• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026

APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026

Ubwanditsi 13 Aug 2025 Amakuru, IMIKINO

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw’amakipe yujuje ibisabwa kugira ngo akine Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya 2025/26, ni urutonde rwatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 12 Kanama 2025.

Amagaju FC, Marines FC, Rutsiro FC, Musanze FC na Police FC ni yo yonyine yujuje ibisabwa byose kugirango akine shampiyona y’u Rwanda.

Andi makipe 10, arimo APR FC na Rayon Sports, yemerewe gukina ariko ahabwa ibihano kubera kutuzuza ibisabwa, gusa aya yahawe ibihano bihwanye no kwishyura ibihumbi maganabiri y’u Rwanda, ndetse akanakemura icyo kibazo bitarenze tariki ya 18 Kanama 2025.

Ku rundi ruhande ikipe ya Bugesera FC yo yambuwe uburenganzira bwo gukina, kuko yagaragaje ibyangombwa birimo ibyo umwaka ushize (2024/25) aho kuba ibya 2025/26, kutagira ubwishingizi bw’abakinnyi ndetse no kubura umuganga w’ikipe.

Ibibazo byagaragaye mu makipe yahawe ibihano:

• APR FC, Rayon Sports na Gicumbi FC: Ntibatanze amasezerano asinywe n’abafite mu nshingano ibibuga bizakirirwaho imikino.

• Kiyovu Sports na AS Muhanga: Byagaragaje ko Umuyobozi Mukuru w’ikipe ari na we ushinzwe imari, binyuranyije n’amategeko.

• Mukura VS: Yatanze icyangombwa cy’umuganga cyarangiye, kandi ntiyerekana ko yishyuye amadeni yari ifitiye bamwe mu bo yakoreraga.

• Gasogi United: Ntibatanze amasezerano y’umutoza wungirije, ahubwo batanze icyerekana ko ari umutoza w’abato.

• Gorilla FC: Ntibatanze amasezerano y’umutoza wungirije.

• AS Kigali: Ntitatanze aderesi y’ibiro byayo cyangwa amasezerano yo kubikoreramo, ndetse ntiyatanze amasezerano y’aho izakirira imikino yayo.

Amakipe yose atahawe uburenganzira cyangwa ahabwa uburenganzira buherekejwe n’ibihano yemerewe kujurira hagati ya tariki ya 13 na 14 Kanama 2025.

2025-08-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Ubwanditsi 03 Dec 2024
CECAFA WOMEN2018: Mukeshimana Jeannette yafashije u Rwanda gukura inota kuri Uganda-AMAFOTO

CECAFA WOMEN2018: Mukeshimana Jeannette yafashije u Rwanda gukura inota kuri Uganda-AMAFOTO

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC 

Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC 

RUSHYASHYA 16 Aug 2026
Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Ubwanditsi 05 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje  urugendo rwo  kwiyamamaza  kumunsi wa 8  mu Ntara y’Uburasirazuba
Mu Rwanda

Ubudasa aho Paul Kagame yasoreje urugendo rwo kwiyamamaza kumunsi wa 8 mu Ntara y’Uburasirazuba

Ubwanditsi 23 Jul 2017
Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza
INKURU NYAMUKURU

Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza

Ubwanditsi 05 Jun 2018
Perezida Museveni yirukanye Minisitiri Gen.Tumukunde na  IGP Kale Kayihura
ITOHOZA

Perezida Museveni yirukanye Minisitiri Gen.Tumukunde na  IGP Kale Kayihura

Ubwanditsi 04 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru