Wema Sepetu, umwe mu bakobwa bakomeye muri sinema ya Tanzania yongeye kuvuga agahinda kamushengura umutima nyuma y’igihe kinini ashakisha urubyaro byaranze.
Wema Sepetu we yamamaye cyane kuva yaba Nyampinga wa Tanzania muri 2007, izina rye ryagize imbaraga mu buryo budasanzwe mu gihe yamaze akundana na Diamond Platnumz.
Uyu mukobwa aherutse gushyira hanze igishushanyo cyerekana umukobwa wicaranye n’umukunzi we avirirana amaraso yuzuye ku ikanzu arangije yandikaho ko ari ‘inkuru y’ibyamubayeho’.
Mu kiganiro Miss Wema Sepetu yagiranye n’ikinyamakuru Ijumaa Wikienda, yasobanuye ko abantu batabarika bamaze igihe bamwoherereza ubutumwa bumwihanganisha bakeka ko iyo nda yayikuyemo muri iki gihe gusa ngo bimaze ukwezi kurenga bimubayeho.
Yagize ati “Njye nashyizeho ifoto y’umugore ufite ikibazo nk’icyanjye cyo gutwita nyuma ikavamo, nibwo nahise nandika ngo ‘Story of my Life…’[Inkuru y’Ubuzima bwanjye].”
Yongeraho ati “Aho niho abantu bahereye bavuga ko icyo kibazo nakigize muri iyi minsi, ariko mu by’ukuri ni ibintu byambayeho mu kwezi n’igice gushize.”
Wema Sepetu yavuze ko inda iherutse kwivanamo yari imaze kuzuza amezi abiri. Yanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ko yari yayitewe na Diamond, ahubwo ngo ni undi mugabo bamaze iminsi bahararanye.
Umunyamakuru yamubajije niba yarabuze umugabo ushoboye gutera inda undi ati “Namaze kubabara bihagije, nta kintu mfite cyo kukubwira. Nasamye inshuro nyinshi, naraye amajoro nsenga bukankeraho, ubu nahisemo gukunda abana b’abandi.”
Yari aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko naramuka arengeje imyaka 32 ataragira abana, azafunga urubyaro akikuzamo nyababyeyi, mu buryo buhoraho ntiyongere guteganya ibijyanye no gutwita.
Muri Gashyantare 2016, Wema Sepetu yumvikanaga mu itangazamakuru avuga ko yiteguye kwibaruka impanga, icyo gihe yari aharararanye na Idris Sultan wegukanye Big Brother Africa ya 9.
Kuwa 16 Gashyantare 2016, Idris yanditse kuri Instagram amagambo arimo agahinda agaragaza ko abana b’impanga yiteguraga kubyarana na Wema Sepetu bapfuye bataravuka. Kuva ubwo inkuru yabaye kimomo ndetse ntibyongera gufatwa nk’ibihuha ko inda ya Wema yavuyemo.
Kuvamo kw’iyi nda byateje urujijo ndetse bivugwaho bidasanzwe muri Tanzania, benshi bashinje Wema kuba umunyabinyoma ngo kuko atari ubwa mbere avuga ibintu nyuma bikazamenyakana ko yabeshyaga.
Sepetu agitandukana na Diamond yigeze kuvuga ko uyu muhanzi adafite ubushobozi bwo gutera inda ndetse yabishyize muri zimwe mu mpamvu zikomeye zatumye batandukana. Bidatinze, Diamond yahise akundana na Zari babyarana abana babiri gusa baje gutandukana.