• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kabuga Felesiyani nawe ku rutonde rw’abandi ba Jenosideri nka Protais Mpiranya bahawe Pasiporo ya Uganda mu rwego rwo guhunga ubutabera
Ibumoso Kabuga Felesiyani, iburyo ni Pasiporo ya Protais Mpiranyi yahawe n'igihugu cya Uganda mu mazina ya Kakule James

Kabuga Felesiyani nawe ku rutonde rw’abandi ba Jenosideri nka Protais Mpiranya bahawe Pasiporo ya Uganda mu rwego rwo guhunga ubutabera

Editorial 24 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Ntibikiri inkuru byabaye ukuri ko Kabuga Felesiyani umujenosideri ruharwa wihishahishaga ubutabera wafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa mu cyumweru gishize, basanze afite Pasiporo ya Uganda, muri pasiporo enye bamusanganye. Ibirambuye kuri iyi pasiporo birimo numero yayo ndetse n’igihe yatangiwe Rushyashya iracyabikurikirana.

Usibye Kabuga Felesiyani, uwari ukuriye FDLR, Ignace Murwanashyaka washiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye kubera intambara yatezaga muri Kongo, harimo kutabaasha kuva mu gihugu ajya mu kindi, Leta ya Uganda yarenze kuri aya mabwiriza iha Murwanashyaka pasiporo yatumaga abasha gukora akazi ke ko kuba umuhuzabwikorwa w’ibikorwa bya FDLR byaba ibya gisirikari na gisiviri.

Undi mujenosideri ruharwa k’urutonde rw’abashakishwa Maj Protais Mpiranya nawe wanashyiriweho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari n’Amerika nka Kabuga , yahawe  pasiporo ya Uganda  ( B 0511266) ahindurirwa izina yitwa Kakule James. Nyuma yaba kandi hari na Maj Wallace Nsengiyuma wa FDLR wahawe Pasiporo ya Uganda (B0511266) akitwa Patrick Bahati.

FPR-Inkotanyi ihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri Nyakanga 1994 abenshi mubayigizemo uruhare bahungiye mu cyahoze ari Zaïre, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Iki gihugu cyayoborwaga na Mobutu wari inshuti magara ya Habyarimana, bamuhungiraho bizeye kuhakirira.

Bagumye mu gihugu cye kugeza igihe Mobutu Sese Seko akuriwe ku butegetsi mu 1997. Benshi muri bo bakwiye imishwaro berekeza muri Malawi na Zambia babeshya abayobozi baho batari bazi ukuri ku mateka ya Jenoside bakoreshaga iturufu y’uko ari impunzi, nyamara barahungaga ubutabera. Abandi bagumye muri RDC bacungana n’ubuyobozi bushya bwiyubakaga butarabona ubushobozi bwo kubakurikirana no kubata muri yombi ngo baryozwe ibyo bakoze.

Abakurikiranweho Jenoside bahungiye ku bwinshi mu gihugu cya Uganda mu bice bitandukanye ntawabakozeho  ndetse babaho mu buzima buzira kirogoya. Amakuru agaragaza ko mu bagera ku 1000 bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi kubera uruhare muri Jenoside ku Isi, ¼ kingana n’abantu 250 bacumbikiwe na Uganda mu duce twa Nyakivale, Mubende, Fort Portal, Kasese, Mityana, Lyantonde na Kampala.

Mu 2010 ubuyobozi bw’u Rwanda bwandikiye ubwa Uganda bubibutsa inshingano mpuzamahanga bafite zo guta muri yombi bakaburanisha cyangwa bakohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare mu kwica imbaga y’Abatutsi. Ubusanzwe ibihugu bibujijwe guha ubuhungiro abakekwaho ibyaha mpuzamahanga byibasira inyokomuntu birimo na jenoside.

Ku wa 18 Kamena 2016 u Rwanda rwoherereje Uganda ubutumwa, rugaragaza urutonde rw’abakekwa 137 n’ibyo baregwa. Uganda yataye muri yombi batatu nabo baza kurekurwa. Muri bo harimo Bizimungu Jean Baptiste, Rwiririza Augustin bahoze mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, bashishikarije abantu kwijandika muri jenoside.

Bizimungu yari Konseye wa Segiteri Rwankuba muri Komini ya Murambi. Yakoranye bya hafi na Burugumesitiri wa Murambi, Gatete Jean Baptiste, wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR. Rwiririza wabaye Konseye muri Segiteri Ndatemwa na we ashinjwa uruhare mu gushishikariza no gutera ingabo mu bitugu ubwicanyi.

Bizimungu yahungiye mu gace ka Gashojwa mu gihe Rwiririza atuye ahitwa Kiretwa mu Karere ka Isingiro, muri Uganda. Aba biyongeraho Kamali Gaspard na we ukomoka muri Komini Murambi aho Jenoside yatangiranye ubukana. Ubu atuye mu Karere ka Ntungamo. Uru rutonde ruriho n’abandi nka Munyengango Marc wahoze ari umupolisi, wakoresheje ububasha bwe ashishikariza abaturage ba Mayaga kwica Abatutsi. Ari kwidegembya ahitwa Isingiro.

 

2020-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi

Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi

Editorial 09 Jan 2024
Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Editorial 20 Jan 2025
Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Editorial 30 Dec 2020
KABUGA FELESIYANI ISI YAGEZAHO IMUBANA NTOYA, FLASH DISK YAFATANWE UMUKWE WE NGIRABATWARE YABA ARIYO MVANO YO GUFATWA KWE?

KABUGA FELESIYANI ISI YAGEZAHO IMUBANA NTOYA, FLASH DISK YAFATANWE UMUKWE WE NGIRABATWARE YABA ARIYO MVANO YO GUFATWA KWE?

Editorial 17 May 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo
Amakuru

Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo

Editorial 26 Jan 2021
Amerika yijeje u Rwanda inkunga ikomeye mu burezi n’ubuhinzi
UBUKUNGU

Amerika yijeje u Rwanda inkunga ikomeye mu burezi n’ubuhinzi

Editorial 18 May 2018
RDC: Abantu batandatu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abantu batandatu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila

Editorial 22 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru