Umuhango wabereye muri Stade Amahoro. Ni icyiciro cya kane cy’abanyeshuri barangijemo amasomo kuva kaminuza za leta zahurizwa muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2013.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye abarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda gukoresha ubumenyi bavanye mu ishuri bakazana impinduka mu baturage, bagakora ibishoboka bihangira imirimo aho kuzategereza kuyihabwa.
Minisitiri w’Intebe yabigarutseho mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 8252 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda,
Murekezi yavuze ko ubumenyi bufite ireme kandi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, aribwo bufasha abarangiza kwihangira imirimo.
Yabwiye abo barangije ko kugira ngo babashe gutera iyi ntambwe byabasabye gukora cyane no kurara amajoro kandi bakabyuka kare, abibutsa ko u Rwanda nk’igihugu cyabo ndetse na Afurika babategerejeho byinshi.
Yakomeje agira ati “Mwifashishije ubumenyi mufite, mugomba kuzana impinduka nziza mu mibereho y’abaturage, binyuze mu byo mwize cyangwa ibyo muzaba mukora. Kugira ngo mubashe kugera ku ntego mu buzima bwanyu buri imbere, murasabwa kureba kure, guhanga udushya no kwihangira imirimo aho kuba abajya gushakisha akazi.”
Minisitiri w’Intebe kandi yabibukije ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho, bakifashisha ibigega nka BDF n’ubundi buryo leta yashyizeho bufasha urubyiruko.
Yizeje ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufatanya n’Inzego zose bireba kugira ngo ireme ry’uburezi rirusheho kugerwaho mu mashuri yose, anageza kuri aba banyeshuri ubutumwa bwa Perezida Kagame ubashimira akanabifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bushya batangiye none.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi