• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kirehe: Uwaretse ibiyobyabwenge arakangurira abandi kubyirinda

Kirehe: Uwaretse ibiyobyabwenge arakangurira abandi kubyirinda

Editorial 05 Feb 2016 Mu Mahanga

​Ashingiye ku ngaruka yatewe no kunywa, gucuruza, no gutunda urumogi , Dushimirimana Emmanuel, uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko, arakangurira ababikora kubireka.

Ibi, uyu musore utuye mu kagari ka Nyankurazi, mu murenge wa Kigarama, ho mu karere ka Kirehe, yabivuze ku itariki 3 Gashyantare mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabo Polisi y’u Rwanda yakoze ahantu hatandukanye muri aka karere mu mezi atatu ashize

Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’ibiro 1001 n’igice by’urumogi, litito 715 za Kanyanga, n’amashashi 1296.

Icyo gikorwa cyo kubyangiza kitabiriwe n’abanyeshuri ndetse n’abatuye mu kagari cyabereyemo ka Rubimba , mu murenge wa Gahara, bakaba bose barageraga ku buhunbi bibiri.

Mu buhamya bwe, Dushimirimana yavuze ko amaze amezi agera kuri atandatu aretse kunywa no gucuruza urumogi nyuma y’igihe kigera ku mwaka yari maze abikora.
Yagize ati:” Urumogi rwarankenesheje aho kunkiza nk’uko nabyibwiraga. Ndagira inama umuntu ubinywa, ubicuruza, n’ubitunda kubireka kuko nta cyiza kibibamo.

Ndabihamya kuko byambayeho.”

Dushimirimana yagize kandi ati:”Uretse kubifungirwa, nahuye n’izindi ngaruka mbi zatewe no kubinywa ndetse no kubicuruza. Maze kubona ko ndi kugana ahabi, nahise mfata umwanzuro wo kubireka, kandi nyuma y’aho mbirekeye, maze kugera kuri byinshi kuko noneho nkora ibyemewe n’amategeko.”

Mbere y’ubu buhamya bwe, abitabiriye icyo gikorwa cyo kwangiza biriya biyobyabwenge bari babanje kwigishwa ubwoko bwabyo, n’ingaruka mbi zabyo.
Ababakanguriye kubyirinda no kubirwanya harimo uyobora Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara, n’ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Bernard Tugume.

SP Rutaremara yashimye abatuye mu bice biriya biyobyabwenge byafatiwemo ku makuru batanze yatumye bifatwa.

Yabwiye abari aho ati:”Ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Yasabye uwari aho wese kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, ndetse n’ababicuruza.

Tugume yagize ati:”Ntushobora gutera imbere unywa cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge.Nk’uko mubyibonera, iyo bifashwe birangizwa, kandi ubifatanywe agafungwa no gucibwa ihazabu.”

Yasabye abatuye muri aka karere kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

RNP

2016-02-05
Editorial

IZINDI NKURU

Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Editorial 02 Dec 2019
Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika

Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika

Editorial 01 Jul 2025
Happy Independence Day

Happy Independence Day

Editorial 01 Jul 2016
Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Editorial 01 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Moïse Katumbi yemeje ko agiye gusubira muri RDC kwiyamamaza
POLITIKI

Moïse Katumbi yemeje ko agiye gusubira muri RDC kwiyamamaza

Editorial 28 Apr 2018
Ngoma: Polisi yaburijemo ubujura bwa toni 7.5 z’ibishyimbo
Mu Mahanga

Ngoma: Polisi yaburijemo ubujura bwa toni 7.5 z’ibishyimbo

Editorial 25 Mar 2016
Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”
Amakuru

Mu gihe cy’iminsi itatu, Inyubako ya BK Arena igiye kwakira imikino yo kwishyura yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi muri Basketball, “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”

Editorial 01 Jul 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru