Nyuma yuko abari muri mu mutwe w’iterabwoba wa RNC bacikiyemo ibice kubera ubusambo, icyenewabo n’amatiku bikuriwe na Kayumba Nyamwasa hakiyongeraho ko yanirengeje Ben Rutabana na Mwizerwa Felix umuhungu wa Deo Nyirigira wari ukuriye RNC mu gihugu cya Uganda, amakuru yizewe agera kuri Rushyashya arahamya ko Kayumba Nyamwasa yahaye umukono udasanzwe Etienne Masozera ngo amafushe yiyunge n’igice kibogamiye kuri Jean Paul Turayishimye ngo bongere bagaruke bakorere mu kwaha kwe.
Kayumba Nyamwasa nyuma yo kubura byose nk’ingata imenye arimo arakoresha iturufu yo gutanga amafaranga akoresheje bimwe mubisahiranda bizwi mubyari muri RNC kugirango bimufashe kugarura bamwe mu bayoboke bitandukanyije nawe ndetse no kwigarurira abanda bashaka kukora impinduramatwara muri RNC . Amakuru yizewe atugeraho ni uko muri abo ba rusahurira mundu isari yasumbye iseseme bityo bakaba baracakiye kuri ayo mafaranga ya Kayumba Nyamwasa; mu butumwa bugufi Serge Ndayizeye yoherereje mugenzi we, nawe akabishyira ku rubuga rwa Whats App ruhuriweho n’Abanyarwanda bahuriye mu gihugu kimwe mu buryo bw’impanuka atabishaka, bwavugaga ko mu minsi mike Jean Paul Turayishimye araba yagarutse ngo kandi izo gahunda bazigeze kure zisa nizarangiye; ubwo butumwa kandi bwagiraga buri “inshuti zacu zo mu Amahoro-PC zagejeje ubutumwa kuri Afande from South Africa ngo ari tayari no mukanya ndaza kumuvugisha”
Gusa bamwe mu bahoze muri RNC bavuzekouwo mugambi utazashoboka kuko mu bahoze muri RNC baba muri Afurika y’Epfo bemeje ko kubunga na Kayumba Nyamwasa arinko guteranya igi ryamenetse. Ikigaragara Kayumba Nyamwasa ari mu manegeka , Jean Paul Turayishimye aramutse yiyunze nawe byatuma avuga rikijyana kurusha mbere, gusa abazi ubugome bwa Kayumba Nyamwasa neza, bahamya ko ari uburyo bwo kumwagaza neza kugirango amuzanire n’abamwiyomoyeho mbere abirengereze rimwe na rizima cyane ko yarahangayikishijwe n’igitutu bamwotsaga ariyo mpamvu yo kubatamika igifurumba cy’amafaranga yirirwa akura mu bagize umutwe w’iterabwoba wa RNC.