• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

Ubwanditsi 23 Jun 2017 ITOHOZA

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yatangaje ko hatangiye iperereza ku gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017, ubwo abantu bagera kuri batatu bitwaje intwaro bateye abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama, bakica umwe abandi umunani bagakomereka.

Iki gikorwa cyabaye ahagana saa mbili z’ijoro aho abantu bitwaje intwaro bagera kuri bane bateye abaturage bari mu kabari mu mudugudu wa Ryankana, bakabarasa ndetse bakateramo na gerenade.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yavuze ko hatangiye iperereza kuri iki gikorwa, anihanganisha abaturage bagizweho ingaruka abizeza ko hari gukorwa ibishoboka byose ku buryo ibintu nk’ibi bitazasubura.

Ati “ Byari ahagana saa mbili z’ijoro aho abantu bitwaje intwaro nka batatu cyangwa bane bateye abandi bari mu gasanteri mu kabari, babarasamo amasasu hanyuma babateramo gerenade zigera kuri ebyiri. Ku bw’amahirwe make haje gupfamo umuntu umwe abandi umunani barakomereka ubu bari kuvurwa.”

“Ntabwo turamenya ababikoze aho baturutse n’aho basubiye barangije gusa ikigaragara ni uko ari ahantu higeze kubera insanganya nk’izo mu gihe cyashize aho abantu baturutse i Burundi bica abaturage bari muri ako gace.”

Muri Werurwe uyu mwaka na none muri aka gace kari hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi harasiwe abaturage babiri b’u Rwanda bahita bitaba Imana. Abagize uruhare muri iki gikorwa bahise bajya mu Burundi dore ko aka gace kari nko mu kirometero kimwe uvuye ku rugabano rw’ibihugu byombi.

Lt Col Ngendahimana yasabye abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe, ndetse abizeza ko umutekano wabo ucunzwe neza, ko hari no gufatwa ingamba ku buryo igikorwa nka kiriya cyo kubahungabanya kitazongera kubaho no mu gihe kizaza.

-7017.jpg

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana

Abaturage basabwe kandi gukomeza kugirana ubufatanye n’inzego z’umutekano kuko imipaka yo muri kariya gace igoye gucungwa ku buryo ‘wavuga ngo nta kintu na kimwe gitambutse ariko iyo dufite amakuru atangwa n’abaturage ntihagire ushobora gukingira ikibaba abantu nk’abo ngabo biroroha’.

2017-06-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Super Cup: Hemejwe ko umukino wasubitswe kubera ibura ry’umuriro uzakomereza aho wari ugeze

Super Cup: Hemejwe ko umukino wasubitswe kubera ibura ry’umuriro uzakomereza aho wari ugeze

Ubwanditsi 25 Sep 2017
Mugihe igihugu kitegura icyunamo abarwanya u Rwanda bariye karungu

Mugihe igihugu kitegura icyunamo abarwanya u Rwanda bariye karungu

Ubwanditsi 04 Apr 2016
Musanze: Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana

Musanze: Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Ingabire Victoire si umunyapolitiki, icyo akwiye kwitwa ni umugore ukunda ubugome

Ingabire Victoire si umunyapolitiki, icyo akwiye kwitwa ni umugore ukunda ubugome

Ubwanditsi 04 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shampiyona yagarutse, Rayon Sports na APR FC mu mukino w’ishiraniro nyuma ya Noheli
IMIKINO

Shampiyona yagarutse, Rayon Sports na APR FC mu mukino w’ishiraniro nyuma ya Noheli

Ubwanditsi 10 Dec 2017
Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba
ITOHOZA

Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC
INKURU NYAMUKURU

Cassien Ntamuhanga wacitse inzego z’ubutabera mu Rwanda niwe ugiye gusimbura Jean Paul Turayishimye ku buvugizi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC

Ubwanditsi 02 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru