Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, imirwano iravuza ubuhuha hagati y’inyeshyamba za FDLR zihanganye n’ingabo za FARDC. Umutwe wa FDLR, umaze gutakariza abarwanyi barenga 118 mu gihe abagera muri 67 bamaze kwishyira mu maboko ya MONUSCO, abandi bakaba bariguhungira mu gihugu cya Uganda mu nkambi za Cyak ya 1 na Rwamanja.
Kugeza ubu icyari ibirindiro bikuru bya FDLR biri ahitwa Kazaroho na Tongo, byose bibarizwa muri Gurupoma ya Tongo,Teritwari ya Rucuro byamaze kugwa mu maboko ya FARDC, hiyongeraho indi nkambi yari ahitwa Mayi ya Cunvi na Biruma, izi nkambi k’umutsi w’ejo kuwa 5 nazo zamaze kugwa mu maboko ya FARDC.
Mu myaka itanu isize ubwo ibirindiro bikuru bya FDLR byatwikwaga n’Inyeshyamba z’Abandandi zizwi nka Mai Mai Candayira, izo Nyeshyamba zirukankanye FDLR ziyikura ahitwa Bulewusa ho muri Teritwari ya Lubero, nta yandi mahitamo FDLR yari ifite yahise iza muri Rucuro ihitamo agace ka Kazaroho bahita muri Prezidansi ako gace kakaba kagoswe n’umugezi wa Milindi, uyu mugezi FDLR yawukuragamo umusaruro w’uburobyi bwayinjirizaga 40% by’amafaranga yinjiza, muri iri shyamba kandi riri muri Pariki ya Nyamuragira FDLR yabyazagamo amakara ku buryo 45% yagemurwaga I Goma yavaga aho muri Kazaroho, bariyeri yasoreshaga abahinzi b’abakongomani yabaga ahitwa ku Rusovu iyi bariyeri yaverisaga ibihumbi 8 by’amadorari k’umunsi ahwanye na 15%, hakiyongeraho amasambu yahingwagamo imyaka nk’ibigori, ibishyimbo n’urumogi ku butaka bufite ubuso bwa hegitari ibihumbi bitatu, bivuze ko gutakaza Kazaroho kuri FDLR bishobora kuzagira ingaruka z’ubukungu bw’uyu mutwe.
Kazaroho yari yegereye ibigo nderabuzima bya Kabizo na Tongo ariho basahuraga imiti ubundi bakahivuriza bikaza ari ibibazo bisanga ibindi dore ko hamaze kuboneka n’abanduye Corona virusi.
Umutwe wa FDLR ukuriwe na Gen. Iyamuremye Gaston umaze imyaka irenga 20 urwana wagiye utegura ibikorwa bikomeye bigafata ubusa aha twavuga nka Operation insecticide, Operation Speciale na Oracle du seigneur izi operasiyo zose nta n’imwe yaba yaratanze umusaruro.
Mu mwaka wa 2000 FDLR yari ifite abarwanyi barenga ibihumbi 8000 ubu bakaba basigaye ari 700 kandi abenshi ni abasaza.