• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Gatanu tariki ya 1 Kamena 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Gatanu tariki ya 1 Kamena 2018

Editorial 02 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 01 Kamena 2018, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 01 Kamena 2018, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 27 Mata 2018 n’iyo ku ya 02 Gicurasi 2018.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho:

- Incamake ya raporo ku kibazo cy’ibiza n’ibimaze gukorwa na Guverinoma y’u Rwanda mu kubikumira no kurwanya ingaruka zabyo; – Imikorere y’Uruganda rwa CIMERWA; – Aho imyiteguro y’imihigo ya 2018/2019 n’isuzuma ry’iya 2017/2018 bigeze; – Gahunda y’igihe kirambye y’Isoko ry’Imari n’Imigabane.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’ubukungu hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Turukiya na Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda yashyiriweho umukono i Istanbul muri Turukiya, ku wa 2 Ugushyingo 2016;

- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’Ubufatanye mu guteza imbere no kurengera ishoramari hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Turukiya na Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda yashyiriweho umukono i Istanbul, muri Turukiya, ku wa 3 Ugushyingo 2016;

- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yerekeye guteza imbere no kurinda ishoramari hagati y’impande zombi yashyiriweho umukono i Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ku wa 01 Ugushyingo 2017;

- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 15 Gicurasi 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ubuhindi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itandatu n’esheshatu n’ibihumbi magana atandatu z’Amadolari y’Abanyamerika (66.600.000 USD) agenewe Umushinga w’Umuhanda Base-ButaroKidaho;

- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 31 Gicurasi 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itandatu n’icyenda n’ibihumbi magana atandatu z’Amadetesi (69 600 000 DTS) agenewe gahunda ya 4 yo Gutunganya Urwego rw’Ubuhinzi Icyiciro cya 2 ;

- Umushinga w’Itegeko rigena uburyo bw’ihererekanyamakuru ku myenda;

- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku ndwara.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

- Iteka rya Perezida rigena imiterere y’inzego z’imirimo mu Rwego rw’Ubucamanza, imishahara n’ibindi bigenerwa Abacamanza b’umwuga, Abagenzuzi n’Abanditsi b’Inkiko;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Bunyamabanga Bukuru bw’Urwego rw‘Ubucamanza;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abagize Urwego nshingwabikorwa rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge (RICA);

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu kazi Bwana MUTIJIMA Vedaste, wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangwa ry’amasoko ya Leta mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu kazi Madamu GATAYIRE Marie Claire, wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubushakashatsi, Gusakaza no Gushyingura ibyavuye mu Bushakashatsi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu kazi Bwana BIMENYA Théogène, wari Umuyobozi ushinzwe Imari mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu kazi Bwana NTWALI BAZIYAREMYE Nathan, wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibyandikwa mu binyamakuru, ubushakashatsi n’iterambere mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi;

- Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga atangwa mu manza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Eduardo Filomeno Leiro Octávio ahagararira igihugu cya Angola mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

5. Inama y’Abaminisitiri yashyize Bwana MUDAHERANWA Laurent ku mwanya w‘Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba/MINILAF.

6. Mu bindi:

a) Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2018 u Rwanda ruzakira inama ya mbere y’Ihuriro Nyafurika rigamije iterambere ryita ku bidukikije.

- Icyumweru cyahariwe kurengera ibidukikije cyatangijwe ku itariki ya 29 Gicurasi naho Umunsi wahariwe Ibidukikije ku Isi uzizihizwa ku itariki ya 5 Kamena 2018. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Duce burundu ihumana riterwa n’ibikoresho bya pulasitiki. ”

b) Minisitiri w’Ibikorwaremezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 7 Kamena 2018, u Rwanda ruzakira Inama ziteganywa n’amategeko za Sosiyete zihuriye ku muyoboro mugari utanga ingufu z‘amashanyarazi muri Afurika yo hagati. Izo nama zizabera i Kigali kuri Hoteli Marriot.

c) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Ku itariki ya 28 Kamena 2018, u Rwanda ruzakira Inama yo mu rwego rwo hejuru y’Abafatanyabikorwa ba Gahunda rusange ya III y’Iterambere ry’Ubuhinzi n‘Ubworozi muri Afurika (CAADP III). Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre.

- Kuva ku itariki ya 26 Kamena kugeza ku ya 3 Nyakanga 2018 ku Mulindi, i Gasabo hazabera Imurikabikorwa ry’Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ku rwego rw’Igihugu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Dushore imari mu bikorwa bishya by’ubuhinzi n’ubworozi bigamije isoko mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.”

d) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 22 Kamena 2018, u Rwanda ruzakira Inama Nyafurika y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ihererekanyamakuru hagati y’Amabanki/SWIFT African Regional Conference (ARC). Iyi nama izabera i Kigali muri Hoteli Marriot ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guhindura ejo hazaza-Duteza imbere ubukungu bushya bushingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.”

e) Minisitiri w’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka 18 imaze ishinzwe, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yateguye ibikorwa bitandukanye bizamara ukwezi, guhera ku itariki ya 15 Gicurasi kugeza ku ya 15 Kamena 2018, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duharanire gutura mu mudugudu utarangwamo icyaha”.

f) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri:

- Ibyerekeranye n’itangwa ry’ibyangombwa ku bikorwa by’ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe ikinirwa kuri interineti gukorerwa mu Rwanda;

– Inama y’Inteko idasanzwe y’Abaminisitiri bagize Umuryango Greater Virunga Transboundary Collaboration (GVTC) izabera i Kigali mu Rwanda kuwa 12 Kamena 2018, muri Hotel Serena.

g) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 16 Kamena 2018 mu Rwanda hazizihizwa Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika. Ku rwego rw’Igihugu kwizihiza uwo munsi bizabera mu Karere ka Gakenke. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Twitabire gahunda mbonezamikurire y’abana bato, dutegure ejo heza h’u Rwanda.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange Kayisire Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2018-06-02
Editorial

IZINDI NKURU

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Editorial 08 Oct 2024
Umunyarwanda Emmanuel Cyemayire, wacururizaga i Mbarara muri Uganda wari warashimuswe na CMI yagarutse mu Rwanda

Umunyarwanda Emmanuel Cyemayire, wacururizaga i Mbarara muri Uganda wari warashimuswe na CMI yagarutse mu Rwanda

Editorial 30 Jan 2018
Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul

Administrator 08 Nov 2025
Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Editorial 17 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.
Amakuru

AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.

Editorial 15 Apr 2021
Twagiramungu Faustin yaba amaze iminsi 11 apfuye bikaba byaragizwe ibanga?
ITOHOZA

Twagiramungu Faustin yaba amaze iminsi 11 apfuye bikaba byaragizwe ibanga?

Editorial 26 Sep 2017
Gasabo:  Abakozi ba  DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa
Mu Mahanga

Gasabo: Abakozi ba DASSO babiri bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

Editorial 08 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru