Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Amnesty International) watangaje ko guha ibihugu byo ku mugabane wa Afurika abimukira bazaturuka muri Israel, bitubahirije amategeko mpuzamaganga.
Amnesty yabitangaje ibi mu gihe urukiko rw’ikirenga rwo muri Israel rurimo gusuzuma icyemezo cyo kohereza impunzi z’Abanyafurika basaga ibihumbi 40, byari bitegenyijwe ko gitangira kuri uyu wa 1 Mata 2018.
Nk’uko tubikesha inkuru ya The Eastafrican, itangazo rya Amnesty International rigira riti “Amasezerano hagati ya Israel n’ibihugu bya Afurika anyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, nkuko bitemewe kwimura impunzi zitabyishyakiye. Ntibyemewe kwimurira umuntu ahantu ashobora guhura n’ibibazo birimo gucirwa urubanza cyangwa ahantu ashobora guhungabanyirizwa uburenganzira cyangwa aho atarindwa nyuma yo koherezwa.”
U Rwanda na Uganda ni bimwe mu bihugu byakunze kuvugwa ko bishobora kwakira abo bimukira ariko bikabihakana.
By’umwihariko, mu ntangiriro z’uyu mwaka, u Rwanda rwemeje ko nta gahunda ifatika ihari yo kubakira kuko nta masezerano ayo ari yo yose cyangwa ibiganiro impande zombi zirimo kugirana kuri iyi ngingo.
Ku ruhande rwa Uganda na yo bivugwa ko izakira abimukira bazirukanwa na Israel, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Henry Okello Oryem, yabwiye Reuters ko nta masezerano iki gihugu gifitanye na Israel yerekeye icyo gikorwa.
Umuyobozi muri Amnesty ushinzwe ishami ry’ubuvugizi n’ubushakashatsi mu Burengerazuba bwo hagati, Philip Luther, avuga ko kurekera abimukira muri Israel cyangwa kubimurira mu kindi gihugu kitagaragaza uko bazafashwa bishobora kubangamira uburenganzira bwabo.
Yagize “Iyo Politiki yashyira impunzi mu kaga gakomeye kuko bashobora kuzasubizwa mu bihugu baturutsemo.”
Amnesty n’indi miryango irengera impunzi iri gushyira igitutu kuri Guverinoma ya Israel iyisaba gukomeza gucumbikira izo mpunzi ariko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko Abanyafurika bagiye koherezwa mu bihugu bibashaka atari ubuhungiro bakayo.
Gusa mu cyumweru gishize, impunzi zirenga 25,000 zituruka muri Sudani na Eritrea zakoze imyigaragambyo zamagana icyemezo cyo gukurwa muri Israel.
Amnesty International ivuga ko Israel yateganyije gushishikariza impunzi koherezwa muri Afurika, izemeye zigategerwa indege ndetse zigahabwa amadolari 3,500 ariko impunzi zikagaragaza impungenge ko zishobora gufungwa cyangwa zikimwa uburenganzira n’ibindi bigenerwa impunzi birimo kurindwa.