• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

Ubwanditsi 07 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye muri Uganda, rwarekuye Abanyarwanda barindwi bari bafunzwe bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo iby’uko ari intasi z’u Rwanda.

Mu banyarwanda barekuwe, harimo Rene Rutagungira wabaye umunyarwanda wa mbere washimuswe n’inzego z’umutekano za Uganda akuwe mu kabari ku wa 7 Kanama 2017.

Uyu mugabo nyuma yo gufatwa yakorewe iyicarubozo aho abasirikare bakoreshaga imashini yamucugusaga bikomeye. Ni uburyo bukoreshwa na CMI kugira ngo bitagaragarira amaso ko yakorewe iyicarubozo ku mubiri.

Nta makuru arambuye aratangazwa ku mpamvu zagendeweho hafatwa umwanzuro wo kurekura aba banyarwanda.

Irekurwa ry’aba banyarwanda rije nyuma y’iminsi mikePerezida wa Uganda Yowri Museveni yohereje intumwa mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, aho ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko bitanga icyizere.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter mbere y’uko twinjira mu mwaka mushya wa 2020, Museveni yavuze ko yakiriye intumwa ye Ambasaderi Adonia Ayebare uherutse mu Rwanda afite ubutumwa bugenewe Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.

Museveni yavuze ko Ayebare na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byiza ndetse ko mu gihe cya vuba, hagiye gufatwa imyanzuro ishyira iherezo ku bwumvikane buke bumaze igihe kinini mu mubano w’ibihugu byombi.

Ati “Vuba aha, impande zombi zigiye gufata imyanzuro ihamye mu guhosha umwuba mubi. Ndabizeza ko Uganda izakora ibyo isabwa mu gushyira mu buryo umubano mwiza w’ibihugu byombi. Ndashimira Perezida Kagame, abavandimwe bacu b’abanyarwanda n’abaturage ba Uganda.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, Perezida Kagame yavuze ko iyo ntumwa yari i Kigali mu bikorwa bimaze igihe bigamije gushaka umuti w’ibibazo, ariko ko nyuma y’ibiganiro ikiba ari ingenzi ari ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yabyo.

Ingingo eshatu u Rwanda rwakunze kugeza kuri Uganda nk’izibangamiye umubano w’ibihugu byombi, harimo ifatwa rw’Abanyarwanda muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagahohoterwa nyuma bakajugunwa ku mipaka bagizwe intere.

Harimo kandi kuba Uganda ibangamira ibikorwa by’ubucuruzi by’u Rwanda ndetse ifasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.

Kuva muri Nzeri, Abanyarwanda barenga 100 nibo bamaze kujugunywa ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda mu gihe kuva uyu mwaka watangira ari 588.

Kuva muri Mutarama 2018, abanyarwanda 1438 nibo bajugunywe ku mipaka nyuma y’igiye bafungiwe muri kasho z’Urwego Rushinzwe Iperereza rya Gisirikare (CMI) n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu gihugu (ISO) bakorerwa iyicarubozo.

2020-01-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano

Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Burundi: Perezida Nkurunziza muri gahunda yo gutanga Laissez-passer zijyana mu ijuru abatavuga rumwe nawe

Burundi: Perezida Nkurunziza muri gahunda yo gutanga Laissez-passer zijyana mu ijuru abatavuga rumwe nawe

Ubwanditsi 20 Nov 2017
Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda

Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2019
Polisi Mpuzamahanga, Interpol, irahiga bukware ikigarasha Gasana Eugène Richard, ngo kiryozwe gusambanya umwana w’umukobwa ku ngufu.

Polisi Mpuzamahanga, Interpol, irahiga bukware ikigarasha Gasana Eugène Richard, ngo kiryozwe gusambanya umwana w’umukobwa ku ngufu.

Ubwanditsi 15 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya  Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports
Amakuru

Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports

Ubwanditsi 08 Aug 2024
Abapolisi bakuru biga ibijyanye n’imiyoborere batangiye urugendoshuri muri Etiyopiya
Mu Mahanga

Abapolisi bakuru biga ibijyanye n’imiyoborere batangiye urugendoshuri muri Etiyopiya

Ubwanditsi 13 Jun 2016
Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura
Mu Mahanga

Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura

Ubwanditsi 28 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru