• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Uncategorized»Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”

Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”

Editorial 27 Sep 2023 Uncategorized

Ikipe ya Kiyovu Sports Club yamaze gushyria hanze inyandiko mvugo y’inama ya Komite Nyobozi yayo yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeli 2023, ni inyandiko igaragaza ko n’ibikorwa bya sports byose bya Kiyovu sports bivanwa muri Kiyovu Sports Company Ltd bikaba bisubijwe by’ agateganyo muri Kiyovu Sports Association.

Ibi bije nyuma yaho Inama y’intekorusange y’iyi kipe y’urucaca yari yanzuye ko ibikorwa bya Siporo byose bizajya birebererwa muri Kiyovu Sports Company Ltd isanzwe iyobowe na Mvukiyehe Juvenal wigeze no kuyobora ikipe y’Urucaca.

Uku gutandukana kwa Association ndetse na Company, bibaye hadashize iminsi hatutumba umwuka utari mwiza hagati y’abayobozi b’ibyo bigo byombi, ibyo ni Kiyovu Sports Company Ltd iyoborwa na Juvenal indi ikaba Kiyovu Sports Association iyoborwa na Ndorimana Francois Regis.

Ukutumvikana kw’aba bagabo kwaturutse ku kuba ikipe ya Kiyovu SC yaratereranywe na Juvenal usanzwe ayifite nk’igikorwa cya Company, ibi bikaba byarageze n’aho iyi kipe igiye kumara ameze abiri idahemba abakozi bayo.

Kuri uyu wa kabiri kandi nibwo hagiye amakuru hanze avuga ko abakinnyi ba Kiyovu SC bandikiye ubuyobozi bubamenyeshako batazakina umukino wa Gorilla FC bafitanye mu mpera z’iki cyumweru mu gihe baba batarahembwa byibuze ukwezi kumwe muri abiri babarimo.

Ikindi cyatumye Komite nyobozi ngo ifata umwanzuro wo gukura Kiyovu SC muri Company isanzwe iyoborwa na Mvukiyehe Juvenal, harimo amakosa atandukanye yagiye akorwa harimo Gusesa amasezerano y’abakinnyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikipe ikabiherwa ibihano na FIFA bingana na miliyoni mirongo inani n’ibihumbi magana cyenda (80,900,000) Frw), zikishyuzwa Kiyovu Sports Association.

2023-09-27
Editorial

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 31 Jan 2023
 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 24 Apr 2020

Editorial 24 May 2018

Perezida Museveni arashinjwa gutunganya zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Editorial 26 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka
Amakuru

Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka

Editorial 05 Nov 2017
APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa
Amakuru

APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa

Editorial 17 Jun 2025
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016
Mu Mahanga

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016

Editorial 13 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru