• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Miss Wema Sepetu wabuze urubyaro yasobanuye iby’inda ya kabiri iherutse kuvamo

Miss Wema Sepetu wabuze urubyaro yasobanuye iby’inda ya kabiri iherutse kuvamo

Editorial 24 Apr 2018 SHOWBIZ

Wema Sepetu, umwe mu bakobwa bakomeye muri sinema ya Tanzania yongeye kuvuga agahinda kamushengura umutima nyuma y’igihe kinini ashakisha urubyaro byaranze.

Wema Sepetu we yamamaye cyane kuva yaba Nyampinga wa Tanzania muri 2007, izina rye ryagize imbaraga mu buryo budasanzwe mu gihe yamaze akundana na Diamond Platnumz.

Uyu mukobwa aherutse gushyira hanze igishushanyo cyerekana umukobwa wicaranye n’umukunzi we avirirana amaraso yuzuye ku ikanzu arangije yandikaho ko ari ‘inkuru y’ibyamubayeho’.

Mu kiganiro Miss Wema Sepetu yagiranye n’ikinyamakuru Ijumaa Wikienda, yasobanuye ko abantu batabarika bamaze igihe bamwoherereza ubutumwa bumwihanganisha bakeka ko iyo nda yayikuyemo muri iki gihe gusa ngo bimaze ukwezi kurenga bimubayeho.

Yagize ati “Njye nashyizeho ifoto y’umugore ufite ikibazo nk’icyanjye cyo gutwita nyuma ikavamo, nibwo nahise nandika ngo ‘Story of my Life…’[Inkuru y’Ubuzima bwanjye].”

Yongeraho ati “Aho niho abantu bahereye bavuga ko icyo kibazo nakigize muri iyi minsi, ariko mu by’ukuri ni ibintu byambayeho mu kwezi n’igice gushize.”

Wema Sepetu yavuze ko inda iherutse kwivanamo yari imaze kuzuza amezi abiri. Yanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ko yari yayitewe na Diamond, ahubwo ngo ni undi mugabo bamaze iminsi bahararanye.

Umunyamakuru yamubajije niba yarabuze umugabo ushoboye gutera inda undi ati “Namaze kubabara bihagije, nta kintu mfite cyo kukubwira. Nasamye inshuro nyinshi, naraye amajoro nsenga bukankeraho, ubu nahisemo gukunda abana b’abandi.”

Yari aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko naramuka arengeje imyaka 32 ataragira abana, azafunga urubyaro akikuzamo nyababyeyi, mu buryo buhoraho ntiyongere guteganya ibijyanye no gutwita.

Muri Gashyantare 2016, Wema Sepetu yumvikanaga mu itangazamakuru avuga ko yiteguye kwibaruka impanga, icyo gihe yari aharararanye na Idris Sultan wegukanye Big Brother Africa ya 9.

Kuwa 16 Gashyantare 2016, Idris yanditse kuri Instagram amagambo arimo agahinda agaragaza ko abana b’impanga yiteguraga kubyarana na Wema Sepetu bapfuye bataravuka. Kuva ubwo inkuru yabaye kimomo ndetse ntibyongera gufatwa nk’ibihuha ko inda ya Wema yavuyemo.

Kuvamo kw’iyi nda byateje urujijo ndetse bivugwaho bidasanzwe muri Tanzania, benshi bashinje Wema kuba umunyabinyoma ngo kuko atari ubwa mbere avuga ibintu nyuma bikazamenyakana ko yabeshyaga.

Sepetu agitandukana na Diamond yigeze kuvuga ko uyu muhanzi adafite ubushobozi bwo gutera inda ndetse yabishyize muri zimwe mu mpamvu zikomeye zatumye batandukana. Bidatinze, Diamond yahise akundana na Zari babyarana abana babiri gusa baje gutandukana.

2018-04-24
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyamakuru Eugene Anangwe yarongoye

Umunyamakuru Eugene Anangwe yarongoye

Editorial 04 Dec 2017
Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.

Umuhanzi J Cole yemejwe nk’umwe mu bakinnyi bazakinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya BAL igiye kubera mu Rwanda.

Editorial 11 May 2021
Nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire, umuhanzi Amalon yatandukanye na sosiyete icunga inyungu z’abahanzi ya 1K Entertainment iyoborwa na DJ Pius.

Nyuma y’imyaka itatu y’imikoranire, umuhanzi Amalon yatandukanye na sosiyete icunga inyungu z’abahanzi ya 1K Entertainment iyoborwa na DJ Pius.

Editorial 17 Apr 2021
Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Editorial 27 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu SC ifashe umwanya wa mbere nyuma yaho Police FC itsinze APR FC 2-1, umukino wa Rayon Sports wo wasubitswe
Amakuru

Kiyovu SC ifashe umwanya wa mbere nyuma yaho Police FC itsinze APR FC 2-1, umukino wa Rayon Sports wo wasubitswe

Editorial 22 Apr 2023
Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi
ITOHOZA

Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi

Editorial 09 Nov 2017
Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka
INKURU NYAMUKURU

Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Editorial 08 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru