• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Impamvu Rudasingwa atifuza RNC ya Kayumba ? Kayumba nawe ntiyifuze RNC ya Rudasingwa

Impamvu Rudasingwa atifuza RNC ya Kayumba ? Kayumba nawe ntiyifuze RNC ya Rudasingwa

Ubwanditsi 29 Dec 2016 ITOHOZA

Aba bagabo bombi ababazi bavuga ko ntamuco bagira basaritswe n’indanini no kwishyira hejuru bivanze n’ubusambo, umwe mubabanye n’aba bagabo aherutse gusangira ka Noheli na Rushyashya maze atuvira imuzi kuby’ababagabo bombi, avuga y’uko batakwishyira hamwe ngo bikunde, yaduhaye urugero rw’uko nyuma y’aho NRA ya Museveni ibohoreje igihugu mu 1986, Rudasingwa yari muri Kenya yarahunze ubujura Kampala yasubiye muri University ya Makerere, abeshya yuko yari muri NRA ngo kandi yari umuwofisiye mu gisirikare.

Yatubwiye ko Rudasingwa atigeze aba muri RPF ko igihe RPF yateraga igihugu Rudasingwa yakomeje kuba Kampala ateka imitwe aho yari afite ikintu kimeze nk’ishyaka,yaje kujya kurugamba abonye abanyarwanda bashize Kampala bajya kurugamba ati yabaye kwa Fande nk’umuganga Rudasingwa ntarugamba azi !

Rudasingwa yinjiye muri RPA mu mpera ya 1990 ! Kuko ingeso ishirana na nyirayo na nyuma y’aho ashyiriwe mu mwanya uteye ishema wo kuba diregiteri wa kabine (Director of Cabinet) mu biro bya Perezida, Theogene Rudasingwa yagiye mu bikorwa byo gutanga za kontaro (contracts) ariko yabanje guhabwa za bitugukwaha (kick-backs).

Naho ngo Kayumba igihe yoherezwaga mu turere two mu majyaruguru ya Uganda twa Gulu na Kitgum kuba uwungirije umuyobozi w’ako karere, yibye insyo 50 zisya ibigoli, azishyira mu turere twa Cyazanga na Masaka muri Uganda hagati. akajya yishyuza. Ibi byamenywe n’abantu bakoranaga na Kayumba, ngo yibye inka za Abagogwe muri cyagihe cy’abacengezi ajya kuzigurisha Uganda.

Ikindi ngo birazwi ko inzu Kayumba afite Bugorobi (agace kamwe ka Kampala Uganda) yayihawe na ODONGOKARA nka ruswa. ODONGOKARA uyu ngo yari umuhezanguni w’ishyaka rya UPC.

Ngabo ba mukeba basaritswe n’Indanini, Irondakoko, guhembera amacakubiri, gutukana, munyangire n’ibindi ngo ntibyakundira Rudasingwa gutuza kuko yabaye mu buzima bubi kuva akivuka, amaze kwihungura ivu yibagirwa Kagame wamwogeje agacya akajya kwicara muri Amerika nk’ikigirwamana nyuma yo kurengwa atangira gutuka uwa mukamiye. Kayumba nawe n’igice cy’abadezata ayoboye bibwira ko bafata u Rwanda bakarutegeka nk’uko babyumva.

Ikindi kandi barapfa ibyo bahabwa n’impunzi bifatiye bazibeshya ko ngo bari abantu bakomeye muri RPF.

Ubusanzwe mu muco nyarwanda byari bisanzwe bizwi ko abashumba aribo batukana, ndetse n’iyo hagize utuka undi usanga bakoresha imvugo ngo ‘aratukana nk’umushumba’. Ibiri muri RNC byo birenze kuba iby’abashumba, ahubwo ni iby’abitwa ‘Rwoma’, ni ukuvuga umushumba wakuriye mu nka ubuzima bwe bwose, aziberamo n’ibitutsi bye nta wamuhiga mu gutukana.

Ukurikije uko Rudasingwa agaragaza ibitutsi byeze muri RNC wiyumvisha ko ntaho bitandukaniye n’iby’abo bashumba babigize umwuga, ku buryo nta handi yigeze abyumva mu mashyaka yabayeho.

RNC yashinzwe mu mwaka wa 2010 na Kayumba Nyamwasa afatanyije na Theogene Rudasingwa, mukuru we Gerald Gahima n’abandi bahoze mu buyobozi bw’u Rwanda nyuma bakaza guhunga kubera ibyaha n’amakosa aremereye byagiye bibagaragaraho, ndetse bamwe muri bo babihamywa n’inkiko.

Muri 2011 Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu Rwanda rwakatiye Kayumba Nyamwasa igifungo cy’imyaka 24 ndetse yamburwa impeta zose za gisirikare nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo imyitwarire mibi, gukoresha ububasha nabi no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ubusanzwe muri politiki ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ritizwa umurindi n’imikorere mibi y’iriba riburiho. Ku birebana n’u Rwanda, bitewe n’umuvuduko mu iterambere n’imiyoborere myiza Leta iyobowe na FPR Inkotanyi ikomeje kugeza ku gihugu, biragoye kuba haboneka ishyaka ritavuga rumwe na Leta ryihandagaza rikavuga ’riti tuzageza uburezi kuri bose, serivisi z’ubuvuzi zizagezwa byoroshye kuri bose, imihanda izasanwa indi yubakwe’, n’ibindi byinshi mu bifitiye abaturage akamaro kuko byose biri gushyirwa mu bikorwa kandi ku muvuduko udasanzwe.

Banyiri RNC ni bamwe mubiyambuye amahirwe ku gihugu nyamara ntacyo perezida Kagame atabahaye RNC ni rimwe mu mashyaka menshi akorera hanze arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, gusa abasesenguzi bagaragaza ko aya mashyaka asa n’atagira umurongo uhamye ahanini bitewe n’uko utamenya neza icyo aharanira.

-5172.jpg

Kayumba na Rudasingwa

Cyiza.

2016-12-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kaminuza ya Cambrigde yatsimbaraye ku cyemezo cyo guha urubuga Judi Rever, kabuhariwe mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara uyu munyakadadakazi ashobora kwicuza icyatumye yishyira ku karubanda

Kaminuza ya Cambrigde yatsimbaraye ku cyemezo cyo guha urubuga Judi Rever, kabuhariwe mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara uyu munyakadadakazi ashobora kwicuza icyatumye yishyira ku karubanda

Ubwanditsi 21 Apr 2021
Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Ubwanditsi 04 Sep 2019
Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ubwanditsi 25 Sep 2024
Rugamba Jovan  wari watorotse Gereza  yafatiwe Uganda, agarurwa mu Rwanda

Rugamba Jovan wari watorotse Gereza yafatiwe Uganda, agarurwa mu Rwanda

Ubwanditsi 12 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida
IKORANABUHANGA

Iran yagabye kuri Amerika ibitero 2700 by’ikoranabuhanga ishaka kwinjirira amatora ya Perezida

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana
Amakuru

Nyaruguru:Umusaza w’imyaka 70 yiciwe iwe n’abantu bataramenyekana

Ubwanditsi 25 Nov 2016
Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica
Mu Mahanga

Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica

Ubwanditsi 10 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru