• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya

Amafoto – APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya

Editorial 20 Apr 2024 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024 nibwo ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2023-2024, ni nyuma yo gutsinda Kiyovu SC 1-0.

Ubwo hakinwaga umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda, APR FC yatsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugisha Gilbert bityo ikipe y’ingabo z’igihugu yuzuza amanota 63.

Mu gihe habura imikino itatu gusa ya shampiyona ngo umwaka w’imikino wa 2023-2024 urangire, APR FC irarusha ikipe ya Kabiri ariyo ya Rayon Sports amanota 12.

Muri iyo mikino 3 isigaye izatanga amanota 9, adashobora kugira icyo amarira ikipe ya Kabiri ku kuba yakura ikipe ya APR FC iyoboye nibyo byatumye itwara igikombe cya Shampiyona.

Gutwara iki gikombe cya Shampiyona kwa APR FC bivuze ko izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye shampiyona iwayo azwi nia CAF Champions League.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2023/24, bivuze ko itwaye shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.

Ni Igikombe kandi cya 22 cya Shampiyona yegukanye kuva ishinzwe mu 1993 mu gihe yatangiye gukina Shampiyona y’u Rwanda mu 1995.

Uko indi mikino y’umunsi wa 27 muri shampiyona y’u Rwanda yagenze:

Gasogi United 3-0 Sunrise FC

Marines FC 2-1 Police FC

Bugesera FC 1-3 Rayon Sports

Amagaju FC 0-1 Etoile de l’Est

Kuri iki cyumweru imikino izakomeza:

Etincelles FC vs Muhazi United

Gorilla FC vs Musanze FC

Mukura VSL vs AS Kigali


2024-04-20
Editorial

IZINDI NKURU

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball rirashimira leta y’u Rwanda ku bwo kubaha ikibuga cy’umukino wayo mu nyubako ya Kigali Arena

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball rirashimira leta y’u Rwanda ku bwo kubaha ikibuga cy’umukino wayo mu nyubako ya Kigali Arena

Editorial 23 Nov 2021
Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Editorial 26 Mar 2024
Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Editorial 30 Mar 2023
DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika

DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika

Editorial 22 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United 2-1 hafungurwa imikino y’igice cyo kwishyura ya Primus National League
Amakuru

Rayon Sports yatsinzwe na Gasogi United 2-1 hafungurwa imikino y’igice cyo kwishyura ya Primus National League

Editorial 13 Jan 2024
Kisoro:  Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bafungiwe ahatazwi
INKURU NYAMUKURU

Kisoro: Bamwe mu Banyarwanda bafashwe bafungiwe ahatazwi

Editorial 09 Feb 2019
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA/ NIYONSHUTI
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA/ NIYONSHUTI

Editorial 21 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru