• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Amerika ihangayikishijwe n’uko ibintu bihagaze muri DRC

Amerika ihangayikishijwe n’uko ibintu bihagaze muri DRC

Editorial 31 Mar 2017 Mu Rwanda

Igihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika kiravuga yuko gihangayishijwe cyane n’uko ibintu byifashe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) nyuma y’aho kuwa kabiri w’iki cyumweru CENCO itangarije yuko ivuye mubyo kuyobora imishyikirano.

Umuvugizi w’agateganyo muri Minisiteri ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Mark Tonner, yashyize ahagaragara itangazo ryifatira ku gahanga abari ku butegetsi muri DRC n’abatavuga rumwe nabwo yuko ibyo barimo bishobora kuroha igihugu mu makuba ! Amerika iragaya izo mpande zombi kuba zidashaka gushyira mu bikorwa ibyo zemeranyijweho mu Kuboza umwaka ushizo, mu mishyikirano yari ihagarariwe n’inama y’abasenyeri gatulika (CENCO) muri icyo gihugu cya DRC.

Iyo mishyikirano yari ihagarariwe na CENCO yashoboye guhosha imvururu byabonekaga yuko zigiye gutangira tariki 19 Ukuboza Perezida Joseph Kabila yagombaga kuba avuye ku butegetsi yasatiraga kandi nta matora yari yakozwe ngo haboneke uwamusimbura.

Iyo mishyikirano yari ihagarikiwe na CENCO yaje kugera ku masezerano yatumye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila batuza, bahagarika ibyo bahagarika ibyo guhamagarira abaturage kujya mu myigaragambyo. Ibyo byatumye benshi biruhutsa kuko imyigaragambyo muri DRC biba bivuze imirwano.

Mubyo abatavuga rumwe muri DRC bari bemeranijweho gushyira itariki y’amatora ya Perezida mu mpera z’uyu mwaka no gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho , Kabila gakomeza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariko Minisitiri w’intebe agatangwa n’amashyaka yibumbiye muri Rassemblement, harimo UPDS rya Tshisekedi uherutse kwitaba Imana. Ibyo gushyiraho Minisitiri w’intebe nibyo biteje impagarara kuko abo muri opozisiyo batanga izina rimwe ry’umuhungu wa Tshisekedi (Felix) naho Perezida Kabila akavuga yuko agomba kohererezwa amazina atatu akihitiramo rimwe.

Ibyo rero nibyo byatumye ibintu bihagarara, opozisiyo ikaba yahamagje imyigaragambyo guhera tariki 10 z’ukwezi gutaha kwa Mata. Kuko rero imyigaragambyo muri DRC bivuze intambara niyo mpamvu Amerika yiyamye abo batavuga rumwe mu bibazo by’icyo gihugu cyakunze kurangwamo intambra kuva cyabona ubwigenge mu 1960 !

-6216.jpg

Umuvugizi w’agateganyo muri Minisiteri ya Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Mark Tonner.

Umwaka ushize Amerika yafatiye ibihano babiri bo mu butegetsi bwa Kabila kubera ngo ubugome bakoze mu guhosha imyigaragambyo yakozwe muri 2005 na 2006 aho abantu batari bake bahatakarije ubuzima abandi benshi bagafatwa bagafungwa.

Ibihano byafatiwe abo bantu ni hamwe no gufatira imitungo yabo aho byashoboka hose, kutemererwa kujya muri Amerikacyangwa gukorana n’Abaturage ba Amerika.
Abo bafatiwe ibyo bihano ni Major General Gabriel Amisi Kumba na John Numbi. Icyo gihe Amis yarakuriye ingabo mu ntara enye, zirimo na Kinshasa. Numbi wari umugenzuzi w’ibikorwa bya Polisi mu gihugu.

Hatagize igikorwa ngo iyo myigaragambyo itegurwa gutangira tariki 10 ihagarare, nta kuntu muri DRC batazapfa ari benshi kuko muri icyo gihugu imyigaragambyo biba bivuze gupfa abantu.

Casmiry Kayumba

2017-03-31
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame, Salva Kiir, Nkurunziza … bategerejwe muri Tanzania

Perezida Kagame, Salva Kiir, Nkurunziza … bategerejwe muri Tanzania

Editorial 06 Sep 2016
Mu minsi 4 ibura ngo amakipe yombi ahure, APR FC yatsinze Etincelles FC yisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo, Rayon Sports ikura amanota atatu i Bugesera

Mu minsi 4 ibura ngo amakipe yombi ahure, APR FC yatsinze Etincelles FC yisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo, Rayon Sports ikura amanota atatu i Bugesera

Editorial 22 Feb 2022
Impinduka zagaragaye mu irushanwa rya  PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR  uyu mwaka

Impinduka zagaragaye mu irushanwa rya PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR uyu mwaka

Editorial 17 Mar 2018
Bishop Rugagi yarekuwe

Bishop Rugagi yarekuwe

Editorial 15 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza
Amakuru

Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Editorial 16 Dec 2023
Uganda: Abarundi batatu mu bantu basaga 100 bafatiwe mu mukwabu ku Musigiti wa Usafi
ITOHOZA

Uganda: Abarundi batatu mu bantu basaga 100 bafatiwe mu mukwabu ku Musigiti wa Usafi

Editorial 07 May 2018
Trump yagiranye ibiganiro na Kim Kardashian ku ivugururwa ry’itegeko rigenga gereza
HIRYA NO HINO

Trump yagiranye ibiganiro na Kim Kardashian ku ivugururwa ry’itegeko rigenga gereza

Editorial 31 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru