Leta y’u Rwanda ibinyujije kuri Minisitiri w’ubutabera ari nawe ntumwa nkuru ya leta yandikiye Perezida w’Urukiko rwa Afurika rurengera ubutabera n’uburenganzira bwa muntu ibaruwa ivuga ko yifuza kuva mu masezerano ashyiraho ruriya rukiko. Iyi baruwa minisitiri w’ubutabera akaba yarayanditse tariki ya 29 Gashyantare 2016.
Iyo nyandiko igira iti “Repubulika y’u Rwanda ibinyujije mu budahangarwa bwayo, yikuye mu masezerano yasinye kuwa 22 Mutarama 2013, agena ububasha bw’urukiko rurengera ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko mu ngingo ya 5 (3) igena uburyo bwo kwakira ibirego, kugeza isuzumwe igakorerwa ubugororangingo.”
Hari amakuru avuga ko Leta y’u Rwanda yagombaga kujya kuburana na Ingabire Victoire, umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi wari wayireze mu rukiko nyafurika rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage.
Uru rubanza rwagombaga gutangira tariki ya 4 Werurwe 2016 saa tatu za mugitondo. Amakuru ava ku cyicaro cy’urukiko nuko leta y’u Rwanda ititabye muri uru rukiko mugihe ngo yari yaratanze uzayiburanira yaranagiye isubiza imyanzuro yose isubiza ibikubiye mu kirego Ingabire Victoire yari yarashyikirije urukiko.
Ingabire Victoire
Leta y’uRwanda kandi yari yagejeje ku rukiko icyifuzo cyuko uzayunganira mu rukiko azafashwa n’uhagarariye CNLG mubyitwa ba `Amicus`b`urukiko.
Muri 2013 nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano n’urwo rukiko ko Umunyarwanda ku giti cye cyangwa itsinda ry’Abanyarwanda bashobora gutangamo ikirego kijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Icyemezo cyo kwikura muri aya masezerano kije nyuma y’uko hari uwahamijwe ibyaha bya Jenoside agahunga, nyuma akagendera kuri ayo masezerano agahabwa umwanya n’urukiko nk’Umunyarwanda wahutarijwe uburenganzira bwe.
Amakuru New Times yahawe n’umwe mu bakurikiranira bya hafi uru rukiko, avuga ko uwatanze iki kirego yaba ari Stanley Safari wahamijwe ibyaha bya Jenoside akaza guhunga.
Mu mwaka wa 2009 nibwo Safari wahoze ari umusenateri yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibifitanye isano nayo n’urukiko rwa Gacaca rwo mu Karere ka Huye, akatirwa gufungwa burundu.
Iki gihano cyasanze amaze iminsi mike ahunze ariko ashyirwa ku rutonde rw’abashakishwa na polisi mpuzamahanga.
Nk’uko abatangabuhamya benshi barimo n’uwahoze ari Umunyamakuru kuri radiyo RTLM wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabivuze, Safari ngo yari mu bitero byishe Abatutsi 60 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, agira n’uruhare mu kwica Abatutsi 600 aho bita ku Gateme mu Murenge wa Tumba n’abandi baguye i Rango mu Mujyi wa Huye.
Stanley Safari
Nyuma gato yo guhunga, Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wanze ubusabe bwe bwo kumurengera, uvuga ko ibyo asaba nta shingiro bifite.
Mu itangazo ryohererejwe urukiko, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yavuze ko mu masezerano yo 2013, u Rwanda rwasinye hatarimo guha umwanya cyangwa kwakira ikirego cy’uwahamijwe ibyaha bya Jenoside cyangwa uwahunze kubera byo.
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko uru rukiko rwamenyeshejwe uburemere bw’ibyaha Safari yakoze.
Yagize ati “Safari arazwi i Gikondo nk’inkomarume y’ibikorwa bya Jenoside. Yahamijwe Jenoside. Umwaka ushize twohereje umwanzuro tumenyesha urukiko ko bizafatwa mu buryo budasanzwe, niba Safari ahawe urubuga mu rukiko kandi abahamijwe Jenoside batarebwa n’amasezerano.”
Busingye akomeza avuga ku mpamvu yo kwikura mu masezerano agira ati “Impamvu ni uko byagaragaye ko hari abahamwa n’ibyaha bya Jenoside, cyangwa abahunze ubutabera bitwaza ariya masezerano bagahabwa umwanya mu rukiko ngo uburenganzira bwabo burengerwe, twanzuye ko asubirwamo kugirango akoreshwe icyo agamije.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye
U Rwanda ruri mu bihugu birindwi byasinye kuri ayo masezerano. Minisitiri Busingye yashimangiye ko ububasha rusange bw’urwo rukiko ari ugukemura ibibazo by’uburenganzira bwa muntu hagati y’igihugu n’ikindi ariko u Rwanda rwemeye n’ubundi budasanzwe hagati y’abantu cyangwa itsinda na Leta.
Busingye avuga ko ku bahamijwe Jenoside n’abahunze batari mu masezerano akaba yizeye ko urukiko rutazakoresha ububasha rwarwo ngo rubahe urubuga.
Umwanditsi wacu