• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Loni igiye gutangiza iperereza ku mikoranire hagati ya M23 na Leta ya Kabila

Loni igiye gutangiza iperereza ku mikoranire hagati ya M23 na Leta ya Kabila

Editorial 08 Dec 2017 HIRYA NO HINO

Loni irasaba ko hakorwa iperereza nyaryo nyuma yaho Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu “Human Rights Watch” ushyize mu majwi  Leta ya Joseph Kabila gukoresha bamwe mu barwanyi ba M23 kugirango agume ku butegetsi mu Ukuboza 2016.

Umuvugizi wa Monusco, Charles Bambara avuga ko Perezida wa Congo-Kinshasa, Joseph Kabila ashobora kuba yarakoresheje aba barwanyi ba M23 nk’ abacanshuro mu kiganiro na RFI.

Ibi bije bishimangira raporo HRW yise « Mission spéciale » ku itariki 4 Ukuboza 2017, yavugaga ko hari abasirikare bakuru ba FARDC bakoresheje ingabo zisaga 200 za M23 mu kurwanya abigaragambyaga barwanya Joseph Kabila i Kinshasa muri 2016.

 Iyi raporo ya Human Rights Watch yemeza kandi ko aba barwanyi ba M23 bakoreshejwe mu guhosha imyigaragambyo yaguyemo abantu 62 ku itariki 19 na 20 Ukuboza 2016.

Ida Sawyer, uyobora HRW muri Afurika yo Hagati agira ati “Amakuru ya mbere twabonye mu Ukuboza 2017 yavugaga ko hari amanama hagati y’ abayobozi bo muri Kivu y’ Amajyarugu yavugwagamo Joseph Kabila ashaka gukoresha M23 mu kumurinda”.

Akomeza avuga ko na nyuma yaho bagiye babona amakuru ku mpande zose yemeza ko Kabila yakoresheje abarwanyi ba M23.

Muri iki cyegeranyo cyayo, HRW  ivuga ko yakusanyije ubuhamya bw’ abantu 120 batandukanye barimo n’ abarwanyi 13 ba M23, abanyepolitiki ndetse n’abasirikare ba Leta

Leta ya Congo-Kinshasa yikomye HRW

Kuri iyi ngingo, Minisitiri w’ uburengenzira bwa muntu muri Congo-Kinshasa, Marie-Ange Mushobekwa, yagize ati “Birababaje cyane gutekereza ko RDC yakenera gukoresha M23 mu kurinda umutekano wayo mu gihe ifite ingabo ndetse na polisi”.

Yakomeje avuga ko umuryango HRW utangaza raporo zidafite inshingiro ahubwo zikurikije amahame nshingiro y’ imikorere yayo n’ingungu zayo bwite (méthodologie fondamentale).

M23 ishinjwa gukoreshwa na Joseph kabila

Kimwe n’ inkuru ishinja Kabila gukoresha M23 mu gutatanya abigaragambyaga i Kinshasa mu Ukuboza 2017,  M23 yahakanye yivuye inyuma kugira uruhare mu gitero  cyabereye i Beni kuwa 22 Kamena 2017. 

Muri iki gitero haguyemo inyeshamba 13 hakomereka benshi ndetse hanagwamo abasirikare 3 ku ruhande rwa Leta ya Congo-Kinshasa(FARDC).

M23 yashinjije abarwanyi ba Maï Maï , ADF ndetse na  FDLR kuba nyuma y’ icyo gitero gikomeye cyabereye i Beni.

Umutwe witwara gisirikare wiyise MNR niwo waje kwigamba iki gitero nubwo kugeza magingo aya M23 ishyirwa mu majwi gukorana n’ amatsinda atandukanye y’ inyeshamba mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Perezida wa M23 , Elie Mutela akomeza abihakana.

2017-12-08
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhanzi Don Moen agiye kuza mu Rwanda

Umuhanzi Don Moen agiye kuza mu Rwanda

Editorial 19 Sep 2018
Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara

Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara

Editorial 25 Jun 2021
Sebudidimba John, arwariye bikomeye mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika aho ashinja ingabo z’igihugu cye cya Uganda kumukubita zimwita Umunyarwanda.

Sebudidimba John, arwariye bikomeye mu Kigo Nderabuzima cya Cyanika aho ashinja ingabo z’igihugu cye cya Uganda kumukubita zimwita Umunyarwanda.

Editorial 13 Dec 2019
U Burundi Bugiye Kugura Mu Burusiya ‘Pantsir-S1’  Irasa Missiles Zikingira Ibitero Byo Mu Kirere

U Burundi Bugiye Kugura Mu Burusiya ‘Pantsir-S1’ Irasa Missiles Zikingira Ibitero Byo Mu Kirere

Editorial 26 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe
IMIKINO

Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe

Editorial 10 Nov 2017
Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza
Amakuru

Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza

Editorial 14 Feb 2023
Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari
POLITIKI

Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari

Editorial 17 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru