• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Malawi: Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umunyarwanda Vincent Murekezi

Malawi: Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umunyarwanda Vincent Murekezi

Editorial 05 Mar 2018 HIRYA NO HINO

Urukiko Rukuru mu gihugu cya Malawi rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umunyarwanda, Vincent Murekezi, ku cyaha cya ruswa yatanze mu rwego rwo kunyereza imisoro rushimangira ko ibyo avuga ko amafaranga 200.000 ya Malawi yayishyuye mu buryo bwubahirije amategeko atari ukuri rushimangira igifungo cy’imyaka 4 yahawe kuva muri Gashyantare 2017.

Urukiko rwo mu mujyi wa Lilongwe rukaba rwarasanze Murekezi ahamwa n’icyaha cyo gukwepa imisoro ibarirwa muri miliyoni 2,2 y’amafaranga akoreshwa muri Malawi yakoze mu kigo cye kitwa Sofamu Ltd mu 2007.

Yafunzwe azira kwishyura mu buryo bwa ruswa umukozi wa gasutamo, Komani Nyasulu, nawe ufunzwe, 300,000 ya Malawi ngo amworohereze gukwepa imisoro ingana na miliyoni 2,2K kuri byeri yari yatumije mu Buholandi zinyuze muri Mozambique.

Umucamanza mu rukiko rukuru, Chifundo Kachale akaba yatesheje agaciro ubujurire bwa Murekezi ashimangira ko ayo mafaranga avuga ko yishyuye mu buryo bwubahirije amategeko avuga atari ukuri nk’uko Nyasatimes dukesha iyi nkuru ivuga.

Uyu mucamanza yavuze ko urukiko nta kosa ryakoze mu gukatira Murekezi, rwongera gushimangira igihano yahawe ruvuga ko umuco wa ruswa ubangamira imiyoborere myiza utakwihanganirwa.

Hagati aho kandi, Murekezi aracyanarwana no kutoherezwa mu Rwanda, aho yahunze adaciriwe urubanza ku byaha bya jenoside akekwaho.

Uyu akaba yarajyanye urugamba rwe mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Malawi nyuma y’aho Urukiko Rukuru rubisabwe na leta rwangiye gusubiramo urubanza rwe, aho guverinoma ya Malawi yifuzaga kumusubiza mu Rwanda.

Vincent Murekezi akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yakatiwe adahari igifungo cya burundu. Yageze muri Malawi mu 2003.

Ubusabe bwo kohereza Murekezi mu Rwanda ku ikubitiro bwateshejwe agaciro n’urukiko rwo muri Lolongwe bitewe n’uko u Rwanda na Malawi nta masezerano byari bifitanye yo kohererezanya abakekwaho ibyaha bahunze ubutabera ariko nyuma aya masezerano akaba yarashyizweho umukono ku buryo ubu Murekezi ashobora koherezwa mu Rwanda.

2018-03-05
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Tshisekedi yahakanye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rupfu rwa Mudacumura

Perezida Tshisekedi yahakanye uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rupfu rwa Mudacumura

Editorial 24 Sep 2019
Uganda: Minisitiri avuga ko ’igisirikare kizasyonyora’ ishyaka rya Bobi Wine

Uganda: Minisitiri avuga ko ’igisirikare kizasyonyora’ ishyaka rya Bobi Wine

Editorial 30 Oct 2019
Rwanda Day 2019 izabera mu Budage mu mujyi wa Bonn

Rwanda Day 2019 izabera mu Budage mu mujyi wa Bonn

Editorial 07 Aug 2019
Urutonde rw’ibihugu bifite ibisirikare bikomeye ku isi muri 2018

Urutonde rw’ibihugu bifite ibisirikare bikomeye ku isi muri 2018

Editorial 26 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuki  Museveni yahishe Gen Mugisha Muntu umugambi wa FPR wo kubohoza U Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kuki Museveni yahishe Gen Mugisha Muntu umugambi wa FPR wo kubohoza U Rwanda

Editorial 02 Oct 2018
Eric Dusingizimana aciye agahigo, akora amateka atarabaho ku Isi
Mu Rwanda

Eric Dusingizimana aciye agahigo, akora amateka atarabaho ku Isi

Editorial 13 May 2016
Ishusho ya Kigali Convention Center yongerewe ku rupapuro rw’abajya mu mahanga-Col Anaclet Kalibata
Mu Rwanda

Ishusho ya Kigali Convention Center yongerewe ku rupapuro rw’abajya mu mahanga-Col Anaclet Kalibata

Editorial 10 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru