Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakomeye bitabiriye inama i Dakar izwi nka Next Einstein Forum. Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Senegal Macky Sall, bategerejweho gutanga ikiganiro mu nama iri bube yiga ku bibazo bikigaragara mu ikoranabuhanga n’ubumenyi ku Mugabane wa Afurika.
Iyi nama yatangiye uyu munsi tariki ya 8 kugeza ku 10 z’ uku kwezi. yitabiriwe n’abantu barenga 700 baturutse mu bihugu 80, muri aba 52% ni abakiri bato, na ho 40% bakaba ari abagore.
Iyi nama igamije gushaka uko siyansi kuri uyu mugabane yafashwa gutera imbere.
Ni bwo bwa mbere ibereye kuri uyu mugabane. Abayobozi batandukanye, abafata ibyemezo, abafite ubumenyi bukomeye muri siyansi n’ikoranabuhanga na bo bagaragaye muri iyi nama.
Iyi nama kandi iraba igamije gushaka uko uyu mugabane watera imbere biciye mu guteza imbere siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Macky Sall
Perezida Paul Kagame afatwa nk’umukuru w’Igihugu, wateje imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga mu gihugu cye. U Rwanda kandi rushyize imbere amasomo ajyanye na siyansi, nk’inzira y’iterambere h’u Rwanda.
Cyiza Davidson