire ya serivisi mu Rwanda, Karuranga yavuze ko iki gihugu kiri imbere ya bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

Yashinze ishyaka, arisenya nyuma yo kubona ibyagezweho

Karuranga yasobanuye ko mu 2010 ari bwo yashinze ishyaka RPP (Rwanda People’s Party), rikaba ryari rifite igitekerezo cyo kujya mu matora, yizera ko ubutegetsi butangwa n’abaturage.

Yavuze ko rigitangira, ryatekerezaga ku gutanga umukandida urihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ariko ko ryasanze icy’ingenzi atari umuntu uhatana, ahubwo ko icyari gikenewe ari ibikorwa bifitiye u Rwanda n’Abanyarwanda akamaro.

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko RPP itashoboraga guhatana n’umuryango  FPR Inkotanyi ngo iwutsinde, asobanura ko kubaka ishyaka no kugira ngo ryemerwe n’abaturage bitwara imbaraga n’igihe kirekire.

Ati “Ibyo ishyaka ryari rigamije biri kuba umunsi wa none mu Rwanda. Mbere twumvaga ko kugira ngo u Rwanda rube rwaba neza, ni uko ari nta muntu wasigara inyuma, kandi n’uwigenjeje intege nkeya, habaho abamufata ukuboko kugira ngo azamukane n’abandi. Icyo kintu kirahari mu Rwanda.”

Uyu munyapolitiki yavuze kandi ko icyo RPP yaharaniraga ari uko Umujyi wa Kigali utabamo inzego nkuru zose n’amashami yazo, ahubwo ko zasaranganywa n’indi mijyi itandukanye mu gihugu.

Yagize ati “Ku buryo nka Minisiteri y’Ubuhinzi ishobora kuba hano i Kigali ariko amashami yose, inzego zindi zikagenda ziba mu turere, umuntu yaba hari ikintu akeneye, ntabe yava i Muhanga ngo aze hano i Kigali kandi iyo serivisi ashobora kuyibonera iriya. Ibyo byose birahari.”

Karuranga yavuze ko ikindi RPP yaharaniraga ari uko hashyirwaho imijyi yunganira Kigali, ku buryo imibereho yahaboneka, abajya mu murwa mukuru bakajya gukorayo imirimo ijyanye n’ibyo bize cyangwa ibyo bahuguriwe.

Ati “Bikaba rero byaranshimishije kumva ko iyo mishinga na yo Leta yayikoze. Ibyo byose birahari. Igihe rero biba bihari, ibyo bikaba ari byo byari itandukaniro rya RPF na RPP, ugasanga niba ibibazo bikemurwa, nta mpamvu yo gusubira mu kintu. Ugasanga ari yo mpamvu twafashe icyemezo cyo kuvuga ngo ntabwo bikiri ngombwa kubera ko ibibazo byatumaga ibaho, byose byarakemutse.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko mu 2015 ari bwo yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bya RPP, ashingiye ku kuba umuryango FPR Inkotanyi wakemuye ibibazo yabonaga ko bibangamiye Abanyarwanda.

Abanyaburayi bamusabye gutera grenades mu Rwanda

Karuranga yavuze ko mu byo yashyigikiye mu gihe yari muri politiki harimo guharanira impinduka zishingiye kuri demokarasi, aho gukoresha uburyo bw’ubugizi bwa nabi kuko azi ingaruka bwagize ku Banyarwanda mu mateka y’u Rwanda.

Yahishuye ko mu gihe yari muri Suède, Abanyaburayi barimo abo mu miryango yitwa ko iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bari bazi ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, bamusabye guhungabanya umutekano w’iki gihugu binyuze mu gutera ibisasu mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Hari ubusabe bwinshi bwagiye bubaho. Bati ‘Twagufasha, ugomba gukora iki.’ Mbese nko kujya nka hariya mu isoko, ukohereza umuntu akica abaturage. Ndavuga nti ‘Okay, hanyuma se ugiye mu isoko, grenade ikica abaturage, ikica abana, ikica ababyeyi bari bagiye guhaha, ni iki byunguka’?”

Karuranga yavuze ko yahakaniye aba bantu ariko baramuhatiriza, bamubwira ko abigenje uko cyaba ari ikimenyetso yaba atanze, abasubiza ko ibyo bitakuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.

Ati “Ndababwira nti ‘Ibyo ngibyo sinshobora kubikora’. Nti ‘Ese, wowe nguhaye amafaranga wabikora?’, ati ‘Oya, birumvikana sinshobora kubikora kuko twebwe turi igihugu giteye imbere’. Ibyo ndabyanga.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko kandi hari ubwo abanyamakuru ba BBC na Radiyo Ijwi rya Amerika bamutumiraga, bakamubwira ibyo avuga ariko ko yabyanze.

Ati “Ibyo na byo narabyanze. Ndavuga nti ‘Ni njyewe ushaka kuvuga. Ntabwo rero wowe ushobora kumpa amagambo ngomba kuvuga. Nsanga rero icyerekezo kimeze gityo atari cyo tugamije.”

Karuranga yavuze ko ‘abazungu’ baba bashaka kuryanisha abirabura kugira ngo bahangane, kandi ko ibyo yabibonye, asanga akwiye guhagarika ibikorwa bya RPP kuko hari ababonaga iri shyaka mu buryo butandukanye n’intego yaryo.

Ikibazo cya FDLR n’Abanyarwanda batuka u Rwanda

Uyu munyapolitiki kandi yanenze ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyigikira ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Karuranga yagaragaje ko kuba FDLR ikorera mu burasirazuba bwa RDC nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo za RPA, ari uko hari abanyamahanga bayishyigikiye.

Ati “Ariko ndatekereza, ntabwo bazagera ku byo bashaka kubera ko Perezida Kagame, ikintu cyerekeye umutekano w’igihugu kirakomeye. Sintekereza ko ashobora kucyihanganira n’umunsi umwe. Abazungu, abagiteye nibatagikemura, hariho ubundi buryo kizakemuka, nta we uzongera guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Ku barwanya Leta y’u Rwanda n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba i Burayi, Karuranga yavuze ko hari ababikora kugira ngo babone ubuhungiro, abandi bakabikora kugira ngo babone imibereho.

Ati “Abantu benshi cyane batuka u Rwanda, bamwe babikora kugira ngo babone ubuhungiro. Ikindi kintu cya kabiri, abo bahakana Jenoside barayihakana kubera imibereho, ntibazi ko itabayeho ariko bariya bazungu, bariya ba gashakabuhake bigishaga ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rutazongera kubaho, abo bantu ni bo bafite ipfunwe, bakaba ari abantu baboshya batyo.”

Yakomeje ati “Kugira ngo hariya ubone ubuhungiro, ugomba kwiyambura ubusa kugira ngo bamenye ko koko ushaka ubuhungiro. Ni yo mpamvu ubabona batuka umutegetsi w’igihugu, bagatuka u Rwanda, bagakora buri kimwe cyose, noneho yarangiza kubona ubuhungiro, agatangira kurwana n’ubuzima atakibona amafaranga.”

Karuranga yavuze ko hari abakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza guhakana aya mateka mu rwego rwo kweza ababyeyi babo, bakabishyiramo imbaraga iyo hari ababashyigikiye mu bihugu by’i Burayi.

 

2026-11-11
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Walk to Remember

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Walk to Remember

Ubwanditsi 08 Apr 2018
Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Ubwanditsi 04 Jul 2025
Masisi: FARDC iravuga ko yavumbuye ibikoresho bya gisirikare mu rwuri rwa Gen. Laurent Nkunda

Masisi: FARDC iravuga ko yavumbuye ibikoresho bya gisirikare mu rwuri rwa Gen. Laurent Nkunda

Ubwanditsi 15 Apr 2018
PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi

PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi

RUSHYASHYA 29 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntitugomba guha icyuho abanyabyaha: Kagame
Mu Mahanga

Ntitugomba guha icyuho abanyabyaha: Kagame

Ubwanditsi 01 Sep 2016
Musanze: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze n’urubyiruko bahagurukiye kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Musanze: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze n’urubyiruko bahagurukiye kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 03 Apr 2016
Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa gatandatu
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza hakinwa umunsi wa gatandatu

Ubwanditsi 01 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru