• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

  • Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira   |   02 Jun 2026

  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Abanyamakuru bigenga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barashinja LONI ubugambanyi kubera inkunga “FNUAP” yateye igitangazamakuru cy’umugore wa perezida nkurunziza

Burundi: Abanyamakuru bigenga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barashinja LONI ubugambanyi kubera inkunga “FNUAP” yateye igitangazamakuru cy’umugore wa perezida nkurunziza

Ubwanditsi 09 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Abatavuga rumwe na Leta mu Burundi, banenze icyemezo cyafashwe n’Ishami rya Loni rishinzwe abaturage (FNUAP) cyo gutera inkunga Televiziyo na Radio buntu, ingana na miliyoni 106 y’amarundi ahwanye n’amayero 49.  Televiziyo na Radio Buntu bikorera mu Ntara ya Ngozi bikaba ari iby’ umugore wa Perezida w’ u Burundi, Denise Nkurunziza.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko batumva impamvu Loni yihaye inshingano zo gutera inkunga igitangazamakuru gishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Leta ihohotera ndetse ikanica abaturage, nk’ uko RFI ibitangaza.

Ku ruhande rwa FNUAP, yasobanuye ko yateye iyi nkunga mu rwego rwo kuzuza intego yayo yo gushishikariza abaturage kuringaniza imbyaro.

Umuyobozi wa FNUAP mu Burundi, mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iki gitangazamakuru, yagize ati « Twahisemo Radio-Televiziyo Buntu tutagendeye ku marangamutima ya politiki ahubwo twaragenzuye dusanga igera ku baturage benshi kandi baciriritse bityo bidufashe mu kazi kacu.

Iyi nkunga yagenewe kuzafasha Radio-Televiziyo Buntu kugura ibikoresho bigezweho bizifashishwa mu kugezaho abaturage amakuru, ibiganiro  ndetse n’ imyidagaduro.

Perezida w’ Ishyirahamwe ry’ Abanyamakuru bigenga (OBP), Innocent Muhozi yahise anenga Loni avuga ko bitumvikana uburyo itera inkunga igitangazamakuru cyamamaza Perezida Nkurunziza n’ umugore we n’ibikorwa byabo.

Ati « Aba bari guterwa inkunga nibo basenye itangazamakuru ryigenga ndetse bafunga inzirakarengane zisaga ibihumbi 8 baziziza ko zitabiriye imyigararagambyo ».

Muhozi yakomeje avuga ko iyi nkunga Loni itewe Denise Nkurunziza ari ubugambanyi bukomeye ikoreye abarundi mu bihe bikomeye by’ amateka n’ibibazo bya politike bari kunyuramo.

2018-02-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko rw’Abahezanguni bahekuye u Rwanda rurakataje mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 13 Jul 2018
Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

RUSHYASHYA 10 Dec 2025
Ibyo Kizito na Ingabire bategetswe nyuma yo gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame

Ibyo Kizito na Ingabire bategetswe nyuma yo gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame

Ubwanditsi 16 Sep 2018
Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi

Umunyarwandakazi wakoreraga Volcano i Burundi afunzwe ashinjwa ubutasi

Ubwanditsi 09 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.
Amakuru

Umunyamategeko Bernard Maingain yiteguye kuvuga n’akarimurori ibyagizwe ubwiru mu rubanza rw’ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana, kuko asanga ari ingenzi mu kunga Abanyarwanda.

Ubwanditsi 20 Feb 2022
U Rwanda ni nka zahabu, Uko inyuzwa mu muriro niko irushaho gushashagirana
Amakuru

U Rwanda ni nka zahabu, Uko inyuzwa mu muriro niko irushaho gushashagirana

Ubwanditsi 20 Jun 2022
Ibitego 27 nibyo byabonetse mu mikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda iyobowe na APR FC
Amakuru

Ibitego 27 nibyo byabonetse mu mikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda iyobowe na APR FC

Ubwanditsi 19 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru