• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Intambara y’amagambo irarimbanije muri Rwanda National Congress [RNC] zombi

Intambara y’amagambo irarimbanije muri Rwanda National Congress [RNC] zombi

Ubwanditsi 07 Aug 2016 ITOHOZA

Mugihe u Rwanda rutera imbere kuburyo butangaje aho muri iki gihe ruri kwakira Inama mpuzamahanga zitandukanye zo ku rwego rwo hejuru. Imiturirwa irazamurwa ubutitsa mu mujyi wa kigali, ibi byose u Rwanda rurabikesha ubuyobozi bwiza bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ureberera abanyarwanda bose, akaba amaze kubageza nkuntera ishimishije mu iterambere.

Ibi ariko ntibishimwa na bose kuko bamwe mu babaye kurugamba rwo kubohora igihugu, bakaza guhitamo inzira yo kongera kugisenya ntibahwema gupanga imigambi yo kongera gusenya ibyiza abanyarwanda bamaze kugeraho.

-119.png

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame afungura kumugaragaro Kigali Convention Centre

Ishyari bafitiye Perezida Kagame, inda nini no guhemuka nibyo bitumye abantu nka ba Rudasingwa, Kayumba n’abamwe mu banyamuryango n’ubu bihishe muri RPF n’andi bayihozemo bataye umurongo, bari gusubiranamo, baryana, barebana ay’ingwe, bashinjanya ubwicanyi, politiki ya munyangire, kurema udutsiko tugizwe n’abahoze ari abasirikare bakoreraga Kayumba kurenza uko bakoreraga Igihugu, udutsiko dushingiye kubuhezanguni na mpemuke ndamuke kubarokotse Jenoside nabo bakurikiye umurongo w’ibigarasha, bashinjanya kugundira imyanya y’ishyaka ritabaho ! ku buryo byatumye ricikamo ibice birangwa n’ibitutsi bikomeye biherekejwe no kwangana urunuka.

Kuri ubu agatsiko ka Dr. Théogene Rudasingwa kagizwe na Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera gashinja ubwicanyi Kayumba Nyamwasa, aho kagaruka mu ntambara ya RPF yo kubohora igihugu, kavuga ko kuva mu Kwakira 1990, RPF itera aho ingabo Kayumba yari ayoboye zanyuze hose habaye ubwicanyi ndenga kamere, Ko ndetse na nyuma yo kubohora igihugu, igihe Kayumba yari ayoboye DMI, habaye ubwicanyi bwa hato nahato mu bacuruzi n’ abanyapolitiki bari bafatanyije na Kayumba bagiye bicwa barashwe.

Urugero twatanga ni urw’ Assiel Kabera, Bayingana Victor n’umugore we Antoinette Kagaju, bishwe na Kayumba nanubu ubutabera n’ iperereza k’urupfu rwabo bikaba byaraheze mu kirere.

Ibi ariko Kayumba arabihakana avuga ko indege ya Habyarimana igwa yari kumulindi ayoboye 21 Bataillon, ariyo yanyuze Rutarena Giti hari hayobowe na Burugumesitiri Sebushumba, ko ntamuturage wapfuye ndetse na Sebushumba ubwe ntacyo yabaye.

Anavuga ko yarokoye uwitwa Disimas Nsengiyaremye wari ukuriye OVAPAM, akaba yari Agronome ko ntacyo yabaye Ati : twamuhitishijimo kuza tugakorana avugako adashaka ibya politiki turamureka aragenda yokomeje I Kigali kuba umunyapolitiki wa MDR.

Kayumba kandi arashinjwa ubwicanyi na bagenzi be babanye muri RNC, bavuga ku ntambara y’abacengezi ( Counter Insurgence) muri Ruhengeri za Gatonde, Ndusu, Mwendo,Ramba, Rwerere, ko ahohose ntamuturage warokotse.

Aha Kayumba we akavuga ko bafashe abasilikare ba Ex. FAR 1500, babatwara mu ngando ndetse babinjiza no mugisilikare.

-3494.jpg

Tubibutse ko muri iyi ntambara y’abacengezi Kayumba avugwaho kwiba inka z’Abagogwe akajya kuzigurishiriza muri Uganda.

Avuga kuri Rudasingwa Kayumba agira ati : Twagiye tugirira abantu ibanga .Twamugiriye ibanga, kuvuga ngo uriya ntacyo avuze, ntanijwi yabona, uriya ni umuteruzi w’ibibindi ….., ntacyo avuze .kurijye abo bagiye sibo banzi bacu, bazagende bakore batsinde urugamba, natwe tuzaba duhari, tuzatahe, batwinjize cyangwa se twumvikane nabo.

Cyiza Davidson

2016-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amerika yizeye ubufasha bw’u Burusiya n’u Bushinwa mu kurangiza ikibazo cya Koreya ya Ruguru

Amerika yizeye ubufasha bw’u Burusiya n’u Bushinwa mu kurangiza ikibazo cya Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba

Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Oct 2021
Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Ubuhamya bubabaje bw’undi munyarwanda washimutanywe n’abakoresha be muri Uganda

Ubwanditsi 12 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iya 26 Mata 1994: Umunsi hishwe Abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona
Mu Rwanda

Iya 26 Mata 1994: Umunsi hishwe Abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona

Ubwanditsi 26 Apr 2018
“Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba”- Kabila
INKURU NYAMUKURU

“Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba”- Kabila

Ubwanditsi 22 Jan 2019
Nyarugenge, nyuma y’umuganda : Umugabo yasanzwe yapfuye, harakekwa inzoga
Mu Mahanga

Nyarugenge, nyuma y’umuganda : Umugabo yasanzwe yapfuye, harakekwa inzoga

Ubwanditsi 29 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru