• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»UBUHAMYA : Utari umusambanyi muri RNC ntahabwa ijambo

UBUHAMYA : Utari umusambanyi muri RNC ntahabwa ijambo

Ubwanditsi 02 Jul 2016 ITOHOZA

Ubu rurambikanye mu bigarasha mu gihugu cy’ububiligi aho umu Candidat CIKURU MWANAMAYI JOSEPH ushyigikiwe na Rudasingwa ashinjwa n’abagore kubatoteza abahoza ku nkeke mbere yo kugira icyo bavugana.

Ibi bikaba bidatangaje abazi neza Rubunzabondo Rudatinya Guhena Imfura Zateranye;kuko iyi ngeso yayivukanye akayonka ikamukuza kugeza n’ubu ageze mu za bukuru.

Dore bumwe mu buhamya bw’umwe muri abo bagore tudatangaza amazina ye kubw’umutekano we:

Ku Bayobozi bakuru ba Comission y’amatora,
Muri iyi minsi turimo twitegura amatora mu Bubiligi, nabonye amakuru y’uko ngo uwitwa Joseph CIKURU MWANAMAYI yaba afite gahunda yo kwiyamamariza umwanya w’ubuyobozi mw’ishyaka lyacu RNC mu Bubiligi.

Ibyo bintu byanteye ubwoba nkurikije imyifatire idahwitse y’uyu mugabo ufite ingeso mbi ikabije kandi yabaye akarande yo guhutaza no gusagarira aba abari n’abategarugori bo mw’ IHURIRO igihe baje bamugana ngo abafashe, haba mu rwego rw’ishyaka cyango mu rwego rw’umwuga yiyitirira (atemerewe n’amategeko y’u Bubiligi) wa avocat.

Ku binyerekeyeho, icyo kibazo cya CIKURU cya harcèlement sexuel nakigize ubwa mbere ahagane muri 2013.

Icyo gihe yari arimo kunyigira dossier yo kwaka ubuhunzi. Namusabye rendez-vous nk’uko yari avocat wanjye nishyuraga kuri uwo murimo, ampa rendez-vous iwe mu rugo kandi nijoro saa mbiri ngo abe ariho duhurira.

Byaranyobeye kubera ko abandi ba avocats batanga rendez-vous mu masaha asanzwe y’akazi kandi bakazitanga muri za bureaux zabo.

Kubera akababaro nari ndimo ka procédure yanjye, nta kundi nari kubigenza nagiyeyo.
Ngezeyo, twaganiriye kuri dossier yanjye, kubera ko hari byinshi byo kureba biratinda bigera mu masaha akuze ya nijoro. Bigeze hafi mu ma saa tanu z’ijoro turangije dossier, mu gihe ngiye kumusezeraho ngo ntahe, mbona umugabo atangiye kwiyambura imyenda. Naramubajije nti ibyo urimo ni ibiki? Nkingurira nitahire. Aranga aba arambwiye ati : “ntabwo usohoka aha utampaye…”. Naramutsembeye ndamubwira nti : “ibyo sibyo byanzanye, nkingurira nitahire”.

Yarakomeje aratsimbarara yanga kunkingurira ndetse bigeza aho mbona ashaka gukoresha ingufu (séquestration et tentative de viol). Nahise mubwira n’umujinya mwinshi ko nadakingura inzu ye ngo nitahire ngiye guhamagara police.

Abonye ko ntakina mfashe téléphone ngo mpuruze police, yagize ubwoba arankingurira ndasohoka ariko ambwira nabi ko atazongera no kumvugishia. Ubwo nahuye n’ingorane zo gutaha mu gicuku.

Iki kibazo nyuma naje kukigeza kuli Coordinateur wa RNC Bruxelles Bwana Rudasingwa Alexis. Uyu nabimubwiye igihe nari ngize ubwoba ambwiye ko nagombaga kujya gufata attestation yanjye y’umuyoboke wa RNC kwa CIKURU.

Namubwiye ko hai ikibazo kimaze iminsi hagati yanjye na Cikuru kandi ndanagisobanura, kandi namubwiye ko kuva icyo kibazo cyavuka ntari nkivugana na CIKURU.

Icyo gihe nanabajije Alexis nti : “Kubera iki mwemerera CIKURU ko abika za attestations zacu iwe mu rugo kandi kandi iyo abagore bagiyeyo bajyanywe n’ibyangombwa byabo uwo mugabo ahora ashaka kubasagarira (harcèlement sexuel) ndetse byarimba agashaka no kubafata ku ngufu?

Icyo gihe Alexis yavuganye na Cikuru amusaba ko ampa attestation yanjye. Nyuma nashoboye kujyana na Cikuru ajya kumpa attestation yanjye aliko agenda antuka ngo “naramureze”.

Ubwa kabili yongeye kunzanaho ibyo bibazo bye ni vuba aha mu mwaka wa 2015.
Ubwo nabwo nari ngiye gufata impapuro Bwana MUSONERA Jonathan commissaire wacu mu IHULIRO yali yasabye CIKURU ngo ankosorere. Aha natangajwe no kubona ataratinye ko noneho ngiye iwe noherejwe n’umuyobozi.

Muri make nashakaga kubagezaho icyo kibazo gikomeye cy’imico mibi cyane y’uyu mugabo ngo waba ashaka kwiyamamariza umwanya w’ubuyobozi mu IHULIRO.

Ikindi nakwongeraho, ni uko iki kibazo na CIKURU atari jye mugore wenyine wo mu IHURIRO wahuye nacyo. Hari abandi bagenzi banjye benshi nabo bahuye n’iki kibazo bakigiranye na CIKURU. Hari igihe n’abo bandi bazashobora gutanga ubuhamya.
Gusa icyo nababwira ni uko Kubera iyo ngeso mbi y’uyu mugabo, naramuka yiyamamaje ku mugararagaro, hazaba ikibazo gikomeye.

-3119.jpg

Theo+CIKURU

Gusa ibi bikaba atari bishyashya kwa Rudasingwa kuko akiri no mu Rwanda yakusanyije abana bacitse ku icumu rya genocide akabashukisha kubafasha kwiga akabahindura abacakara b’ubusambanyi (esclaves sexuelle) bikabaviramo kwandura agakoko gatera SIDA.

Umwanditsi wacu

2016-07-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutego mutindi : Gen. Kayumba Nyamwasa ; Pierre Péan na Emile Gafirita bafatiwe mu cyuho

Umutego mutindi : Gen. Kayumba Nyamwasa ; Pierre Péan na Emile Gafirita bafatiwe mu cyuho

Ubwanditsi 10 Sep 2016
Umunyarwanda uba muri Amerika aratabaza Perezida Kagame

Umunyarwanda uba muri Amerika aratabaza Perezida Kagame

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Abacamanza muri ICC basabwe kudasesa urubanza rwa Visi Perezida wa Kenya

Abacamanza muri ICC basabwe kudasesa urubanza rwa Visi Perezida wa Kenya

Ubwanditsi 16 Jan 2016
Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Ubwanditsi 20 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 09 Nov 2016
Nyuma y’imvune y’urutugu y’umunyezamu wa Police FC Habarurema Gahungu, yaraye abazwe ndetse abwirwa ko azamara hafi amezi 4 adakina
Amakuru

Nyuma y’imvune y’urutugu y’umunyezamu wa Police FC Habarurema Gahungu, yaraye abazwe ndetse abwirwa ko azamara hafi amezi 4 adakina

Ubwanditsi 13 Nov 2021
Bruxelles : Me Gilles Vanderbeck avuga ko abakiliya be batabazwa ubwicanyi bwakorewe muri ETO
INKURU NYAMUKURU

Bruxelles : Me Gilles Vanderbeck avuga ko abakiliya be batabazwa ubwicanyi bwakorewe muri ETO

Ubwanditsi 09 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru