Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rirarahira rigatsemba rivuga yuko ubutegetsi bw’icyo gihugu butazongera gusubira Arusha mu mishyikirano ngo ahubwo Abarundi bagomba kwitegurira amatora ya 2020 babanje gutorera yuko itegeko nshinga ririho ryahinduka cyangwa ngo ntirihinduke.
Umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye, atangaza yuko ibyagezweho mu mishyikirano ya Arusha byagezweho ngo naho ibitaragezweho n’ubundi ntabwo byari kugerwaho ngo kuko byari mu byo Perezida Nkurunziza yavuze ko biri mu murongo ntarengwa igihe yatangizaga kampanye yo kuvugurura itegeko nshinga, mu ntara ya Gitega tariki 12 z’uku kwezi.
Igice cya kane k’imishyikirano y’Abarundi ya Arusha cyashojwe tariki 08 z’uku kwezi nta masezera asinywe kuko nta cyari cyashoboye kumvikanwaho, Benjamin Mkapa nk’umuhuza avuga yuko bibabaje cyane ngo akaba agiye guhita abimenyesha Perezida Museveni nk’umuhuza mukaru kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu bigize EAC ngo babifatire icyemezo. Kuva icyo gihe kugeza ubu nta kintu abo bakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba baragira icyo babivugaho !
Nubwo opozisiyo ikomeye mu Burundi (CNRED) itigeze yitabira ibyo biganiro by’ikiciro cya kane ariko n’abandi batari muri CNDD-FDD bari muri ibyo biganiro hari byinshi batemeranywagaho n’ubutegetsi bituma iyo mishyikirano ya Arusha igera ku busa. Ibyo birimo ibyo leta yashakaga ko byakorwa bo ntibabishake n’ibyo bo bifuzaga yuko byakorwa ariko ubutegetsi bukabyanga.
Iby’igenzi abatari muri CNDD-FDD bifuzaga yuko byakorwa ubutegetsi bukabyanga harimo kuba hashyirwaho leta y’inzibacyuho ikaba ariyo itegura ayo matora ya 2020, no kuba hatangwa imbabazi rusange no kuri babandi ubutegetsi bwa Nkurunziza buvuga yuko bagize uruhare mu gushaka kubuhirika muri 2015.
Mu byo leta yifuzaga kuba byakorwa ariko abatari muri CNDD-FDD ntibabikozwe harimo ibyo guhindura itegeko nshinga igihugu cyagenderagaho kimwe no kuba hagira ibihindurwa mu masezerano ya Arusha ari nayo yabyaye n’iryo tegeko nshinga muri 2005.
Mu gutangaza yuko nta yindi mishyikirano ubutegetsi mu Burundi buzongera kwitabira, Ndayishimiye ejo yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye avuga yuko ahubwo buri mutwe wa Politike ukwiye gukangurira abantu kuzitabira referandumu yo guhindura itegeko nshinga.
Kimwe mu bizahindurwa muri iryo tegeko nshinga ni ugukuraho ingingo ibuza Nkurunziza kongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ariko noneho manda ikaba imyaka irindwi aho kuba itanu nk’uko byari bisanzwe.
Indi ngingo ni iyo gukuraho umwanya wa ba Visi Perezida babiri hagashyirwaho uwa Minisitiri w’Intebe, ushyirwaho na Perezida wa Repubulika.
Amasezerano ya Arusha, ariyo abatavuga rumwe na leta bakomeyeho, ntabwo yateganyaga umwanya wa Minisitiri w’intebe ahubwo yateganyaga uw’aba Visi Perezida babiri, umwe ari umututsi undi ari umuhutu !