Moses Nakintije Ssekibogo ni amazina yiswe n’ababyeyi bamwibarutse, naho ku mazina yiyise ari nayo yamenyekanyeho cyane kuva yatangira ibikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki ni Mowzey Radio, ni umugande, yabonye izuba tariki 25 Mutarama 1985, akaba yitabye Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018.
Radio yinjiye mu muziki akora wenyine mbere yo guhuza imbaraga n’umuvandimwe wa Dr Jose Chameleone, ari we Douglas Sseguya uzwi nka Weasel Manizo, mu ndirimbo yakoze wenyine twavuga nka “Tuja Kuba Wamu” mu mwaka wa 2004 ubwo yigaga muri kaminuza ya Makerere mu bijyanye na Social Sciences mbere y’uko ayoboka inzu itunganya umuziki ya ‘The Leone Island Music Empire muri 2005’.
Muri 2005 yakoraga nk’umwikirizi (backup singer) wa Chameleone aho yabifatanyaga na mugenzi we Weasel baririmbanaga kugeza ubu.
Jennifer na Sweety Lady ni indirimbo yashyize Radio ku rundi rwego kuko zakiriwe neza mu matwi y’abafana be impande n’impande kugeza ubwo mu Kwakira 2007 ubwo Chameleone yamujyanaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa nk’ibisanzwe yabaga ari kumwe na Weasel kuko bafashaga Chameleone ku rubyiniro.
Mbere yo kugaruka muri Uganda habayeho kutumvikana hagati yabo na Chameleone ku masezerano y’imikoranire bahera ko bamwigumuraho batangiza ikitwa “Goodlyfe Crew” yaje no gukundwa kub uryo bwabatunguye ku ndirimbo yabo “Nakutadata” ntibatindiganyije bahise bayikurikiza indi bise “Ngamba”.
Radio mu mwaka wa 2005, ubwo yigaga muri Kaminuza ya Makerere yamenyanye n’umukobwa w’umunyarwanda, Mbabazi Lilian. Kimwe mu bintu byatumye umubano wabo ukomera ni uko bose bahise bayoboka umuziki nyuma yo kuba bari basanzwe bigana mu ishuri rimwe bakomeje no kubonana cyane mu kazi k’umuziki dore ko uyu Mbabazi yaririmbaga mu itsinda rya Blue3.
Nk’uko bitangazwa na Mbabazi Liliane ngo Radio avuka ku babyeyi badahuje ubwenegihugu kuko ngo se umubyara avuka i Burundi naho nyina avuka muri Uganda akaba ari naho uyu Radio yakuriye kugeza itariki ya yashiriyemo umwuka.
Radio and Weasel bari bagize itsinda GoodLyfe bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nka: “Ability”, “Akapapula”, “Bread and Butter”, “Hellenah” ft David Lutalo, Juice Juicy, Lwaki Onnumya, Magnetic, Tukikole Neera, Mr DJ, Mukama Talya Mandazi, Ngenda Maaso, Nyambula, Nyumbani, Obudde, Potential, Sitaani, Zuena, and “Neera” n’izindi nyinshi.