Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire ‘Les Elephants’ yatangiye umwiherero kuri uyu wa Mbere, aho bari kwitegura umukino w’umunsi wa kabiri y’imikino y’amatsinda mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun, umukino bazakirwamo n’ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu mpera z’iki Cyumweru.
Abakinnyi 23 bose bahamagawe n’umutoza Ibrahim Kamara bari bategerejwe guhurira hamwe ku munsi w’ejo saa Saba zo muri Côte d’Ivoire, ariko 21 ni bo baraye bahageze, bakorana imyitozo ya mbere n’umutoza Ibrahim Kamara kuri Stade Chantilly guhera saa 16:00.
Abakinnyi 20 batarimo Aholou Jean-Eudes wa Monaco ufite imvune ni bo bakoze imyitozo ya mbere
Eric Bertrand Bailly, myugariro wo hagati ukinira Manchester United yo mu Bwongereza ntabwo ari mu bitabiriye iyi myitozo ya mbere, aho biteganyijwe ko azazira rimwe, agahurira na bagenzi be i Kigali kuwa Kane tariki ya 6 Nzeli. Uyu, ariyongeraho umunyezamu Sangaré Badra Ali wa Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, usanga bagenzi be kuri uyu wa Kabiri.
Eric Bertrand Bailly(iburyo) azahurira na bagenzi be i Kigali
Umukino nyir’zina uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 9 Nzeli 2018 guhera saa 15:30 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ku munsi wa mbere w’iyi mikino, mu itsinda H, u Rwanda watsinzwe na Centrafrique ibitego 2-1 mu gihe Côte d’Ivoire yatsinzwe na Guinea 3-2.