Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba na Polisi y’u Rwanda kuwa gatanu tariki ya 30 Kamena bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru b’Ibitangazamakuru bakorera muri iyi Ntara bungurana ibitekerezo ku mikorere n’imikoranire y’izi nzego.
Ibi biganiro byabereye mu kigo cya Leta kigisha imyuga n’ikoranabuhanga (IPRC) mu ntara y’Iburengerazuba kiri mu karere ka Karongi, byari bifite insanganyamatsiko igira iti:”Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza”.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi Ntara Habiyaremye Pierre Célestin wari uhagarariye Intara muri ibi biganiro, yavuze ko imikoranire myiza y’Itangazamakuru n’inzego z’ibanze ari ingenzi mu gutuma habaho imiyoborere myiza igamije iterambere rirambye ry’igihugu n’abaturage.
Yavuze ati:”Ibiganiro nk’ibi byerekana imikoranire myiza hagati y’inzego zikorera abaturage kandi biba ari ngombwa ngo izi nzego zikomeze kubungabunga umutekano w’abaturage.”
Yakomeje avuga ati:”Ibiganiro nk’ibi kandi bituma hatabaho icyuho hagati y’ubuyobozi n’abaturage kuko ibyo ubuyobozi bushaka kugeza ku baturage itangazamakuru ribibagezaho byihuse, dore ko umuyobozi atagera kuri buri muturage byihuse kandi bigatuma abakorera inzego zitandukanye bagera ku mihigo biyemeje bikanatuma abazigize bakorana neza.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yavuze ko Itangazamakuru ari Umufatanyabikorwa ukomeye mu kubumbatira no gusigasira umutekano binyuze mu ruhare rigira mu gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha, ikaba ariyo mpamvu habaho ibiganiro nk’ibi, ndetse kuva mu mwaka wa 2011 izi nzego zombi zikaba zihura buri gihembwe.
Yavuze ati:”Polisi n’Itangazamakuru twese dufite inshingano zimwe kandi tugomba kugeza ku baturage ibyo dukora kuko nibo dukorera.”
Yakomeje avuga ko gukorera ibiganiro nk’ibi mu Ntara bigamije kurushaho kwegera abafatanyabikorwa ba Polisi.
Yavuze ati:”Kuba dufata umwanya tugakorera ibi biganiro mu Ntara, ni ukugirango turusheho kwegera abafatanyabikorwa bacu ngo turusheho gufatanya gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha kuko twese ntawe ugira inyungu mu ikorwa ryabyo, kandi tukanawushishikariza kwitabira ibikorwa by’iterambere.”
Yibukije abari mu biganiro uburyo Polisi y’u Rwanda imenyekanisha ibyo ishinzwe n’ibyo ikora; aho yavuze ko mu byo ikoresha harimo Urubuga rwayo rwa Murandasi n’Imbuga nkoranyambaga nkaTwitter na Facebook; kandi ko yashyizeho imirongo ya telefone itishyurwa itangirwaho amakuru.
Umuyobozi w’agatenyo w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) yavuze ko inzego nyinshi zikorera mu Rwanda zose zihuriye ku gukorera abaturage aho yavuze ati:”Itangazamakuru, Polisi y’u Rwanda n’Inzego z’ibanze, twese dukorera abaturage. Ntidushobora rero gukora ngo dusenyereze umugozi umwe tutagirana ibiganiro.”
Yakomeje avuga ati:”Hari ibintu byinshi bihuza Polisi y’u Rwanda n’Itangazamakuru niyo mpamvu ibiganiro nyunguranabitekerezo nk’ibi biba ari ngombwa.”
Abanyamakuru banaboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo ahanini bishingiye ku mikoranire hagati yabo na Polisi ndetse n’inzego z’ibanze bahabwa ibisubizo bibanyuze.
Ibi biganiro byari byari byanitabiriwe kandi n’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, n’abayobozi ba Polisi mu turere (DPCs) twose tugize iyi Ntara.