Umurambo wa Ntaganda Jean Pierre wakoraga mu Ngoro y’imibereho y’Abanyarwanda i Huye, wasanzwe mu ishyamba ry’iyi ngoro mu Karere ka Huye.
Ubuyobozi bw’Ingoro ndangamurage z’u Rwanda, buvuga ko Ntaganda Jean Pierre wari Umukozi wabwo bagasanga yapfuye, ngo yari asanzwe agaragaza ibimenyetso byo guhinduka mu kazi, aho hari igihe cyageraga akigunga.
Mu kiganiro Kayonga Gabriel uyobora ishami rishinzwe Imicungire y’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda yahaye Izubarirashe.rw, dukesha iyi nkuru yavuze ko iperereza rikomeje ku cyateye urupfu rw’uyu mukozi.
Yagize ati “Ntaganda yari umukozi muri ba bandi bongererwa amasezerano ya buri mwaka, ku bijyanye n’urupfu rwe kugeza ubu kuvuga ko yishwe sinabihamya gusa biri mu bako ya Polisi, twamusanze mu ishyamba rya Huye yapfuye, twamubuze ku mugoroba wo ku wa mbere, nyuma yaho umugore we aje ku wa kabiri avuga ko umugabo we atatashye, natwe twahise tubwira Polisi batangira gushakisha.”
“Bashakishije mu mashyamba basanga yapfuye, mu byagaragaye ni uko nta kimenyetso yari afite ko yishwe, ibyo bahasanze ni ibikoresho by’umuti ashobora kuba yaranyweye, hari umuti wica imungu kandi n’agacupa karimo ubusa, hari kandi n’akantu wari urimo, nta gikomere na kimwe yari afite.”
Uyu muyobozi kandi avuga ko uyu mukozi yari amaze iminsi ngo agaragaza ibimenyetso byo kwigunga, no guhinduka mu mibereho ye mu kazi.
Yunzemo ati “Ntaganda Jean Pierre yari amaze iminsi arwaye kuko yari avuye n’i Ndera, ni yo mpamvu twaketse ko binashoboka ko yakwiyambura ubuzima, yari amazeyo iminsi (i Ndera). Uburyo yari amaze iminsi ni uko byagaragara ko atishimye mu kazi, yari umukozi mwiza ariko wabonaga buri munsi agenda ahinduka, arwara ibifu, mu mutwe n’ibindi.”
Kayonga avuga ko Ntaganda yari umukozi muri iki kigo kuva mu myaka 10 ishize, akaba yari atuye mu Karere ka Huye Umurenge wa Tumba , afite abana bane n’umugore.
Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage i Huye