Ikipe ya Kiyovu Sports Club yamaze gushyria hanze inyandiko mvugo y’inama ya Komite Nyobozi yayo yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeli 2023, ni inyandiko igaragaza ko n’ibikorwa bya sports byose bya Kiyovu sports bivanwa muri Kiyovu Sports Company Ltd bikaba bisubijwe by’ agateganyo muri Kiyovu Sports Association.
Ibi bije nyuma yaho Inama y’intekorusange y’iyi kipe y’urucaca yari yanzuye ko ibikorwa bya Siporo byose bizajya birebererwa muri Kiyovu Sports Company Ltd isanzwe iyobowe na Mvukiyehe Juvenal wigeze no kuyobora ikipe y’Urucaca.
Uku gutandukana kwa Association ndetse na Company, bibaye hadashize iminsi hatutumba umwuka utari mwiza hagati y’abayobozi b’ibyo bigo byombi, ibyo ni Kiyovu Sports Company Ltd iyoborwa na Juvenal indi ikaba Kiyovu Sports Association iyoborwa na Ndorimana Francois Regis.
Ukutumvikana kw’aba bagabo kwaturutse ku kuba ikipe ya Kiyovu SC yaratereranywe na Juvenal usanzwe ayifite nk’igikorwa cya Company, ibi bikaba byarageze n’aho iyi kipe igiye kumara ameze abiri idahemba abakozi bayo.
Kuri uyu wa kabiri kandi nibwo hagiye amakuru hanze avuga ko abakinnyi ba Kiyovu SC bandikiye ubuyobozi bubamenyeshako batazakina umukino wa Gorilla FC bafitanye mu mpera z’iki cyumweru mu gihe baba batarahembwa byibuze ukwezi kumwe muri abiri babarimo.
Ikindi cyatumye Komite nyobozi ngo ifata umwanzuro wo gukura Kiyovu SC muri Company isanzwe iyoborwa na Mvukiyehe Juvenal, harimo amakosa atandukanye yagiye akorwa harimo Gusesa amasezerano y’abakinnyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikipe ikabiherwa ibihano na FIFA bingana na miliyoni mirongo inani n’ibihumbi magana cyenda (80,900,000) Frw), zikishyuzwa Kiyovu Sports Association.