Mu gihe yari yatembereye I Bangui, umurwa mukuru wa Santafrika, mu mpera z’uku kwezi gushize kwa cumi, Pasteri Alain Stamp, yasabye imbabazi “ mu mwanya w’U Bufaransa” abayobozi b’amadini bari bateraniye aho mu nama y’iminsi ine yari ibahuje.
N’ abandi bayobozi mu Bufaransa bagire ubutwari nk’uyu mu Pasteri, bwo kwemera ibyahab bakoze
“ Mfite inenge ebyiri ,kuba Umuzungu no kuba Umufaransa”
Ayo niyo magambo Alain Stamp yatangije asaba imbabazi” Nasabye imbabazi mu mwanya w’igihugu cyanjye ku bw’ibikorwa bibi. Biteye isoni, birenze ukwemera, igihugu cyanjye cyakoze muri Santrafrika”, Alain Stamp akomeza avuga ko yerekanye ko bimubabaje kandi ko yifatanyije na Bene icyo gihugu mu kababaro n’ingaruka byabagizeho.
Pasteri akomeza avuga impamvu yatseizo mbabazi “ Nkigera aho I Bangui, umwe mu ba Pasteri yambwiye ibikorwa Igihugu cyanjye Ubufaransa cyakoze aho ngaho, birimo gukwirakwiza intwaro no gusahura amabuye y’agaciro “.
Si Mu Rwanda gusa igihugu cy’u Bufaransa cyakoze amahano
Iyi nkuru nkuko ibyerekana, si mu Rwanda gusa U Bufaransa bwakoze amahano, Iyo ugiye mu mateka ubona ingero nyinshi z’ibintu bibi Abayobozi ba kiriya gihugu bakoze mu bihugu byo muri Afrika. M u Rwanda gusa ariko iki gihugu kikaba cyaraciye agahigo ko gufatanya mu ishyirwabikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Jenoside ya gatatu kuri iyi si ya rurema, igisebo kitazahanagurika mu mateka y’isi ku gihugu kitwa ko kiyobora mu byerekeye Uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Nyamara rero kutemera icyaha birushaho kuba bibi kuko abahakana bagakomeza no gushyigikira abakoze ibyo byaha, bishyira abo bafaransa mu kuzibukwa mu mateka nk’abashyigikiye amakosa akomeye nkayo. Nibarebere ku gihugu cy’Ubudage, Ubudage kubera ko bwemeye icyaha bwakoreye Abayahudi, ubu abadage bikuyeho inenge, bikubise icyuhagiro,. Nibyo bikwiriye ari amadini n’ibihugu byijanditse mu bugizi bwa nabi bwa Jenoside yakorewe abatutsi.
Alain Stamp
Mitali.