Inteko Nshinga Amategeko y’u Burundi yemeje umushinga w’itegeko rigena uduhimbazamusyi tugenerwa Umukuru w’Igihugu nyuma yo gusoza imirimo ye, bihesha amahirwe Perezida Pierre Nkurunziza na Melchior Ndadaye guhabwa miliyari imwe y’amafaranga y’Amarundi n’inzu igezweho izubakwa aho uwayihawe yifuza.
Miliyari y’amafaranga y’u Burundi angana na miliyoni 300 mu mafaranga y’u Rwanda.
Uyu mushinga w’itegeko uvuga ko abakuru b’igihugu cy’u Burundi bagiye ku butegetsi binyuze mu matora, ari bo bazahabwa utwo duhimbazamusyi.
Bisobanuye ko Michel Micombero, Jean-Baptiste Bagaza, Pierre Buyoya, Cyprien Ntaryamira, Sylvestre Ntibantunganya na Domitien Ndayizeye batazahabwa utwo duhimbazamusyi kuko batigeze batorwa.
Itegeko nimero 1/20 ryahozeho kuva mu 2004, ryavugaga ko Umukuru w’Igihugu ahabwa impamba ya miliyoni 500 z’amafaranga y’Amarundi.
Pierre Nkurunziza n’umuryango wa Melchior Ndadaye basimburanye ku ntebe y’umukuru w’igihugu mu Burundi, ni bo Inteko Ishinga Amategeko yeruye ivuga ko bazahabwa utwo duhimbazamusyi.
Kugeza ubu nta n’umwe mu bayoboye u Burundi utari mu bazahabwa iyo mperekeza wari wagira icyo atangaza.
Biteganyijwe ko uyu mushinga w’itegeko watowe n’abadepite 100 ku 102 bari bahari, wohererezwa abagize Sena y’u Burundi bakawusuzuma, mbere yo gushyirwaho umukono na Perezida Pierre Nkurunziza ubwe.