• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ese abacengezi baba bongeye gutera igihugu

Ese abacengezi baba bongeye gutera igihugu

Editorial 07 Feb 2016 Mu Mahanga

Nyuma y’ubwicanyi bwa bereye i ndera abantu bakomeje kwibaza niba ari abacengezi baba bongoye gutera igihugu nkibyabaye hagati ya 1996- 97 mu ntara y’Amajyaruguru.

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ifunze abantu 13 bakurikiranweho kugira uruhare muri ubu bugizi bwanabi bwo gutemagura abaturage bo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Abagizi ba nabi bateye ingo zitandukanye zo mu midugudu ine yo mu tugali dutatu, bakomeretsa abantu, ndetse n’abandi bahururaga, mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Gashyantare 2015.

Ikigaragara ni uko abo bagizi na nabi batari bagamije kwiba kuko aho bageze hose nta kintu bibye, nk’uko bitangazwa n’abaturage .

Bavuga ko abo bantu batemaga bakoresheje imihoro, abandi bagakoresha za ferabeto n’inyundo zihonda amabuye, bakabikubita abo muri izo ngo cyo kimwe n’abazaga baje gutabara.

Nyuma y’iri sanganya, polisi yahise ikora umukwabo w’abadafite ibyangombwa, ita muri yombi ababarirwa muri 38, ariko abakekwaho uruhare muri ibyo bikorwa ni 13, nk’uko Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Elias Mwesigye abitangaza.

-1991.jpg

ACP Elias Mwesigye

ACP Mwesigye avuga ko aba bagizi ba nabi bagerageje no gufata ku ngufu umukobwa, ariko bateshwa n’abashinzwe umutekano bataragera ku ngingo.

Akimana Rachel watemaguwe amaboko n’itako utuye mu Kagari ka Kibenga avuga ko mu masaha ya saa yine z’ijoro yari yicaye mu ruganiriro yumva abantu bakubise urugi barinjira bahita bamutemagura

“Uko nabibonye nabonye atari abajura, kuko abajura baba bagenzwa ahanini no kwiba ariko aba bo batemanaga gusa.”

Hagumakubaho Jean de Dieu utuye mu Mudugudu wa Buhoro we avuga ko yari agiye gutabara umuturanyi we wari watewe, ahageze bahita bamutemagura mu mutwe.

Uku ni ko yabibwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe, aho yari ari mu kigo nderabuzima cya Rubungo, ati “Twumvise induru turahurura, tugeze hanze tuhasanga abantu tugira ngo ni abo duhururanye, dusanga ahubwo tuguye mu gico cy’abo bagizi ba nabi, bahita bantemagura mu mutwe no ku maboko.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rubungo, Mukamana Josiane, avuga ko bakiriye inkomere 9.

Babiri muri abo icyenda bidatinze boherejwe ku bitaro bya Kibagabaga kuko bari barembye, umwe baramuvura arataha, nk’uko Mukamana akomeza abitangaza.

Inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’ibanze, igipolisi n’igisirikari, babyutse bakoresha inama abaturage ku biro by’Umurenge wa Ndera ndetse no ku Mulindi, baganira kuri iki kibazo.

Ubuyobozi bushimangira ko usibye abakomerekejwe, nta muntu n’umwe wasize ubuzima muri icyo gitero.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Elias Mwesigye, yijeje abaturage ko Polisi igiye guhiga bukware abo bajura, aho yemeza ko intambara y’ibisambo atari yo yabananira.

Ntiyumva impamvu ibi biba kandi hari inzego zitandukanye zicunga umutekano zirimo abapolisi bakorera ku murenge, DASSO, inkeragutabara ndetse n’abandi bashinzwe amarondo, ati “twakozwe n’isoni.”

Hari abavuga ko abagabye icyo gitero ari ibisambo, ariko umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali, Brig. Gen. Denis Rutaha, ntabyumva kimwe na bo.

-1992.jpg

Brig. Gen. Denis Rutaha Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali na Minisitiri James Kabarebe

Yagize ati “Ibisambo ni ibitwara imitungo ariko aba bantu ukuntu nababonye, ntabwo ari imitungo bashaka gusa barashaka n’amaraso y’Abanyarwanda. Abantu badatinya kuvusha amaraso, n’uko mutabonye abantu batemwe, uretse ko ari Imana yatumye bariho bari kuba batakiriho. Mubite ibisambo mubite iki twe hari uko twababonye.”

Ni mu gihe abayobozi batandukanye bagaragaje ko insoresore zirirwa zinywa urumogi zinakina urusimbi muri uyu Murenge wa Ndera ari zo ziri inyuma y’iki kibazo.

-1989.jpg

-1988.jpg

-1987.jpg

Abaturage batemwe n’abagizi banabi

-1990.jpg

Abaturage bakoreshwa inama y’umutekano

2016-02-07
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame avuga kuri Makuza: “Namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umugabo muzima”

Kagame avuga kuri Makuza: “Namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umugabo muzima”

Editorial 07 Nov 2016
Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Burundi/Muyinga: Imbonerakure enye zishwe zimaze kurasa abantu babiri

Editorial 10 Jan 2018
Minisitiri Busingye yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amakosa yo mu muhanda

Minisitiri Busingye yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amakosa yo mu muhanda

Editorial 15 Dec 2016
Abapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro

Abapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro

Editorial 21 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi yagaruje ibikoresho by’abaturage byari byibwe
Mu Mahanga

Polisi yagaruje ibikoresho by’abaturage byari byibwe

Editorial 07 Mar 2016
AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore
Amakuru

AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Editorial 16 Mar 2024
Umunyamideli Mupende Alexia yishwe, harakekwa umukozi wo mu rugo
ITOHOZA

Umunyamideli Mupende Alexia yishwe, harakekwa umukozi wo mu rugo

Editorial 09 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru