Maze iminsi nkurikirana ibibera muri RNC ishyaka ryashinzwe na bamwe mu bahoze muri RPF, bakaza guhemuka, bagatatira igihango ubu bakaba barimo kwangara hiryano hino ku isi.
RNC ivuka buri wese yabonaga ko ntaho izagera cyane ko abayishinze ari abantu badashobotse, ukurikije amateka yabo aho babaye hose mu buhungiro muri Uganda mu gisilikare cya NRM/A ( National Lesistance Movement) n’icya RPF/A ( Rwanda Patriotic Front) na nyuma yaho igihugu kibohorejwe uko bitwaye mu nshingano bari bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ibirimo kuba rero ubu muri RNC, ntibitangaje kuko n’ibintu byagaragaraga kandi byatangiye cyera. Kubona abayobozi ba RNC, barwanira imisanzu bakura mu mpunzi nka za ntozo zirwanira mu mayezi ni ikikwereka ko iyo u Rwanda rutagira Perezida Kagame ngo arukize abantu nkaba Gen. Kayumba, Himbara, Col. Karegeya, Major Rudasingwa, Gahima, Major Micombero, Musonera, Major Higiro, Gen. Rusagara, Col. Byabagamba n’abandi nkabo …iki gihugu kiba kimaze kuba indiri y’amabandi, ubusahuzi, kurya ibya rubanda, amacakubiri, akarengane, ubwibone, ubwirasi, ubwicanyi, agasuzuguro, icyene wabo, akazu gashingiye aho abantu baturutse dore ko ibibyo byari bimaze gufata indi ntera hose mu myanya y’ubuyobozi bwo hejuru muri za service za Leta zitandukanye mu masoko ya leta no muzindi nzego z’ubuyobozi aho inyungu zagenerwaga gusa abantu bamwe cyane cyane abo mu miryango n’inshuti zabo tuvuze haruguru.
Iyo Perezida Kagame, adasenya utu dutsiko, iyo adaca intege bene aba bantu ngo agabanye imbaraga zabo bari bamaze kubaka Virus muri RPF no muri Leta, ubu aba bantu baba bamaze gukora amarorerwa.
Uku gucibwa intege kwaba bantu kwakijije igihugu niyo mpamvu kiri gutera imbere buri muntu wese akabyibonamo.
Ngako agatsiko ka RNC igice cya Kayumba gikorera mu Bubiligi
Biratangaje kubona Micombero JM, ashinja abandi imiyoborere mibi, Micombero wavuye mu Rwanda ashinjwa gutanga isoko ry’amarido muri Minisiteri y’ingabo akariha indaya ye yitwa Frora, akanamwishyurira ticket y’indege imugeza I Kinshasa mu mafaranga y’ingabo aho I Kinshasa Micombero yari ahafite abacuruzi b’inshuti ze ari nabo bafatanyije guhangika amarido MINADEF, Micombero yabibazwa akagenda atukana…. Ngo ubutegetsi bw’igitugu, kubera ko abajijwe inshingano, kuberako ahaniwe amakosa yakoze, agatanga ibya Leta kunyungu ze bwite.
Rudasingwa Theogene, ubu ashinjwa na bagenzi be kwigira umuvugizi w’abahutu, nyamara uyu niwe wafashe iyambere kubirukana mu kazi muri ambasade ngo baramunukira, gufungira abantu muri containeur bene ubu bugome ntiburangira gityo, ubujura, kudakorera mu mucyo no kwimakaza ubwirasi nibyo byamuranze aho yakoze hose.
Rudasingwa mu busanzwe aba muri Amerika, ayoborera RNC-Belgique kuri SKYPE, kugirango abone uko asaba abo abeshya imisanzu kuko u Bubiligi bwabaye indiri y’abanyabyaha bari mu mashyaka atandukaye ya Opposition ikorera mu buhungiro, abajura, abicanyi basize bakoze Jenoside mu Rwanda, abagambanyi, bahunze ibyaha mu ngabo z’u Rwanda iz’ubu niza cyera niyo baba niyo mpamvu aba bose bahagundaguranira bahashaka amaramuko.
Rudasingwa ahakusanyiriza imisanzu akoresheje SKYPE, akabashuka ko bagiye gutaha ariko ko hari ikiguzi bagoma kuriha, bamara kuyamuha akajya kwikemurira utubazo kuko kuba muri Amerika ntibyoroshye. Ejo bundi yabwiye abantu munama ko bakwiye gukora foundraizing special ngo yo gufungura indi radio itari Itahuka ngo kuko Itahuka yabaye indiri yo gukoreraho propaganda za Kayumba n’agatsiko ke ! Abantu ngo bararebanye batangira kuryana inzara no kwandikirana kuri za whatsapp, bati arashaka ayo agira impamba, ngo nta nigiceri cyabonetse aho, ariko abamuzi ngo ntazaviramo aho.
Rudasingwa ashinja Kayumba gukora agatsiko k’abasilikare b’abatutsi bashaka kumukura mu buyobozi muri RNC, aho abona ko ari nko kumwubikira imbehe kuko ariho arira, uwo mwanya arimo niwo umutunze, awuvuyemo yarara apfuye, niyo mpamvu yakoze uko ashoboye kose ngo awugumemo nanyuma y’amatora yo mu kwa munani, bitabaye ibyo niko kuba akawa mugani watura tugabane niwanga bimeneke.
Rudasingwa ntashobora kurekura yakwemera agapfa niyo mpamvu yabonye ko byamurangiranye ahitamo gukora ishyaka murindi New- RNC, ashaka n’abamujya inyuma bashobora kumwubaha.
Aha bari munama yari iyobowe na Rudasingwa Alexis afatanyije na Micombero JM, bari bake cyane.
Kayumba na Rudasingwa ntibashobora kumvikana, Kayumba ni umunyagitugu akaba n’umwicanyi ruharwa aho ari hose aba yihishahisha ndetse ashakisha kumvikanisha ikibazo cye aho yasabye ubuhungiro, Rudasingwa we aba ashakisha abo yiba, ibi rero Kayumba, Micombero n’abandi basilikare bake barimo Captain Kaje Alpha wahungiye muri Canada, Major Nkubana Emmanuel uri mu Bubiligi ndetse na 2lt Rutabana uri mu Bubiligi, ntibabibonamo ejo hazaza ha RNC, bakifuza ko Rudasingwa yagenda, akava muri komite nyobozi y’ihuriro.
Ngaho aho ruzingiye, niyo mpamvu tuvuga ko akabaye icwende katoga ngo gake niyo gakeye ntigashira umunuko.
Umusomyi wa Rushyashya.net mu Bubiligi