Ubusanzwe imibonano mpuzabitsina ikozwe ni igikorwa gikorwa akenshi hagamijwe kwagura umuryango ku bashakanye ndetse akenshi ugasanga binakorwa n’abatarageza igihe cyo kubaka urugo cyangwa bakaba banabikora mu buryo butemewe n’amategeko.
Iki gikorwa rero usanga abantu benshi gishobora kubahuza bakagikundaniraho cyangwa kikabatandukanya kibasha kugira umumaro munini ku nagikoze baba abashakanye ndetse n’ababikora batarashakanye kuko abashakashatsi banerekana ko ari ngombwa mu bizuma.
Gusa icyo umuntu yakwibandaho cyane ni uburyo bikorwa kuko usanga hari ababikora batabanje gutegurana ngo biyumve mu gikorwa mbere yo kugitangira ari na ho hava gushwana cyangwa kutaryoherwa, ariko by’umwihariko hakaba hari n’ibyo iki gikorwa cyo guhuza ibitsina gifasha ku buzima bw’ababikoze mu gihe babikoze neza kandi mu gihe gukwiye.
Bimwe mu byo imibonano mpuzabitsina ifasha ku buzima bw’uwayikoze.
1.Umunaniro wo mu mutwe (Stress)
Abahanga mu bijyanye n’imyororokere bavuga ko iyo iki gikorwa gikozwe neza, cyateguwe neza gisigira buri wese mu babigizemo uruhare kumva aruhutse mu mutwe ndetse nta mavunane mu gihe iyo bikozwe nabi bishobora gutuma ababikoze bagira n’ibibazo byo mu mutwe cyangwa kurwana umugongo b’ibindi.
2.Gukanyarara k’uruhu
Bitewe n’uburyo iki gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gituma abagikora baruhuka, ngo bituma imitsi inarambuka amaraso agatembera neza ndetse n’ubwonko bugakora neza kuko nta kiba kibubangamiye .
Abashakashatsi bavuga ko abantu bateguranye neza bakinjira mu gikorwa ndetse bakabikora neza, bituma bumva umubiri ubohotse ndetse urambutse nk’umuntu wakoze imyitozo ngororamubiri isanzwe yarangiza akaruhuka.
3.Kurwanya ubusaza
Bitewe no kuba iki gikorwa gufasha mu kuruhura umubiri ndetse no gutuma abagikoze bumva bakeye ku mutima no ku mubiri, abashakashatsi bavuga koi bi byose bituma ababikora neza uko bikwiye bahorana iyoyo ndetse bikaba byatuma batanasaza vuba.
4.Kubura ibitotsi
Indwara yo kubura ibitotsi ni ikizira ku bantu bamaze gukora imibonano mpuzabitsina.
Bitewe n’uko umubiri uba wumva wirekuye ndetse umaze kubona icyo washakaga, ikiba gisigaye ni ukuryama ugasinzira ndetse umuntu akabasha kubyuka yatuhutse neza. Niyo mpamvu gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kuryama bifasha guhita usinzira.
5.Guhangayika (Depression)
Abahanga mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bavuga ko iyo umuntu yihebye cyangwa hari ibyo yumva bitagenda neza muri iyo minsi, aramutse abonye uwo baryamana ibyo ahita abyibagirwa ndetse akumva anaruhutse kuko byibagiza ibyari bihangayikishije.
Nubwo imibonano mpuzabitsina iruhura ikanafasha umubiri w’umuntu gukora neza, ntwakakwirengagiza ko bishobora no kugukururira ingorane mu gihe idakozwe neza.
Zimwe mu ngaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina idateguye neza harimo kunanirwa mu mutwe, kwiheba, kugira umushiha, kuribwa mu kiziba cy’inda, kwigunga, ndetse no guhora wumva ushaka uwo mwayikorana cyangwa kwifuza ibihe bya cyera wigeze gucamo.
Nubwo bwiza ibagezaho inama zitandukanye ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, imyororokere n’ibindi, iributsa urubyiruko n’abandi batarageza igihe cyo gushing urugo ko atari byiza kwishora mu bikorwa nk’ibi mu gihe batabyemerewe kuko bashobora no guhuriramo n’ingorane nyinshi.