• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bashiki ba Rutabana bajyanye RNC na CMI mu rukiko ngo basobanure ibura rye

Bashiki ba Rutabana bajyanye RNC na CMI mu rukiko ngo basobanure ibura rye

Editorial 03 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibura rya Ben Rutabana, rikomeje gukurura akaduruvayo kari gasanzwe muri RNC dore ko komite zayo hirya no hino zirimo induru, arinako  izindi zirasezera. Ubwo abagize umuryango wa Rutabana bagiranaga ikiganiro na Recep info, bashiki be aribo Adeline Mukangemanyi na Emerence Kayijuka bagaragaje agahinda kenshi batewe n’ibura rya musaza wabo Benjamin Rutabana.

Mu ijwi ryuje ikiniga, Madame Kayijuka yavuze ko ubwo Rutabana yageraga Uganda yakiriwe na bamwe mu barwanashyaka ba RNC ndetse n’abayobozi mu ngabo za UPDF.

Ngo nyuma y’iminsi 3 ubuyobozi bukuru bwa RNC bwasabye umuryango wa Rutabana kwihangana no kureka kugerageza kuvugana nawe kuri telefone kuko aribyo byiza kubw’umutekano we.

Iki ni kimwe mubyo ashingiraho ahamya ko ishyaka RNC rizi neza irengero rya Ben Rutabana. Kayijuka yakomeje avuga ko  ikindi kigaragaza ko RNC izi aho Rutabana aherereye ari uko nyuma y’itangazwa ry’ibura rye aho guteranya inama imushakisha  ahubwo bahise baterana bamukura kumwanya yari ahagarariye muri RNC .

Ibi ngo bifatwa nko kudaha agaciro ibura rya Rutabana cyangwa se kwanga guta umwanya mu kumushakisha kandi bazi irengero rye.

Madame Kayijuka yakomeje avuga ko bafashe icyemezo cyo kugana inkiko.
yagize ati:”ubu twamaze gushyiraho abanyamategeko badasanze babahanga (Expert Loyers) bagomba gukurikirana tukamenya neza aho Ben aherereye kuko umukino uri muri RNC ari LOOSE to LOOSE.”

Madame Mukangemanyi Adeline nawe mu ijwi rituje kandi ryuje agahinda ahamya ko kuva musaza we Rutabana yaburirwa irengero ,Umuyobozi wa RNC Kayumba Nyamwasa yakomeje kumubuza gushaka kumuhamagara kuri telefoni amubwira ko aho ari ,ari mu kazi kandi ko ari byiza kutamuhamagara ku mpamvu z’umutekano we.

Yagize ati: “hagati ya taliki ya 2 n’iya 3 ugushyingo nashakishije nimero ya Kayumba  Nyamwasa kuko igihe cyari kibaye kinini yarampumurije ambwira ko impamvu Rutabana atavugisha abana n’umuryango ari kubw’umutekano ariko ko ari aho .

Gusa ubu ndibaza impamvu abamuri hafi bataduha amakuru ye  nanjye ntangiye kugira impungenge.”

Ntwari Frank, umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu ishyaka RNC nawe wari muri iki kiganiro, ahawe ijambo n’umunyamakuru yatangiye avuga aseka  bivanzemo no kuninura aho yakoresheje imvugo yo kwishongora ku byavuzwe na bashiki ba Ben Rutabana.

Yagize ati: ” namwe mwibaze RNC yaba ifunze umuntu nka Ben ngo imumaze iki? Izo ni inkuru ziba zanditswe n’ikinyamakuru bya Kigali.

ikindi mwatekerezaho ni uko Rutabana yari yaratangiye gukorana na RUD -URUNANA.

siwe wambere wazimiye avuye muri RNC kuki we byafata iyi ntera abandi bataravuzwe .”

Ntwari yavuze kandi ko Rutabana ataje mu kazi ahubwo ko yari muri gahunda ze kuko si umukozi wa buri munsi wa RNC, ngo izo nshingano hari abazifiteze bityo kuba yabazwa ishyaka RNC ntagaciro bifite.

ibi binyuranye n’ibyo Umuyobozi wa RNC Kayumba Nyamwasa yatangarije bashiki ba Rutabana aribo Mukangemanyi na Kayijuka aho yababwiraga ko Rutabana ari mu kazi ko bareka kumuhamagara ku mpamvu z’umutekano we. Frank Ntwali yanavuze kandi ko mu busanzwe atajyaga ahuza ibitekerezo na Rutabana ko iyo babaga bari mu nama kenshi wasangaga barimo guhangana.

2019-12-03
Editorial

IZINDI NKURU

Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Abatatiye amahame ya FPR bishyize mu kangaratete – Kagame

Editorial 14 Dec 2017
Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano

Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano

Editorial 13 Nov 2017
Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

Editorial 07 Jan 2020
Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru

Umwe mu bapfakajwe na FLN ya Paul Rusesabagina arashima ingabo z’Igihugu zagaruye umutekano muri Nyaruguru

Editorial 21 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Amakuru

Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 13 Apr 2016
Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X
Amakuru

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Administrator 20 Oct 2025
Seyoboka agezwa mu Rwanda ( VIDEO )
Mu Mahanga

Seyoboka agezwa mu Rwanda ( VIDEO )

Editorial 18 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru