• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Mu Bubiligi RNC imeze nk’imbwa zirwanira mu mayezi

Mu Bubiligi RNC imeze nk’imbwa zirwanira mu mayezi

Editorial 08 Jul 2016 ITOHOZA

Maze iminsi nkurikirana ibibera muri RNC ishyaka ryashinzwe na bamwe mu bahoze muri RPF, bakaza guhemuka, bagatatira igihango ubu bakaba barimo kwangara hiryano hino ku isi.

RNC ivuka buri wese yabonaga ko ntaho izagera cyane ko abayishinze ari abantu badashobotse, ukurikije amateka yabo aho babaye hose mu buhungiro muri Uganda mu gisilikare cya NRM/A ( National Lesistance Movement) n’icya RPF/A ( Rwanda Patriotic Front) na nyuma yaho igihugu kibohorejwe uko bitwaye mu nshingano bari bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ibirimo kuba rero ubu muri RNC, ntibitangaje kuko n’ibintu byagaragaraga kandi byatangiye cyera. Kubona abayobozi ba RNC, barwanira imisanzu bakura mu mpunzi nka za ntozo zirwanira mu mayezi ni ikikwereka ko iyo u Rwanda rutagira Perezida Kagame ngo arukize abantu nkaba Gen. Kayumba, Himbara, Col. Karegeya, Major Rudasingwa, Gahima, Major Micombero, Musonera, Major Higiro, Gen. Rusagara, Col. Byabagamba n’abandi nkabo …iki gihugu kiba kimaze kuba indiri y’amabandi, ubusahuzi, kurya ibya rubanda, amacakubiri, akarengane, ubwibone, ubwirasi, ubwicanyi, agasuzuguro, icyene wabo, akazu gashingiye aho abantu baturutse dore ko ibibyo byari bimaze gufata indi ntera hose mu myanya y’ubuyobozi bwo hejuru muri za service za Leta zitandukanye mu masoko ya leta no muzindi nzego z’ubuyobozi aho inyungu zagenerwaga gusa abantu bamwe cyane cyane abo mu miryango n’inshuti zabo tuvuze haruguru.

Iyo Perezida Kagame, adasenya utu dutsiko, iyo adaca intege bene aba bantu ngo agabanye imbaraga zabo bari bamaze kubaka Virus muri RPF no muri Leta, ubu aba bantu baba bamaze gukora amarorerwa.

Uku gucibwa intege kwaba bantu kwakijije igihugu niyo mpamvu kiri gutera imbere buri muntu wese akabyibonamo.

-3194.jpg

Ngako agatsiko ka RNC igice cya Kayumba gikorera mu Bubiligi

Biratangaje kubona Micombero JM, ashinja abandi imiyoborere mibi, Micombero wavuye mu Rwanda ashinjwa gutanga isoko ry’amarido muri Minisiteri y’ingabo akariha indaya ye yitwa Frora, akanamwishyurira ticket y’indege imugeza I Kinshasa mu mafaranga y’ingabo aho I Kinshasa Micombero yari ahafite abacuruzi b’inshuti ze ari nabo bafatanyije guhangika amarido MINADEF, Micombero yabibazwa akagenda atukana…. Ngo ubutegetsi bw’igitugu, kubera ko abajijwe inshingano, kuberako ahaniwe amakosa yakoze, agatanga ibya Leta kunyungu ze bwite.

Rudasingwa Theogene, ubu ashinjwa na bagenzi be kwigira umuvugizi w’abahutu, nyamara uyu niwe wafashe iyambere kubirukana mu kazi muri ambasade ngo baramunukira, gufungira abantu muri containeur bene ubu bugome ntiburangira gityo, ubujura, kudakorera mu mucyo no kwimakaza ubwirasi nibyo byamuranze aho yakoze hose.

Rudasingwa mu busanzwe aba muri Amerika, ayoborera RNC-Belgique kuri SKYPE, kugirango abone uko asaba abo abeshya imisanzu kuko u Bubiligi bwabaye indiri y’abanyabyaha bari mu mashyaka atandukaye ya Opposition ikorera mu buhungiro, abajura, abicanyi basize bakoze Jenoside mu Rwanda, abagambanyi, bahunze ibyaha mu ngabo z’u Rwanda iz’ubu niza cyera niyo baba niyo mpamvu aba bose bahagundaguranira bahashaka amaramuko.

Rudasingwa ahakusanyiriza imisanzu akoresheje SKYPE, akabashuka ko bagiye gutaha ariko ko hari ikiguzi bagoma kuriha, bamara kuyamuha akajya kwikemurira utubazo kuko kuba muri Amerika ntibyoroshye. Ejo bundi yabwiye abantu munama ko bakwiye gukora foundraizing special ngo yo gufungura indi radio itari Itahuka ngo kuko Itahuka yabaye indiri yo gukoreraho propaganda za Kayumba n’agatsiko ke ! Abantu ngo bararebanye batangira kuryana inzara no kwandikirana kuri za whatsapp, bati arashaka ayo agira impamba, ngo nta nigiceri cyabonetse aho, ariko abamuzi ngo ntazaviramo aho.

Rudasingwa ashinja Kayumba gukora agatsiko k’abasilikare b’abatutsi bashaka kumukura mu buyobozi muri RNC, aho abona ko ari nko kumwubikira imbehe kuko ariho arira, uwo mwanya arimo niwo umutunze, awuvuyemo yarara apfuye, niyo mpamvu yakoze uko ashoboye kose ngo awugumemo nanyuma y’amatora yo mu kwa munani, bitabaye ibyo niko kuba akawa mugani watura tugabane niwanga bimeneke.

Rudasingwa ntashobora kurekura yakwemera agapfa niyo mpamvu yabonye ko byamurangiranye ahitamo gukora ishyaka murindi New- RNC, ashaka n’abamujya inyuma bashobora kumwubaha.

-3195.jpg


Aha bari munama yari iyobowe na Rudasingwa Alexis afatanyije na Micombero JM, bari bake cyane.

Kayumba na Rudasingwa ntibashobora kumvikana, Kayumba ni umunyagitugu akaba n’umwicanyi ruharwa aho ari hose aba yihishahisha ndetse ashakisha kumvikanisha ikibazo cye aho yasabye ubuhungiro, Rudasingwa we aba ashakisha abo yiba, ibi rero Kayumba, Micombero n’abandi basilikare bake barimo Captain Kaje Alpha wahungiye muri Canada, Major Nkubana Emmanuel uri mu Bubiligi ndetse na 2lt Rutabana uri mu Bubiligi, ntibabibonamo ejo hazaza ha RNC, bakifuza ko Rudasingwa yagenda, akava muri komite nyobozi y’ihuriro.

Ngaho aho ruzingiye, niyo mpamvu tuvuga ko akabaye icwende katoga ngo gake niyo gakeye ntigashira umunuko.

Umusomyi wa Rushyashya.net mu Bubiligi

2016-07-08
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano

Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano

Editorial 06 May 2017
Uyoboye imishyikirano mu Burundi avugwaho kugemurira Intwaro umutwe wa  FDLR

Uyoboye imishyikirano mu Burundi avugwaho kugemurira Intwaro umutwe wa FDLR

Editorial 27 Jan 2017
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Editorial 22 Aug 2023
Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo

Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo

Editorial 26 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo
UBUKUNGU

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Editorial 16 May 2016
Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange ya 71 ku Buzima i Geneve
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange ya 71 ku Buzima i Geneve

Editorial 21 May 2018
Gakenke: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo
Mu Mahanga

Gakenke: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo

Editorial 02 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru