• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y’ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n’ayo mu kiciro cya 1 n’icya 2 mu bagore (2021)

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y’ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n’ayo mu kiciro cya 1 n’icya 2 mu bagore (2021)

Editorial 17 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 Kanama 2021 nibwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yemereye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ko bemerewe gusubukura amarushanwa y’ikiciro cya kabiri mu bagabo ndetse n’ikiciro cya mbere ndetse n’icyakabiri mu bagore mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Aya marushanwa agiye gukinwa nyuma y’ubusabe bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho mu kwezi kwa Kamena 2021 bandikiye Minisiteri ya Siporo bayisaba ko basubukura ibi byicior byombi biheruka kugaragara mu marushanwa ya 2019-2020, ni nyuma yaho mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi icyirezo cya Koronavirusi cyari kibasiye isi muri rusange bityo amarushanwa yo muri ibyo byiciro byombi ntiyaba.

Mu ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye FERWAFA, yemereraga iri shyirahamwe gusubukura amarushanwa mu byiciro bitandukanye. Aha ni naho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ribinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter banditse bavuga ko bemerewe gusubukura amarushanwa.

Bagize bati “Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y’ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n’ayo mu kiciro cya 1 n’icya 2 mu bagore (2021).”

FERWAFA kandi yaboneyeho gutangaza ko mu gihe cya vuba, baza gushyura hanze uko amakipe azahura muri ayo marushanwa, bati “mu minsi mike cyane, tuzatangaza ingengabihe y’ayo marushanwa kimwe n’ingamba zivuguruye zo kwirinda COVID-19 zizakurikizwa.”

Hari amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA cyamenye ko amakipe 15 yo mu kiciro cya kabiri ariyo yari yiyandikishije ngo azahatanire gukina imikino izabazana mu kiciro cya mbere hashakishwa amakipe abiri azasimbura ikipe ya Sunrise FC ndetse na AS Muhanga yamanutse mu kiciro cya kabiri cya 2021-2022.

Mu minsi ishize nibwo hari amakuru yavugaga ko iki kiciro kitazakinwa kuko hari hamazwe gutangaza ko ikiciro cya mbere cya 2021-2022 kizatangira ku itariki ya 16 Ukwakira 2021, bityo bamwe bagaheraho bavuga ko ikiciro cya kabiri cy’umwaka wa 2020-2021 kitazakinwa bityo ko AS Muhanga na Sunrise zo zizaguma mu kiciro cya mbere.

Ibi byatumye ku ruhande rwa Sunrise FC yiyongerera imbaraga, aho yari imaze kongerera amasezerano y’imyaka ibiri abakinnyi bayo babibiri Twagirimana Innocent uzwi nka Kavatiri na Wanji Pius, iyi kipe kandi yanaguze Rucogoza Dhijad wakinaga muri Bugesera FC.

Ku ruhande rwa AS Muhanga nyuma yaho yari yatandukanye na Nduwantare Ismael nk’umutoza wayo mukuru, iyi kipe nayo yari mu nzira zo kwiyubaka ishaka umutoza mukuru. Amakuru yavaga muri iyi kipe ngo nuko Thierry Hitimana na Kayiranga Babptiste aribo iyi kipe yarimo ishaka kureba ko umwe muribo bakorana mu gihe iyi kipe yaba igumye mu kiciro cya mbere.

2021-08-17
Editorial

IZINDI NKURU

Abaturage ba RDC baburiye Perezida wabo kutarenza igihe ntarengwa

Abaturage ba RDC baburiye Perezida wabo kutarenza igihe ntarengwa

Editorial 20 Oct 2016
Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Editorial 15 Feb 2024
Amafoto – APR FC yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK ibategurira amafunguro

Amafoto – APR FC yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK ibategurira amafunguro

Editorial 23 Jun 2023
Umutoza w’amavubi Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8

Umutoza w’amavubi Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8

Editorial 31 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ange Kagame yasabwe
ITOHOZA

Ange Kagame yasabwe

Editorial 29 Dec 2018
AMAFOTO: Serumogo Omar yongereye amasezerano muri Rayon Sports, Rushema Chris na Tambwe Gloire basinya amasazerano mashya
Amakuru

AMAFOTO: Serumogo Omar yongereye amasezerano muri Rayon Sports, Rushema Chris na Tambwe Gloire basinya amasazerano mashya

Editorial 28 Jun 2025
Akumiro: Rudasingwa yongeye kwiyerurutsa ku bafaransa asebya u Rwanda nk’ibisanzwe
ITOHOZA

Akumiro: Rudasingwa yongeye kwiyerurutsa ku bafaransa asebya u Rwanda nk’ibisanzwe

Editorial 28 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru