Ku busabe bwa APR FC na Rayon Sports, Imikino yo kwishyura ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro yashyizwe muri Sitade Amahoro
Imikino yo kwishyura ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro iteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatatu, imikino yose yo kwishyura izabera kuri Sitade Amahoro.
Nk’uko byasabwe n’amakipe azakira iyi mikino, APR FC izakira Police FC ndetse na Rayon Sports izakira Mukura VS&L yemerewe ko iyi mikino yose izabera kuri sitade Amahoro.
Ni Sitade nshya ivuguruye aho yakira abantu bangana n’ibihumbi mirongo ine na bitanu bari muri sitade imbere.
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryemereye aya makipe ko azakirira imikino yayo kuri Sitade Amahoro.
Nubwo bagomba kwakirira kuri iyi Sitade, aya makipe yasabwe ko agomba kubanza kwishyura Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yemererwe gukoresha iki kibuga.
Biteganyijwe ko umukino wa mbere uzahuza APR FC na Police FC uzakinwa guhera ku isaha ya Saa Kumi zuzuye, naho uwa Rayon Sports na Mukura VS wo ukazakinwa Saa moya n’igice.
Mu mikino ibanza aya makipe agiye guhura yose yari yanganyije, APR FC yanganyije na Police FC Iigtego kimwe kuri kimwe ndetse na Rayon Sperts na Mukura bakaba baranganyije 1-1.