• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Editorial 14 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha. Ese Kayumba Rugema yaba yaratangiye kugira imyumvire ikwiye, cyangwa ni ikindi kimenyetso cy’uko muri”opozisiyo” benda kumarana?.
Uyu Kayumba Rugema ni umwe bakunze kwibasira abayobozi b’uRwanda, abita amazina mabi yose, akabinyuza ku mbuga nkoranyambaga n’ ibitangazabinyoma by’ibigarasha n’interahamwe. Igitangaza abamaze iminsi bakurikira ibyo ashyira ku mbuga zinyuranye, ni ukuntu yatangiye kwerekana ko abiyita ko batavuga rumwe na Leta y’uRwanda bakina politiki mburamajyo, ya giswa, itagira aho izabageza, ngo kuko abayirimo babaswe n’ ubuhemu n’amacakubiri.

Ubu noneho yifatiye ku gahanga abirirwa basebya RPF-Inkotanyi, bayitirira ubwicanyi n’ibindi byaha by’ibipapirano, maze ababwira ko ahubwo ari bo bicanyi . Abinyujije kuri twitter, Kayumba Rugema yagize ati: ”FPR-Inkotanyi n’abafatanyije nayo mu kubohora uRwanda, ni intwari si abicanyi, ahubwo mwe mubeshya ngo muri muri “opozisiyo”, nimwe bicanyi. Abenshi muri mwe mwari abambari ba leta ya Habyarimana n’iy’Abatabazi, mwagize uruhare mu gutsemba Abatutsi”.

Iyi mvugo ya Kayumba Rugema ije nyuma y’andi magambo ashaririye yari aherutse gutangaza ubwo yavugaga ko…” abitwa ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda bakwiye gushyira umupira hasi, kuko amayeri yose yabashiranye, ubu bakaba nta jambo bagifite. Igisigaye ni ukwitabira Inama y’Umushyikirano na “Rwanda days”, kuko arirwo rubuga basigaranye rwo gutanga ibitekerezo[NDLR: Niba babifite]..” Yashoje asaba abashinja RPF ubwicanyi, bahagarika ako gasuzuguro no kuyobya uburari, bakamenya ko kwiyita”opozisiyo’ bidasibanganya uruhare rwa benshi muri bo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda rero baribaza niba Kayumba Rugema yaba yarabonye aho ukuri kuri, agatangira kugira imyumvire ikwiye, cyangwa se bikaba gusa ari urwango n’urwikekwe rusanzwe mu biryabarezi byabo ngo ni amashyaka. Kuba byaba ari ukwihimura kubo babana muri ayo manjwe, birashoboka cyane, kuko amakuru ava iyo za Burayi na Amerika, avuga ko abirirwa batuka uRwanda nabo ubwabo benda kumarana, bitewe cyane cyane no kunanirwa kugabana ibisahu n’ibisabano. Urugero rworoshye, uyu Kayumba Rugema yahoze muri wa mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Aho ashwaniye na mubyara we Kayumba Nyamwasa bapfuye imisanzu birirwa basaruza mu mpunzi ngo barashaka gufata uRwanda, yavuye muri Uganda ahungira muri Norvège, atinya kwicwa n’abayoboke ba RNC n’inzego z’ubutasi za Uganda zibashyigikiye. Kuva Kayumba Rugema yatangira kuzonga izo nzererezi zigenzi ze , zo ntacyo ziramusubiza, bikaba bishoboka amagambo yashize ivuga koko.

2020-11-14
Editorial

IZINDI NKURU

Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Chorale de Kigali yongeye gutegura igitaramo kiba mu mpera za buri mwaka, icya 2021 kizabera muri Kigali Arena mu kwezi k’Ukuboza

Editorial 12 Nov 2021
FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

Administrator 13 Nov 2025
RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

Editorial 17 Jan 2020
Harimo n’itike ya Miliyoni, FERWAFA yatangaje ibiciro ku mukino w’u Rwanda na Nigeria

Harimo n’itike ya Miliyoni, FERWAFA yatangaje ibiciro ku mukino w’u Rwanda na Nigeria

Editorial 06 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye
Amakuru

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Editorial 29 Jan 2024
Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi
Amakuru

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Editorial 24 Feb 2025
Amagaju na Etoile de l’Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022
Amakuru

Amagaju na Etoile de l’Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022

Editorial 19 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru