• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC

Abarwanyi bagera ku gihumbi b’imitwe irwanya u Rwanda bafashwe mpiri mu mashyamba ya RDC

Ubwanditsi 08 Dec 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Abarwanyi bagera ku 1000 bo mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafashwe mpiri n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu cyumweru kimwe.

Abarwanyi bafashwe biganjemo abo mu mitwe y’Iterabwoba ya FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, RNC ya Kayumba Nyamwasa, FLN (Force de Libération Nationale) ikuriwe na Gen. Wilson Irategeka na RUD Urunana yiyomoye kuri FDLR.

FLN ni Umutwe w’inyeshyamba za CNRD Ubwiyunge witandukanyije na FDLR, ikaba umunyamuryango w’impuzamashyaka MRCD yashinzwe na Paul Rusesabagina mu gihe umuvugizi wawo ari Twagiramungu Faustin.

Amakuru yagiye hanze ku wa 7 Ukuboza 2019, Radio Okapi ikesha inzego za gisirikare avuga ko abarwanyi 1000 ari bo bafashwe mpiri na FARDC mu minsi irindwi.

Aba barwanyi bafashwe ku wa 26 Ugushyingo 2019 nyuma y’imirwano yahuje FARDC n’inyeshyamba z’Umutwe wa CNRD yabereye muri Terirwari ya Kalehe.

Amakuru ava mu gisirikare cya RDC avuga ko kugeza ku wa 6 Ukuboza 2019, abarwanyi 600 ba FDLR n’abandi bayishamikiyeho berekejwe mu Nkambi ya Gisirikare ya Nyamunyunyi hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kavumu. Abandi barenga 400 bari baherereye ahazwi nka Bitale muri Teritwari ya Kalehe.

Umuyobozi wungirije muri Teritwari ya Kalehe, Pascal Cimana, yabwiye 7sur7 ko mu barwanyi bafashwe harimo abafatanywe intwaro zigera kuri 64 zirimo inini n’into.

Aba barwanyi bagotewe mu Ishyamba rya Pinga riri mu Burasirazuba bwa RDC baza no kuhafatirwa nyuma yo kuraswaho ibisasu by’inkazi mu gitero kiri mu bigamije gutsintsura imitwe yitwaje intwaro mu mashyamba rya Congo Kinshasa.

Mu minsi ishize kandi FARDC yafashe mpiri Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umutwe udasanzwe w’Inyeshyamba za FDLR (FDLR-CRAP), Nshimiyimana Asifiwe Manudi.

Mu ntangiriro z’Ukuboza FARDC yokeje igitutu imitwe y’inyeshyamba iyirukana mu duce dutandukanye turimo Kalehe, Rutare, Disasimana na Njanjo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Kivu y’Amajyepfo yasabye ko yahabwa uburenganzira bwo kugera mu nkambi kugira ngo yite ku buzima bwabo, guhabwa ibyo kurya no kwita ku bana n’abagore barwaye.

Komisiyo y’Igihugu yita ku Mpunzi yemeje ko bamwe muri abo barwanyi bayisabye ko bakwemererwa koherezwa mu Rwanda ku bushake.

Abashinzwe ibikorwa by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiswe Sokola 2 bijeje ko bazatangaza ibyerekeye ifatwa ry’aba barwanyi.

Akaga gakomeje kugwira inyeshyamba zibarizwa mu mashyamba yo muri RDC aho FARDC imaze kwivugana benshi mu bayobozi b’imitwe irwanya u Rwanda.

Tariki ya 2 Ukuboza 2019, Col Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ yishwe aguye mu gico cy’Ingabo za RDC ahitwa Kalehe. Uyu musirikare yabarizwaga mu Mutwe ushamikiye ku Ishyaka rya Paul Rusesabagina.

Muhawenimana yari ashinzwe kurinda Icyicaro gikuru cya FNL. Urupfu rwe rwakurikiye urwa Gen Jean Pierre Gaseni wari Umuyobozi mu Mutwe wa FLN wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.

Izi mpfu za hato na hato kuri aba barwanyi ziri kuba biturutse ku bitero bigabwa ku mitwe yitwaje intwaro muri gahunda RDC yihaye yo kuyirandura muri Kivu y’Amajyaruguru.

FLN ni wo mutwe wabarizwagamo Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara uri mu maboko y’ubutabera mu Rwanda. Ugizwe n’inyeshyamba zishamikiye ku Ishyaka MRCD rya Paul Rusesabagina. Ni wo wagabye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda, bigahitana abaturage icyenda, 19 bagakomereka, imitungo myinshi igasahurwa, indi ikangizwa.

Wagize uruhare kandi muri grenade ziherutse kugabwa mu Mujyi wa Rusizi kuko abagabo bane bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano, bemeye ko babishowemo na FLN.

Muri Kamena, Perezida wa RDC, Félix-Antoine Tshisekedi, yavuze ko afite umugambi wo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu ndetse ko biri kuganirwaho na Monusco n’ibihugu by’ibituranyi birebwa n’ikibazo.

Ni inama ikomeje guhurizwamo ibitekerezo bigamije gushyira iherezo ku mitwe irimo ADF ikomoka muri Uganda; FDLR, RNC, CNRD na RUD-Urunana ikomoka mu Rwanda; Mai-Mai n’indi yo muri RDC na RED/TABARA, FNL n’indi ikomoka mu Burundi.

Umwe mu barwanyi bakomeye baguye muri ibi bitero ni Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga Umutwe wa FDLR, wiciwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Nzeri 2019.

Abandi bagizweho ingaruka n’ibi bitero ni abarwanyi b’Ihuriro b’igisirikare cya P5, cyubakiye ku mashyaka atanu ari yo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri. Bose ngo bakuriwe na Kayumba Nyamwasa.

Abo barimo (Rtd) Major Habib Mudathiru wari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’imyitozo hamwe n’abandi 24 yari ayoboye bafashwe n’Ingabo za FARDC bagashyikirizwa u Rwanda. Ni mu gihe abandi benshi bo bamaze kubigwamo.

2019-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Ubwanditsi 15 Dec 2022
Uko Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro  Senateri Jean de Dieu Mucyo wagenze

Uko Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Jean de Dieu Mucyo wagenze

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo

Uganda yijeje gukurikirana urupfu rw’Umunyarwanda witabye Imana kubera iyicarubozo

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya

Amavubi adafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima na Rafael York ntibari mu bakinnyi bakina na Kenya

Ubwanditsi 15 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Ihangana hagati ya Leta n’abanyamadini
POLITIKI

Uganda: Ihangana hagati ya Leta n’abanyamadini

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Mushikiwabo yitabiriye Inama ya AU izashakirwamo amajwi amuganisha muri OIF
POLITIKI

Mushikiwabo yitabiriye Inama ya AU izashakirwamo amajwi amuganisha muri OIF

Ubwanditsi 28 Jun 2018
RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora
UBUKERARUGENDO

RwandAir yinjiye mu bufatanye buzatuma abayikoresha bazigamira ingendo bakora

Ubwanditsi 26 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru