• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Editorial 14 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha. Ese Kayumba Rugema yaba yaratangiye kugira imyumvire ikwiye, cyangwa ni ikindi kimenyetso cy’uko muri”opozisiyo” benda kumarana?.
Uyu Kayumba Rugema ni umwe bakunze kwibasira abayobozi b’uRwanda, abita amazina mabi yose, akabinyuza ku mbuga nkoranyambaga n’ ibitangazabinyoma by’ibigarasha n’interahamwe. Igitangaza abamaze iminsi bakurikira ibyo ashyira ku mbuga zinyuranye, ni ukuntu yatangiye kwerekana ko abiyita ko batavuga rumwe na Leta y’uRwanda bakina politiki mburamajyo, ya giswa, itagira aho izabageza, ngo kuko abayirimo babaswe n’ ubuhemu n’amacakubiri.

Ubu noneho yifatiye ku gahanga abirirwa basebya RPF-Inkotanyi, bayitirira ubwicanyi n’ibindi byaha by’ibipapirano, maze ababwira ko ahubwo ari bo bicanyi . Abinyujije kuri twitter, Kayumba Rugema yagize ati: ”FPR-Inkotanyi n’abafatanyije nayo mu kubohora uRwanda, ni intwari si abicanyi, ahubwo mwe mubeshya ngo muri muri “opozisiyo”, nimwe bicanyi. Abenshi muri mwe mwari abambari ba leta ya Habyarimana n’iy’Abatabazi, mwagize uruhare mu gutsemba Abatutsi”.

Iyi mvugo ya Kayumba Rugema ije nyuma y’andi magambo ashaririye yari aherutse gutangaza ubwo yavugaga ko…” abitwa ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda bakwiye gushyira umupira hasi, kuko amayeri yose yabashiranye, ubu bakaba nta jambo bagifite. Igisigaye ni ukwitabira Inama y’Umushyikirano na “Rwanda days”, kuko arirwo rubuga basigaranye rwo gutanga ibitekerezo[NDLR: Niba babifite]..” Yashoje asaba abashinja RPF ubwicanyi, bahagarika ako gasuzuguro no kuyobya uburari, bakamenya ko kwiyita”opozisiyo’ bidasibanganya uruhare rwa benshi muri bo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda rero baribaza niba Kayumba Rugema yaba yarabonye aho ukuri kuri, agatangira kugira imyumvire ikwiye, cyangwa se bikaba gusa ari urwango n’urwikekwe rusanzwe mu biryabarezi byabo ngo ni amashyaka. Kuba byaba ari ukwihimura kubo babana muri ayo manjwe, birashoboka cyane, kuko amakuru ava iyo za Burayi na Amerika, avuga ko abirirwa batuka uRwanda nabo ubwabo benda kumarana, bitewe cyane cyane no kunanirwa kugabana ibisahu n’ibisabano. Urugero rworoshye, uyu Kayumba Rugema yahoze muri wa mutwe w’iterabwoba wa RNC.

Aho ashwaniye na mubyara we Kayumba Nyamwasa bapfuye imisanzu birirwa basaruza mu mpunzi ngo barashaka gufata uRwanda, yavuye muri Uganda ahungira muri Norvège, atinya kwicwa n’abayoboke ba RNC n’inzego z’ubutasi za Uganda zibashyigikiye. Kuva Kayumba Rugema yatangira kuzonga izo nzererezi zigenzi ze , zo ntacyo ziramusubiza, bikaba bishoboka amagambo yashize ivuga koko.

2020-11-14
Editorial

IZINDI NKURU

Kubera igitutu cy’Inama izabera I Kigali kuri uyu wa mbere, Uganda yarekuye Abanyarwanda   bari bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo

Kubera igitutu cy’Inama izabera I Kigali kuri uyu wa mbere, Uganda yarekuye Abanyarwanda   bari bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo

Editorial 13 Sep 2019
Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Editorial 02 Dec 2020
Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Editorial 24 Feb 2025
Impamvu umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda atari ikibazo bwite cya Perezida Kagame na Museveni

Impamvu umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda atari ikibazo bwite cya Perezida Kagame na Museveni

Editorial 12 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DJ Ira yavuze ko mu kazi ke hari abamwibeshyaho bakamwitiranya n’indaya
SHOWBIZ

DJ Ira yavuze ko mu kazi ke hari abamwibeshyaho bakamwitiranya n’indaya

Editorial 09 Mar 2018
Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu
Amakuru

Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Editorial 23 Feb 2024
Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.
Mu Rwanda

Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.

Editorial 22 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru