• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Amnesty International yamaganye ibyo kohereza mu bindi bihugu, abimukira bazaturuka muri Israel

Amnesty International yamaganye ibyo kohereza mu bindi bihugu, abimukira bazaturuka muri Israel

Editorial 01 Apr 2018 Mu Mahanga

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Amnesty International) watangaje ko guha ibihugu byo ku mugabane wa Afurika abimukira bazaturuka muri Israel, bitubahirije amategeko mpuzamaganga.

Amnesty yabitangaje ibi mu gihe urukiko rw’ikirenga rwo muri Israel rurimo gusuzuma icyemezo cyo kohereza impunzi z’Abanyafurika basaga ibihumbi 40, byari bitegenyijwe ko gitangira kuri uyu wa 1 Mata 2018.

Nk’uko tubikesha inkuru ya The Eastafrican, itangazo rya Amnesty International rigira riti “Amasezerano hagati ya Israel n’ibihugu bya Afurika anyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, nkuko bitemewe kwimura impunzi zitabyishyakiye. Ntibyemewe kwimurira umuntu ahantu ashobora guhura n’ibibazo birimo gucirwa urubanza cyangwa ahantu ashobora guhungabanyirizwa uburenganzira cyangwa aho atarindwa nyuma yo koherezwa.”

U Rwanda na Uganda ni bimwe mu bihugu byakunze kuvugwa ko bishobora kwakira abo bimukira ariko bikabihakana.

By’umwihariko, mu ntangiriro z’uyu mwaka, u Rwanda rwemeje ko nta gahunda ifatika ihari yo kubakira kuko nta masezerano ayo ari yo yose cyangwa ibiganiro impande zombi zirimo kugirana kuri iyi ngingo.

Ku ruhande rwa Uganda na yo bivugwa ko izakira abimukira bazirukanwa na Israel, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Henry Okello Oryem, yabwiye Reuters ko nta masezerano iki gihugu gifitanye na Israel yerekeye icyo gikorwa.

Umuyobozi muri Amnesty ushinzwe ishami ry’ubuvugizi n’ubushakashatsi mu Burengerazuba bwo hagati, Philip Luther, avuga ko kurekera abimukira muri Israel cyangwa kubimurira mu kindi gihugu kitagaragaza uko bazafashwa bishobora kubangamira uburenganzira bwabo.

Yagize “Iyo Politiki yashyira impunzi mu kaga gakomeye kuko bashobora kuzasubizwa mu bihugu baturutsemo.”

Amnesty n’indi miryango irengera impunzi iri gushyira igitutu kuri Guverinoma ya Israel iyisaba gukomeza gucumbikira izo mpunzi ariko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko Abanyafurika bagiye koherezwa mu bihugu bibashaka atari ubuhungiro bakayo.

Gusa mu cyumweru gishize, impunzi zirenga 25,000 zituruka muri Sudani na Eritrea zakoze imyigaragambyo zamagana icyemezo cyo gukurwa muri Israel.

Amnesty International ivuga ko Israel yateganyije gushishikariza impunzi koherezwa muri Afurika, izemeye zigategerwa indege ndetse zigahabwa amadolari 3,500 ariko impunzi zikagaragaza impungenge ko zishobora gufungwa cyangwa zikimwa uburenganzira n’ibindi bigenerwa impunzi birimo kurindwa.

2018-04-01
Editorial

IZINDI NKURU

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari  bazibye

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari bazibye

Editorial 20 Apr 2016
Huye: Abagize urwego rwa DASSO basabwe kuba indakemwa

Huye: Abagize urwego rwa DASSO basabwe kuba indakemwa

Editorial 25 Feb 2016
Tshisekedi ntashobora gutsinda intambara buri wese amwikangamo umwanzi

Tshisekedi ntashobora gutsinda intambara buri wese amwikangamo umwanzi

Editorial 12 Feb 2024
Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Editorial 19 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi ba Uganda barateganya gutanga ibisobanuro ku ishimutwa n’iyicarubozo  ry’Umunyarwanda, Fidele Gatsinzi
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi ba Uganda barateganya gutanga ibisobanuro ku ishimutwa n’iyicarubozo ry’Umunyarwanda, Fidele Gatsinzi

Editorial 24 Dec 2017
RDC: Inyeshyamba za CNRD ziyomoye kuri FDLR zirashinjwa kwiba abaturage
POLITIKI

RDC: Inyeshyamba za CNRD ziyomoye kuri FDLR zirashinjwa kwiba abaturage

Editorial 23 Jan 2020
Abakozi 10 b’ibitaro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo
Amakuru

Abakozi 10 b’ibitaro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo

Editorial 13 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru