Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje indorerezi zisaga 1800 ziri gukurikirana imigendekere y’amatora mu Rwanda, umubare munini ukaba ugizwe n’indorerezi zaturutse imbere mu gihugu, mu miryango itari iya leta.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yatangaje ko izi ndorerezi byitezwe ko nyuma zizagaragaza uko zabonye amatora.
Yagize ati “Twakiriye indorerezi zirenga 1800, muri zo abarenze 400 ni abaturuka hanze y’igihugu. Abo rero bazadufasha gukurikirana amatora uko agenze.
Tubategerejeho kuzatubwira ibyiza babonye mu matora, yewe n’ibikwiriye kunonosorwa kugira ngo bizadufashe mu gutegura neza amatora ari imbere.”
Indorerezi zihari zirimo iz’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Imiryango itari iya leta, ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu gihugu, abanyamadini n’amatorero, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’abandi.
Mu nama iheruka guhuza NEC n’izi ndorerezi, Prof Mbanda yababwiye ko batemerewe gukora ibikorwa byatuma amatora atagenda neza, nko kuyivangamo no gusuzugura abayayobora cyangwa abayobozi b’inzego z’ibanze.
Yagize ati “Mubujijwe gukora ibyatuma amatora atagenda neza. Ntimwemerewe kwinjira mu bwihugiko bw’amatora, mushobora kwinjira mu cyumba cy’amatora ariko igihe cy’amatora ntawinjira mu bwihugiko bw’amatora keretse ukuriye icyumba.”
Mu bindi zabujijwe kandi harimo kwinjirana mu cyumba cy’itora intwaro iyo ari yo yose, gukorera hanze y’ifasi, gutanga amabwiriza arebana n’amatora, kwitwaza cyangwa kwambara ibimenyetso bigaragaza umutwe wa politiki uwo ari wo wose, gutangaza ibyavuye mu matora mbere y’uko bikorwa na komisiyo y’igihugu y’amatora.