• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Editorial 30 Mar 2016 Mu Mahanga

​Abaturage bagera kuri 350 bo mu tugari dutatu two mu karere ka Muhanga na Kamonyi bakanguriwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abo muri Muhanga bahawe ubu butumwa ni abatuye mu kagari ka Butare; ho mu murenge wa Kabacuzi, hamwe n’abo mu ka Kigarama; ho mu murenge wa Cyeza, naho mu karere ka Kamonyi bukaba bwarahawe abatuye mu kagari ka Giko, ho mu murenge wa Kayumbu.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki 29 Werurwe mu nama bagiranye n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Justin Ntaganda, akaba yarunganiwe n’umuyobozi w’agashami ka Polisi y’u Rwanda gashinzwe kurengera ibidukikije (Environmental Protection Unit-EPU), SP Modeste Mbabazi.

SP Ntaganda yabwiye abo baturage ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko byangiza ibidukikije, kandi ko bigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Yabasobanuriye ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko byangiza amazi y’ibiyaga, inzuzi, imigezi, n’amasoko, kandi yongeraho ko bene ibyo bikorwa bishyira mu kaga ubuzima bw’ibinyabuzima biyarimo.

SP Ntaganda yagize ati:” Inkangu, gutemba k’ubutaka, n’imyuzure ni bimwe mu biza biterwa no kwangiza ibidukikije. Ibi biza biteza umutekano muke kuko hari igihe bihitana abantu cyangwa bikabakomeretsa, ndetse byangiza ibintu bitandukanye.”

Yakomeje agira ati:”Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigomba gukorwa mu buryo bwubahirije amategeko, mu buryo butabangamiye ibidukikije, kandi budashyira mu kaga ubuzima bw’ababikora.”

SP Mbabazi yabwiye abo baturage ati: “Gucukura amabuye y’agaciro bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe. Abantu bagomba kwirinda kuyacukura mu buryo bunyuranije n’amategeko, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.”

Yasobanuriye abo baturage icyo ibidukikije ari cyo, kandi ababwira ibihano bihabwa umuntu ufashwe acukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko; ndetse n’ufatiwe mu bindi bikorwa byangiza ibidukikije.

Iyi nama yabereye mu kagari ka Kigarama yabanjirijwe n’igikorwa cyo kugenzura ibirombe biri muri turiya tugari uko ari dutatu.

Muri ubwo bugenzuzi hafashwe abantu babiri kubera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko.

SP Mbabazi yagize ati:”Ba nyiri ibirombe n’ababikoramo twabagiriye inama y’ukuntu bakora ibikorwa byabo batangije ibidukikije cyangwa ngo bateze izindi ngorane.”

Uwasigariyeho umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Sebashi Claude yashimye Polisi y’u Rwanda ku mpanuro yahaye abo baturage ku bijyanye no kurengera ibidukikije.

Yabasabye kujya batanga amakuru ku gihe y’abantu bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo binyuranije n’amategeko ndetse n’ibindi byaha.

RNP

2016-03-30
Editorial

IZINDI NKURU

Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji.

Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji.

Editorial 26 Nov 2023
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Editorial 18 Jun 2024
Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Editorial 30 Nov 2024
Uganda: ubwato bwari butwaye abakinnyi bwarohamye 3 barapfa abandi baburirwa irengero

Uganda: ubwato bwari butwaye abakinnyi bwarohamye 3 barapfa abandi baburirwa irengero

Editorial 20 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4
Amakuru

Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4

Editorial 31 Jul 2023
Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi
Amakuru

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Editorial 02 Oct 2020
N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame

Editorial 18 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru