• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Congo zahanuwe n’Ingabo za M23

Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Congo zahanuwe n’Ingabo za M23

Ubwanditsi 28 Jan 2017 ITOHOZA

Kajugujugu ebyiri z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC zahanuwe n’Ingabo za M23 kuri uyu wa Gatanu mu Ntara ya Rutshuru.

Inzego za gisirikare i Goma zatangaje ko abofisiye babiri bo mu ngabo za FARDC n’Abarusiya batatu bari mu ndege imwe bakomeretse.Aba bose ngo bajyanywe i Goma aho bari kuvurirwa nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibitangaza.

Abandi bagize itsinda ryakurikiranaga indege ya kabiri bo ngo ntibaraboneka ariko ibikorwa byo kubashakisha no kumenya aho izi kajugujugu ziherereye bikomeje kuba urujijo.

Abayobozi b’igihugu cya Congo bamenyesheje ko tariki ya 15 Mutarama 2017, abarwanyi bagera kuri 200 ba M23 binjiye ku butaka bwa Congo bavuye mu gihugu cya Uganda aho bari barahungiye nyuma yo gutsindwa mu 2013.

Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko abarwanyi ba M23 bari mu byiciro 2 mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 bambutse umupaka bavuye muri Uganda bafata agace kitwa Ishasha kari muri territoire ya Rutsuru mu birometero bikabakaba 155 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.

Lambert Mende yakomeje yibaza ukuntu ngo igihugu cy’abaturanyi nka Uganda cyareka abantu gicumbikiye mu nkambi z’impunzi bagatera igihugu cya Congo. Akomeza avuga ko kandi ubu imirwano yatangiye hagati y’abo bateye n’ingabo za Congo (FARDC) kuko ngo Congo ntabwo yakwemera ko hagira uwinjira ku butaka bwayo yitwaje intwaro nta ruhushya abifitiye.

-5549.jpg

Ingabo za FARDC

Gouverneur wa Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku we aremeza ko intambara nshya irimo gutegurirwa muri Uganda n’abahoze muri M23. Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.

-5551.jpg

Gen. Makenga n’Ingabo ze

2017-01-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15

Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15

Ubwanditsi 27 Dec 2019
Umwarimu yatewe inda  n’Umwana  yigisha

Umwarimu yatewe inda n’Umwana yigisha

Ubwanditsi 18 Nov 2016
Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye  Igitero i Rusizi  cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

Ubwanditsi 23 Jun 2017
Uko Abayobozi Ba FDLR Batwawe Ijoro Ryose Bajyanwa I Kampala N’ubutumwa Museveni Yabahaye

Uko Abayobozi Ba FDLR Batwawe Ijoro Ryose Bajyanwa I Kampala N’ubutumwa Museveni Yabahaye

Ubwanditsi 08 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Major Protais Mpiranya umujenosideri wanashyiriweho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari n’America, yahawe  pasiporo ya Uganda
INKURU NYAMUKURU

Major Protais Mpiranya umujenosideri wanashyiriweho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari n’America, yahawe  pasiporo ya Uganda

Ubwanditsi 20 Mar 2019
Perezida Kagame yatanze isomo ku   ishingiro ry’ubukungu n’ubwiyunge by’Abanyarwanda
ITOHOZA

Perezida Kagame yatanze isomo ku ishingiro ry’ubukungu n’ubwiyunge by’Abanyarwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2016
U Rwanda rwahakanye kubangamira iperereza rya Komite ya Loni ishinzwe kurwanya iyicarubozo
Amakuru

U Rwanda rwahakanye kubangamira iperereza rya Komite ya Loni ishinzwe kurwanya iyicarubozo

Ubwanditsi 25 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru