Mu gihe hirya no hino mu matorero yo mu Rwanda hakomeje kugaragara umuyaga uhuha, kuri ubu nabwo rurambikanye hagati y’umushumba mukuru Sekimonyo Fidele n’abayoboke b’iri Torero Methodiste Unie International baramurega kugurisha urusengero rwa Kabaya ho mu Karere ka Ngororero, akanaregwa kwimakaza icyene wabo mu buyobozi bw’Itorero aho atanga amasoko hatabaye ipiganwa ndetse no gucunga nabi umutungo w’Itorero yahinduye akarima ke.
Ibi biravugwa mu gihe ikirego cyamaze gushyikirizwa ikigo cy’imiyoborere myiza RGB, abamureze bagatanga na Kopi mu zindi nzego za Leta zinyuranye. Abakristo b’Itorero Methodiste Unie International rifite icyicaro mu Kagali ka Kagugu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo batifuje ko twatangaza amazina yabo baratakamba basaba kurenganurwa bakagarurirwa ibyabo byatejwe icyamunara n’uyu Mushumba Sekimonyo Fidele batabizi kandi bakanasaba ko bafashwa gukurikirana umutungo w’Itorero akoresha uko yishakiye mu gihe abakristo biyushye akuya batanga imisanzu yo kubaka ibi bikorwa remezo birimo amashuri, insengero n’ibindi bigakagurishwa rwihishwa.
Abakristo b’Itorero Methodiste Unie International bakomeza bavuga ko uyu Mushumba Mukuru Sekimonyo Fidele atonesha bamwe bavuna umuheha bakongezwa undi, aho abaha amasoko nta mapiganwa abaye. Muri abo havugwamo uyobora uburezi akaba anahagarariye ikigo cy’amashuri abanza cy’i Batsinda atabifitiye ububasha kuko ngo afite ibyangombwa bihimbano. Iyo umukristo abajije ikibazo ku miyoborere mibi ahita amuca mu itorero kuko yagaragaje ibitagenda neza mu Itorero.
Itorero Methodiste Unie International rifite ibikorwa remezo bidatanga umusaruro birimo nk’ikigo cy’amashuli yisumbuye cya Rushashi n’amashuli abanza ya Batsinda ku kicaro gikuru, n’ikigo cya mashuri abanza cya Ndobogo giherereye i Rubavu kuri ubu cyanamaze gutezwa icyamunara nacyo bivugwa ko uyu mushumba asaruramo yishyirira ku mufuka, yewe n’ikigo bakodesha ubuyobozi bw Akarere ka Rubavu aho bigishiriza abana bahoze ku muhanda.
Andi makuru atugeraho nuko hagurishijwe ibikoresho by’ubuvuzi byari byatanzwe n’abagira neza byuzuye Kontineli aho ibitaro byagombaga kuba aha ku cyicaro gikuru i Batsinda, kuri ubu aya mazu yari agenewe kuzakorerwamo ibi bitaro ubu yabaye amacumbi.
Pasiteri Sekimonyo Fidele avuga ko ayo ari amakuru ashaje ngo bityo ngo nta mpamvu yo kugira icyo yabivugaho.
Iyi nkuru tuzakomeza kuyibakurikiranira mu minsi iri mbere kuko ikirego kuri izi ngingo cyamaze kugera mu nzego birera, abakristo b’iri Torero bakaba bizeye kuzabona imitungo yabo igaruzwa.
Pasiteri Sekimonyo Fidele uregwa n’abayoboke be kuba yaragurishije urusengero