Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bari hanze y’igihugu bandikiye abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba,EAC, babasaba gufatira ibihano Leta y’u Burundi.
Mu itangazo bandikiye Perezida Museveni wa Uganda, umuhuza mu biganiro w’Abarundi akaba n’umuyobozi mukuru wa EAC, bamusabye gufatira Leta y’u Burundi ibihano mu buryo bwihuse, ngo kugira ngo hirindwe intambara y’abaturage ishobora kuba mu gihugu.
Ni itangazo ryashyizweho umukono na Nyangoma Leonard, Hatungimana Leonidas, Sinduhije Alexis, Ndayikengurukiye Jean Bosco, Nditije Charles, Minani Jérémie, Mugwengezo Chauniveau.
Batangaza ko kuba Leta y’u Burundi yaranze kwitabira ibiganiro bihuza Abarundi ku nshuro yabyo ya gatanu ari ikimenyetso kigaragaza ko Guverinoma y’u Burundi igamije guhagarika umurongo w’ibyigwa wari ugamije gushaka umuti w’ibibazo bufite.
Banashinja Leta y’u Burundi kuba iri mu nzira ngo yo gutegura amatora azahezamo abenshi mu batavuga rumwe na Leta mu 2020, by’umwihariko ko Nkurunziza arimo gutegura intambara ku barundi ishobora kuzavukamo intambara y’abaturage, ndetse ngo ishobora kugira ingaruka ku karere kose muri rusange.
Ibi bibaye mugihe Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ni imwe mu ngingo byitezwe ko izaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC iteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 1 Gashyantare, i Arusha muri Tanzania.
Hari amakuru ko ku nshuro ya mbere, bazaganira uburyo umwuka mubi hagato y’ibi bihugu igira ingaruka ku rugendo rwo kwishyira hamwe nk’akarere.
Iyi nama yabanje kwimurwa ubugira kabiri, ku wa 30 Ukwakira no ku wa 27 Ukuboza 2018. Ubwa mbere byatewe n’uko u Burundi butayitabiriye.
Nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania cyabitangaje, umubano w’ibi bihugu wagombaga kuganirwaho mu nama ku wa 27 Ukuboza 2018 ariko irasubikwa.
Umwe mu bakozi b’ubunyamabanga bwa EAC yabwiye icyo kinyamakuru ati “Iyo nama ntiyabaye. Ariko nta kintu kinini kizahinduka ku byari ku murongo w’ibyigwa n’ibiteganyijwe ku wa Gatanu.”
Ku wa 14 Mutarana nabwo Umunyamabanga Mukurun wa EAC, Liberat Mfumukeko, yabwiye itangazamakuru ko nta kinini kizahinduka mu biganirwaho.
Icyo kibazo nikiganirwaho, bizaba ari ubwa mbere bgihawe umwanya munini hagamijwe gushakira umuti ibibazo biri mu mubano w’ u Rwanda n’u Burundi.
U Burundi bushinja u Rwanda kuba inyuma y’abagamije kubuhungabanyiriza umutekano, binyuze mu gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.
U Rwanda narwo rushinja u Burundi gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano. Raporo y’Impuguke z’umuryango w’abibumbye mu kibazo cya RDC, mu Ukuboza umwaka ushize yagaragaje ko hari umutwe wa Kayumba Nyamwasa muri Congo, winjiza abarwanyi ndetse ugahabwa intwaro, byose binyuze i Bujumbura.
Muri iyo raporo hanavugwamo ubwoko bw’intwaro zagiye zinjira mu mitwe y’abarwanyi irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, zinyujijwe i Bujumbura. Rwanashinje u Burundi gushyigikira FDLR.
Mu bindi bizaganirwaho muri iyo nama harimo ingorane zikomeje kuvuka mu gutegura inama, aho usanga ibihugu bitazitabira igihe zateguwe cyangwa zatewe inkunga na EAC.
Harimo nk’inama y’Inteko Ishinga amategeko ya EALA yabereye mu Rwanda muri Werurwe 2017, abadepite b’u Burundi ntibayitabire bose. No mu gihe hari hagiye gutorwa Perezida w’iyi nteko, Abarundi banze kwitabira amatora bavuga ko umukandida wabo ari we wari utahiwe gutorwa, ndetse babanza kwanga intsinzi y’Umunyarwanda Martin Ngonga, bemezwa n’urukiko.
Nyuma itsinda ry’u Rwanda naryo ntiryitabiriye inama za EAC zabereye mu Burundi.
Nyuma yo gusubika inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC, ubwoba bw’uko yakongera gusubikwa bwabaye nk’ubujya ku ruhande, ubwo intumwa z’ibihugu bitandatu bigize EAC zatangiraga kugera i Arusha mu nama zibanziriza iy’abakuru b’ibihugu.