• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Itorero Zion Temple riramaganira kure inyandiko yitiriwe Apotre Gitwaza yandikiwe FPR

Editorial 19 Oct 2017 Mu Rwanda

Itorero Zion Temple Celebration Centre rurinubira inyandiko iri kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga igaragara ko yanditswe n’umuyobozi mukuru wa Zion Temple Celebration Centre ku isi.Apostle Paul Gitwaza.

Muri iyi baruwa harimo ubutumwa bwandikiwe umunyamabanga mukuru w’umuryango FPR bwanditswe na Apotre Paul Gitwaza bumusaba kurwanya aba Bishops batandukanye barimo Bishop Djessa Okitambo,Bishop Dieudonne Vuningoma,Bishop Pierre Kaberuka,Richald Muya ,na Bishop Theodore Safari bose batakibarizwa muri iri torero.

-8423.jpg

-8420.jpg

Ngiyi inyandiko ifatwa nk’igihuha n’ubuyobozi bwa Zion Temple

Iyi nyandiko kandi irimo ugushimira ku Muyobozi wa Zion Temple Celebration Centre ashimira cyane FPR ngo kuba yaramutabaye igahararana nawe mu kuva mu bibazo bitandukanye ngo n’ibirego yari ashinjwa mu minsi ishize,ibi byose iri torero ryabiteye utwatsi rivuga ko ntaho bahuriye nabyo kandi ko bo ntaho bahurira n’imitwe ya politiki n’amashyaka.Bakomeza bavuga ko itorero ndetse na minisiteri rishamikiyeho ari umuryanyo ushingiye ku idini bityo ko ntaho bahuriye n’ibyanditswe muri iyi baruwa ,ibaruwa banavuga ko ari mpimbano bishingiye ku mpamvu zikurikira:

-249.png

-248.png

1. Cachet yashyizwe kuri uru rwandiko ni mpimbano, higanwe iya AWM/ZTCC nyamara siyo neza iyo ubyitegereje,

2. Uru rwandiko ntirugira Reference number nkuko andi mabaruwa asohoka mu muryango wa AWM/ZTCC asanzwe agira reference number.

3. Hakoreshejwe headed paper yahinduwe mu mwaka w’i 2015, ndetse urebye neza ku mpera z’urupapuro ahagaragara Arrêté Ministeriel yo 2002 mu gihe iyakoreshwaga muri icyo gihe yari Arrêté Ministeriel yo mu 2014,

4. Ugereranije n’amataliki uru rwandiko rwandikiweho(2), Apostle Dr. Paul Gitwaza yari ari mu Rwanda aho yari ayoboye igiterane cyiswe IGITONDO CY’UMUZUKO kuva kuwa 24 kugeza kuwa 29/04/2016. Ikigaragara nuko hakoreshejwe electronic signature ya Apostle Dr. Paul GITWAZA (ishobora gufotorwa aho ariho hose ku nzandiko yasinye) mu gihe muri ayo ma taliki yari ari mu Rwanda aho yagombaga kurushyiraho umukono,

5. Ku bamenyereye amabaruwa ashyirwaho umukono na Apostle Dr. Paul GITWAZA bazi uburyo atinda ku myandikire mu buryo twemeza ko atari umwimerere w’urwandiko rwashizweho umukono cyangwa rwanditswe nawe. Ingero ni nyinshi, dutanze rumwe; aho uwarwanditse yagaragaye nk’uwutandikira ikigo(institution) aho agira ati:”Ndabizeza cyaneeee…” ( igika cya 5),

6. Umwanditsi warwo yanditse avuga ko Apostle yasabaga ko bamwirukanira abo yise aba kongomani (igika cya 2) nyamara kuri liste yagaragaje aba kongomani 2 n’abanyarwanda 3. Mu bashyizwe kuri liste haragaragaraho Bishop Safari Théodore nyamara aracyari muri Zion Temple Celebration Center,

7. Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center ntiragaragara na rimwe mu irondabwoko nkuko hagaragazwa ko ikibazo ari abakomongomani. AWM/ZTCC ni umuryango mpuzamahanga mu buryo ubarizwamo amoko n’abenegihugu b’ibihugu bitandukanye (multicultural organisation),

8. Uru rwandiko rwandikwa nta makimbirane yari bwagaragare muri AWM/ZTCC mu buryo hari bwandikwe ibaruwa yo kwikiza aba Bishops bagaragara ku ibaruwa. Ahubwo ni mu gihe aribo bari abayobozi bungirije ba Apostle Dr. Paul GITWAZA,

9. Hambere hari ababanje gukwirakwiza ibinyoma by’uko Apostle akorana n’imitwe nka RNC na FDLR, none ubu birahindutse ngo akorana n’ishyaka FPR,

10. Mu rwandiko hagaragayemo amazina ya Pastor Jean Paul Ngenzi na Christian Ibambasi nk’abantu bagombaga gukurikirana dossier. Aba bombi muri icyo gihe nta rwego rw’ubuyobozi bari bafite muri Authentic Word Ministries ku buryo bari bafite ububasha bwo gukurikirana dossier z’ubuyobozi za AWM/ZTCC,

11. Umuryango AWM/ZTCC ni umuryango ushingiye ku idini ukorera ku butaka bw’u Rwanda kubw’uburenganzira Leta y’u Rwanda yabuhaye binyuze mu kigo cy’imiyoborere mu Rwanda, Rwanda Governance Board. Ni umuryango utemerewe no gukorana n’amashyaka cyangwa imitwe ya politike (organisation apolitique). AWM/ZTCC ntifite ububasha bwo kwandikirana cyangwa gukorana n’ amashyaka cyangwa imitwe ya politike.

-8422.jpg

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Umuvugizi wa Zion Temple Bwana Floribert mu itangazo yageneye abanyamakuru yavuze ko abanyamauryango ba Zion Temple na Authentic Word Ministries ndetse n’inshuti zabo bakwiye kwima agaciro ibi byavuzwe haruguru.Iri torero si ubwa mbere haje amakuru y’ibihuha kuko hari n’andi makuru yarishinjaga gukorana na FDRL n’indi mitwe irwanya Leta nkuko n’Umuvugiz waryo yabigarutseho.

2017-10-19
Editorial

IZINDI NKURU

Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n’imwe y’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda

Sitade Umuganda yongeye kwemererwa kwakira imikino, impinduka ku mikino imwe n’imwe y’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 26 Nov 2021
Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Editorial 08 Sep 2021
Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball  yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Ubwambuzi bushobora gutuma Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’umukino wa basketball yirukanwa mu irushanwa rya Afro-basket ririmo kubera mu Rwanda

Editorial 30 Aug 2021
Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Editorial 24 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo abatishoboye bafashwa – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo abatishoboye bafashwa – Perezida Kagame

Editorial 28 Mar 2020
Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC
Amakuru

Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC

Editorial 02 Jan 2023
Nyagatare: Abagize Komite zo kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Nyagatare: Abagize Komite zo kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Editorial 26 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru